Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakomeje gutabaza kuko akarengane kavuza ubuhuha .
Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iharanira ko umunyarwanda yahora ku isonga.Iyi n’imwe mu mihigo ihigirwa imbere ya Perezida wa Repubulika buri mwaka.Inkuru yacu iri mu karere ka Kirehe ,kuko abaturage batandukanye batabaza inzego ngo zibatabare.Ubwo twatangazaga ko ikigo kigororerwamo inzererezi cyahinduwe Gereza ya munyumvishirize,kubera abacuruzi bakoresha inzego z’ubuyobozi zitandukanye.Urugero n’urwuko Karokora Wilison amaze gufungisha abantu batandukanye mubihe bitandukanye.Ubu inkuru ivugwa niy’uwitwa Ndayambaje Celestin ufunzwe kubera amakimbirane yagiranye na Karokora Wilison.Dore uko byifashe hashingiwe ku makuru atangwa n’abaturage.Ubwo byari murukerera Komanda wa polisi witwa Bugingo Said irinda ikigo kigororerwamo inzererezi zo mu karere ka Kirehe,n’ibwo yakoze ku nzego z’umutekano bajya gufata Ndayambaje Celestin bahita bamufunga kugeza n’ubu.
Ubwo twari mu murenge wa Musaza mu kagali ka Kabuga twahawe amakuru n’inshuti za Karokora Wilison ko uwo adashaka amwirukana ntahature,yewe niyo yaba ari kavukire aramenengana.Perezida wa njyanama w’Akarere ka Kirehe mukiganiro twagiranye yadutangarijeko bariho bakurikirana ikibazo cya Ndayambaje Celestin kugirengo arekurwe.Kugeza n’ubu visi Meya w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukandayisenga Janviere ntacyo aratangaza ,kandi biri munshingano ze.Inzego z’ubuyobozi kuva mu murenge wa Musaza kugera ku karere ka Kirehe niba Karokora Wilison akomeje kuzikoresha mu nyungu ze ,ahohotera abaturage birababaje.
Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?uwabikemura ninde?utabikemura ninde?mugihe abaturage bamwe na bamwe bo mukarere ka Kirehe bakomeje gutabaza inzego z’ubuyobozi zitandukanye zigakuriye Perezida wa Njyanama we ategereje raporo.
Ubwanditsi