Irushanwa rya CAF Champions Legue:Ikipe y’APR fc yo mu Rwanda yasezereye iy’Azam fc yo muri Tanzania.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu isi bemezako umukino utanga intsinzi aruko ifirimbi ya nyuma ivuze.Ubwo ikipe y’APR fc yakinaga umukino ubanza mu majonjora ya CAF champions league n’ikipe y’Azam fc yo mugihugu cya Tanzania havuzwe byinshi.Aha harimo kwerekana ko ikipe y’Azam fc ubwo itsindiye igitego cyimwe iwayo gishobora kuzayiha itike yo gukomeza mu majonjora.Umukino wo kwishyura ikipe y’APR fc yaje gutsinda iy’Azam fc ibitego bibili k’ubusa biyiha itike yo gukomeza mu majonjora,byongera kuyigabanyiriza induru z’abafana b’ikipe ya Rayon sports bari baje kogeza Azam fc.

Umukinnyi Ruboneka na Mugisha nibo bahaye intsinzi APR fc muburyo bwagabanyije umuvuduko w’ikipe y’Azam fc kugeza umukino urangiye.
Imikinire yaje guhinduka k’uruhande rw’ikipe y’APR fc bituma ibona abafana b’ikipe y’APR fc bitabiriye ari benshi,ariko umukino ugitangira imifanire yari iciriritse,kuko ntacyizere bahaga umutoza n’abakinnyi.Guhuza umukino kw’abakinnyi b’ikipe y’APR fc mbere y’uko Azam ihuza nibyo byaje kuyiha amahirwe yo kubona intsinzi.
Umukino watangiye ubona ikipe y ‘Azam fc yizera ko iza gutsinda APR fc,ariko icyizere cyaraje amasinde , intsinzi isigara kuri stade Amahoro,naho agahinda gataha Dars Salam.
Umutoza w’ikipe y’APR fc yatangiye asatira izamu ry’Azam fc biza no kumuhira aratsinda.Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemejeko ikipe y’APR fc yarushije iy’Azam fc,kuko yayirushije hagati mu kibuga no mubusatirizi.Azam fc yageze k’umunota wa 30 mugice cya mbere cy’umukino itangira gukinana igihunga,mugice cya kabili ho byarayinaniye burundu.
Igice cya kabili cy’umukino Azam fc yakoze impinduka mu rwego rwo gushakisha igitego ,ariko biranga.Umutoza w’ikipe y’APR fc yarushije uw’Azam fc kwinjira mu mukino kuko kugeza k’umunota 62 nibwo byafashe indi ntera mu kibuga,kuko igitego gishimangira intsinzi nibwo cyabonetse abafana b’ikipe y’APR fc bariruhutsa.Buri mufana w’ikipe y’APR fc yasangaga nibajya gutera amapenarite ntacyizere bayaha basezererwa.
APR fc ikomeje irushanwa rya CAF champions league ikazingera guhura n’iyo mugihugu cya Misiri imwe yayisezereye umwaka washize iyitsinze ibitego butandatu kuri kimwe.


Ikipe ya Pramids izabanza mu Rwanda mukwezi gutaha kwa nzeli,ese APR fc izihagararaho indege yo kuzima nk’uko bimenyerewe cyangwa izajya mu matsinda?tubitege amaso.

MUKARUKUNDO Donatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *