Never Again Rwanda yibukije urubyiruko ko gusigasira ibyagezweho ari inzira nziza yo komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye rwahuriye hamwe ruganira kurugendo rw’imyaka 30 rwo komora ibikomere bya Jenocide hafatwa ingamba zo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside ndetse bareba n’ibibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’imyaka 30 Jenocide yakorewe Abatutsi ihagaritswe abantu batandukanye bagaragaza ko abanyarwanda bateye intabwe ishimishije mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaherwanwa ndetse no komora ibikomere bya Jenocide yakorewe Abatutsi,aho Never Again Rwanda isanga kugira urwo rugendo rukomeze kugenda neza ari uko buri munyarwanda wese cyane urubyiruko yashyira imbere mu gusigasira ibyagezweho kuko ari imwe mu nzira nziza yo kubaka bwabudaherwanwa.
Ibi byagarustweho mu ibiganiro byahuje urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye byateguwe n’umuryango Never Again Rwanda byasuzumaga urugendo rw’imyaka 30 yo gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,no kureba ikigero cy’ubudaheranwa mu miryango hagaragajwe ko urubyiruko rucyeneye amakuru ya nyayo kumateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi kugira babashe guhangana n’abashaka kuyagoreka.
Gatabazi Clever ni umukozi wa Never Again Rwanda ushinzwe gahunda yo kubaka amahoro yagize ati:” Impamvu dutegura iri huriro ry’urubyiruko buri mwaka nukugira dutegure abantu batandukanye baruganirize kuri gahunda y’ubudaheranwa nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi,dufite abantu barokotse Jenocide bagaragaje ubudaheranwa ndetse n’urugendo rwo kugenda bacyira ibikomere iki gikorwa gifasha urubyiruko rugiheranwa n’agahinda cg rugifite ibikomere gukomeza urugendo rw’ubudaheranwa ndetse babashe no kuganiriza bagenzi babo baba batabashije kugera hano.”
Gatabazi Clever Yakomeje avuga kandi ko kubaka amahoro ubumwe n’ubudaherwanwa no gucyira ibikomere byose kubigeraho ari inzira imwe yo kwiyubakira igihugu hasigasirwa ibyagezweho, urubyiruko rukabwizwa ukuri ku mateka ya Jenocide yakorewe abatutsi kugira urubyiruko narwo rubone aho ruhera rurwanya abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi.
Rumwe mu urubyiruko rwasabye bagenzi babo guhuza imbaraga bagahangana n’abahakana bakanapfobya Jenocide yakorewe Abatutsi nka bumwe mu buryo bwo gusigasira ibyagezweho.
Uwanziga Henrietta yagize ati:” Nahamagarira urubyiruko gukora aho bwabaga bakarwanya abafite ibitekerezo bahakana bakanapfobya Jenocide bagira ibyo bagoreka kumateka yaranze igihugu cyacu tugaharanira ubumwe bwacu n’ubudaheranwa kugira dukomeze duteze imbere igihugu cyacu,tureke gutekereza ibyahise ahubwo turebe uko dusigasira ibyagezweho.”
Mugenzi we Richard nawe yagize ati:” Mubyukuri icyo urubyiruko rugomba gukora ni ugusubira ku isoko tukongera tukareba igihugu cyacu aho cyavuye,dukunze kumva Perezida wacu avuga ngo iki gihugu ntabwo tugikodesha ni igihugu cyacu,rero ibyabaye bigomba kutubera isomo kugira ngo noneho tubeho tuvuga ngo ese n’iki nk’urubyiruko twakora kugira ngo natwe abazadukomokaho bazakomeze bahagarare kuri bwabumwe n’ubudaheranwa igihugu kirusheho kuba cyiza kuruta uko twagisanze.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu MINUBUMWE yagaragaje ko Jenoside yakorewe abatutsi yasize ibikomere bitandukanye mu banyarwanda bityo ko kubyomora bisaba ubufatanye.
Dr Cloudine Uwera kanyamanza ni umukozi wa MINUBUMWE yagize ati:” Imwe mungaruka z’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda ikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ibikomere byo kumubiri ibyo biragaragara,ariko hari n’ihungabana ritakunze kugaragarira amaso y’abantu bose ,isenyuka ry’imiryango n’iryubumwe n’imibanire myiza y’abanyarwanda ibyo byaturutse kudashyira hamwe icyo twe dukwiye gukora n’ugufatanya tukagendana mu urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Igihugu cyacu.”
Dr Cloudine Uwera yakomeje agaruka kumbogamizi zikigaragara hari ukudafatanya aho usanga buri wese akora ukwe muri izi gahunda zifasha mu urugendo rw’isana mitima asaba buri wese gushyira hamwe kuko aribyo bizihutisha kugera ku intego u Rwanda rwihaye.
U Rwanda rufatwa nk’urugero rwiza mu guhangana n’ibibazo bishingiye k’ubudaheranwa bitewe n’amateka yaruranze ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994,urugendo rw’ubudaheranwa nk’umuntu ku giti cye bugeze kuri 75% kurwego rw’igihugu buri 92%,ni Mugihe ubushaka shatsi bwa RBC bwagaragaje ko 11.9% by’abanyarwanda bafite indwara yo kwiheba n’aho 35% ari abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi bagifite ibikomere.
Buri mwaka hategurwa ihuriro ry’urubyiruko aho uyu mwaka ryabereye mu mujyi wa kigali kuwa 24 Nzeri 2024 ikaba yari ibaye kunshuro ya 13 nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.