Ubushinjacyaha bwasabiye Murangira Jean Bosco n’amashumi ye gufungwa imyaka 20 kuko bishe Twagirayesu Samuel.
Ndahimana Florduard arasaba ko urukiko rwamuha indishyi kuko Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bamukubitiye umwana we Twagirayesu Samuel bakamwica.Murukiko rwisumbuye rwa Muhanga haburanishijwe urubanza ubushinjacyaha buregamwo, Murangira Jean Bosco n’amashumi ye.Inteko iburanisha yabanje gusoma umwirondoro wabaregwa gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel agapfa.Ndanyunzwe Suleiman yameyeko ariwe.Murangira Jean Bosco nawe yemereye urukiko ko ariwe.Ijambo ryatangiye rihabwa ubushinjacyaha:Umushinjacyaha ati”Murangira Jean Bosco ,Ndanyunzwe Sulieman na Rugendo Juvenal bafashe Twagirayesu Samuel baramukubita babonye bamurembeje bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Kibingo.Mu ibazwa ryabo kuva murwego rw’ubugenzacyaha Ndanyunzwe Sulieman na Rugendo Juvenal biyemereye icyaha kandi nta gahato bashyizweho.Ndanyuzwe yabwiye inteko iburanisha ko asaba imbabazi akanemera icyaha.Umucamanza yamubajije uruhare rwe? Ndanyunzwe Sulieman yabwiye inteko iburanisha ko we yagabanyirizwa ibihano.
Umucamanza yabajije Ndanyunzwe uruhare rwa Murangira Jean Bosco murupfu rwa Twagirayesu Samuel kuva atangiye gukubitwa kugeza apfuye? Ndanyunzwe Sulieman yagize ati”jyewe na Rugendo Juvenal twari abakozi ba Murangira Jean Bosco,nyuma bivugwako Twagirayesu Samuel yibye igitoki turamufata turamukubita,tumufungirana mu bwiherero kugeza boss wacu aje nawe arakubita inkoni 20,nibwo Twagirayesu Samuel yaje gusa nuremba atwarwa kwa muganga.Umucamanza n’iki wongeraho? Ndanyunzwe Sulieman ndasabako nagabangirizwa ibihano kuko sinigeze mpakana icyaha.
Murangira Jean Bosco yahawe ijambo ahakana ibyaha aregwa.Umucamanza yamubajije uruhare rwe murupfu rwa Twagirayesu Samuel kuva atangiye gukubitwa kugeza apfuye?
Murangira yagize ati”Jyewe ntabwo nari nahiriwe naje nka sakumi nimwe,nza mpurujwe n’abakozi banjye ko twibwe ibitoki.Nazengurutse isambu yanjye mfite inkoni,ahubwo abantu benshi baranyanga nibo bangerekera bashaka ko mfungwa,babwira abarabakozi banjye biyemerera icyaha ku nshinja,ngo ni jyewe nabona indishyi.Umucamanza yabajije Murangira impamvu yaje yitwaje inkoni?Umwunganizi we Me Nyandwi yavuzeko kuba Murangira yaritwaje inkoni bitagize icyaha ,bityo akaba nta bimenyetso bimuhama.
Uregera indishyi yeretse urukiko uko Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bakozemo icyaha kuko uretse no kuba baragambiriye kwica Twagirayesu Samuel,babanje kumufungira mubwiherero batabyemerewe.Yongeyeho ko ubwabo abakoze icyaha bacyemera bityo hakubahirizwa amategeko bagaha indishyi umuryango wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel.Umushinjacyaha yeretse urukiko ibimenyetso simusiga hashingiwe ku ibazwa rya mbere kugeza n’ubu imbere y’inteko iburanisha.Umucamanza yabajije umushinjacyaha icyo yongeraho? Umushinjacyaha yagize ati”twatanze ibimenyetso abo turega hakurikijwe amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha nshinjabyaha tubasabiye igifungo cy’imyaka makumyabili umwe umwe n’indishyi ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.Umucamanza yasoje iburanisha avugako urubanza ruzasomwa tariki 20/Nzeli 2024.Abitabiriye iburanisha kongeraho Camera zo murukiko babonye Murangira Jean Bosco aganira na Ndanyunzwe Sulieman babonyemo ikindi kibazo.
Ndanyunzwe Sulieman yabwiye nyina umubyara ati”Murangira Jean Bosco aze kukumpera izo nyandiko.
Mugihe hategerejwe isomwa ry’urubanza umwe k’uwundi bakurikiranye uko Twagirayesu Samuel yishwe na Murangira Jean Bosco n’amashumi ye barasaba ko yahabwa ubutabera.
Murenzi Louis