Umurenge wa Kigali guhoza umuturage ku isonga byateye ishema Trinity Biblical Institute gutanga ubuvuzi kubuntu.

Umuyobozi mwiza niwe jisho ry’umuturage,agahora amushakira iterambere rirambye.Iyi n’iyo ntego ihora mu mihigo y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali ,Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Inkuru yacu iribanda ku gikorwa cy’indashyikirwa ,kandi cyiza kuko cyubakiye k’ubufasha bw’ubuvuzi.Umwe k’uwundi mubatuye mu murenge wa Kigali bishimiye ubufasha bahawe na Trinity Biblical Institude yo kubavura nta faranga bishyuye.

Iyo umuntu yumvise ijambo ivugabutumwa yumvamo byinshi bishingiye no k’ubufasha, nk’uko byakozwe mu murenge wa Kigali,aho umuryango Trinity Biblical Institute yogeza ivugabutumwa watangije igikorwa cyo kuvura abaturage bo murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali kandi kubuntu. Iki gikorwa cyerekanako ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali buhora bushakira abaturage iterambere rirambye.

Abayobozi batanga impanuro (photo ingenzi newspaper)

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kuvura abaturage bo mu murenge wa Kigali cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ariwe DDEA Uwamahoro Genevieve.Absturage bo mu murenge wa Kigali bagize bati”tujya dukorerwa ibikorwa byiza tukibagirwa itariki,ariko iya 16 Kanama 2024 ntabwo tuzayibagirwa,kuko twayiboneyeho umugisha. Gitifu w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher yashimiwe cyane n’abaturage ,aho bagize bati” kuva aho agereye mu murenge wa Kigali ibikorwa by’indashyikirwa amaze kutugezaho ni byinshi,kandi byatuzamuriye imibereho.Nehemiya Kwizera umuyobozi w’ishami Trinity Biblical Institute mu Rwanda Yagize ati”turi hano mugikorwa cy’ubuvuzi ,aho tuzamara iminsi 2 ,murabonako twazanye abaganga basuzuma umurwayi indwara bakanayimuvura,ibi birakorwa kubuntu.Uwivuza ntasabwa ubwishingizi cyangwa ikindi kiguzi.Uwo abaganga basanga uburwayi burenze yahabwa indi gahunda agakurikiranwa kugeza akize.Mu murenge wa Kigali harimo kuvurwa indwara zitandukanye,icyashimishije abaturage n’uko hari indwara zitavurirwa kuri Mutuweli,ariko bo bakaba bazivurira ubuntu.Ikindi cyashimishije n’uko basiramuye abana.Indwara zandura n’izitandura kongeraho kuvura amaso ku bantu bakuze.Ubu buvuzi bufatwa nk’ubukangurambaga,kuko higishirijwemwo no kuboneza urubyaro.Ubuyobozi bwashimiye umuryango Trinity Biblical Institute ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoreye abaturage babaha ubuvuzi.Usanga kenshi umuturage arwara ntiyivuze kubera kubura ubushobozi indwara ikamurembya kugeza imwishe.Ababyeyi benshi bari barabuze uko basiramuza abana babo nabo bashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wabo bwabazaniye umufatanyabikorwa Trinity Biblical Institute yabavuye kubuntu.

Abayobozi b’umurenge wa Kigali naba Trinity Biblical Institute (photo ingenzi newspaper)

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *