Umurenge wa Kigali wo mu mujyi wa Kigali mu mudugudu w’icyikegererezo wa IDP Model Village Karma abagabo n’abagore basezeranye mu mategeko.

Ku wa gatanu tariki 30 Kanama 2024, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali ho mu mujyi wa Kigali, imiryango 16 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yateye intambwe isezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.

Iki ni kimwe mu bikorwa bizibandwaho mucyumweru cy’irangamimerere aho handikwa abana batigeze bagira amahirwe yo kwandikwa mu gitabo cy`irangamimerere, hakandukurwa abapfuye nabo batavanywe mu gitabo cy`irangamimerere. Handikwa nabashatse bari ingaragu, cyangwa abatandukanye.

Ni igikorwa cy’itabiriwe n’Umuyobozi Nshigwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alex akaba n’umwanditsi w’irangamimerere mu karere,yavuze ko buri Munyarwanda wese akwiye kuba yanditse mu gitabo cy’irangamimerere kandi yumva akamaro kabyo kuko kutajya muri iyi gahunda ari ukwibuza amahirwe.

Ati: “Birakwiye ngo buri wese abisobanukirwe ariko yumve ko natanajya muri iyi gahunda aba afite amahirwe ari kwibuza, arimo gusobanya n’abandi muri iyi gahunda nziza yo kugira ngo tumenye aho turi kugana.”

Yakomeje ashimira imiryango yateye intabwe nziza igasezerana abasaba kwihutira kwandikisha abana ndetse abashishikariza kwirinda amacyimbirane mu ngo zabo.

Ati:“ Iki gikorwa mwakoze nicyiza kuko umuryango udatekanye niho hashamikira bya bibazo byose bibangamira igihugu, imiryango ibana idasezeranye akenshi usanga nta ntego bafite, bakabana mu makimbirane nta ndangagaciro na kirazira n’umuco bafite mwe muzakomeze mu bungabunge ingo zanyu mwirinda icyazisenya.”

Rugwizangoga Bernard ni umwe mu miryango yateye intabwe igasezerana akaba yaramaze imwaka 35 abana n’umufasha we mu buryo butemewe n’amategeko yavuzeko n’ubwo bari bamaze iyo myaka yose babanye neza baje gusanga hari ikibura kugira babe nk’abandi banyarwanda bose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yasezeranyije iyi miryango yakira n’indahiro zabo.( Ingenzi Photo )

Ati:” Mu myaka 35 tumaze twubatse ntamakimbirane twagize ntamwiryane waturanze ibi byose twabigezeho kubera gushyira hamwe n’ubwumvikane ariko twarebye dusanga muri iyo myaka yose hari icyo tubura nibwo twateye intabwe tuza gusezerana kugira tuzabashe kujya mu gitabo cy’irangamimerere tugire aho tubarizwa ibi bizadufasha no gukomeza kurinda urukundo rwacu.”

Imiryango yasezeranye yasabye bagenzi babo gutera ikirenge mu cyabo.( Ingenzi Photo )

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yabanje gusobanurira abagiye gusezerana ko ubushyingirwe bwemewe n’amatego buteganywa n’ingingo ya 26 mu gitabo cy’amategeko agenga imibanire mu Rwanda, iyo ngingo ikaba iteganya ko ubwo bushyingirwe bwemerwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe bujuje imyaka y’ubukure kandi kubushake bwa bombi.

Abatujwe muri IDP-MODEL ya Karama, bizihizaga Imyaka 5 bamaze batujwe neza babicyesha Nyakubahwa Paul KAGAME.( Ingenzi Photo )

Iki ni igikorwa cyahujwe n’uko Abatujwe muri IDP-MODEL ya Karama, bizihizaga Imyaka 5 bamaze batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo ndetse bashimiye Perezida Kagame bamugenera impano ko yabatuje neza.

DEA wa Nyarugenge Ingangare Alex yasezeranyije abi karama kuzageza ubutumwa bwabo kuri Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.( Ingenzi Photo )

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *