Itariki 1 ukwakira 1990 n’ibwo FPR yatangije intambara yereka MRND ko igomba kuva k’ubutegetsi

Urugamba rwatangiye rwitwa urw’Inyenzi zigabye igitero ku Inzirabwoba.Ubwo Ibikuba biracika ab’imbere mu gihugu bati”Inyenzi nyangarwanda zateye u Rwanda”Igikuba kiba kiracitse uburyo bushya bwo kurwanisha amasasu na politiki ya gisevile buhindura isura.Inyito yakomeje kuba inyenzi nyangarwanda.Inzirabwoba zirasirwa mubice byo mu mutara.Abatabara batabara MRND ,naho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gen Habyarimana Juvenal ati”burya muri Politiki nta nshuti ibamo koko? Perezida Museveni nacumbikiye arwanya ubutegetsi bwo muri Uganda niwe umpindutse anyahura Inyenzi nyangarwanda koko? Perezida Museveni ati”Abasirikare bancitse”intambara ihindura inyito inzirabwoba nazo zivuga ibigwi ko shef w’inyenzi Gen Rwigema Fred bamurashe akurikirana na Major Dr Bayingana Peter ndetse na Major Chris Bunyenyezi.Urugamba rwahinduye isura n’inyito izina Inyenzi nyangarwanda rikurwaho humvikana FPR Inkotanyi,naho Inyenzi zo muri UNAR ziba zigijweyo hatangira imishyikirano.Abasore bava imihanda yose yo mu isi bagana urugamba.Ubu hibazwa impamvu itariki 1/10 itakivugwa ngo yizihizwe mu butegetsi bwa FPR?abasesengura ibya politiki ya FPR basanga itariki 1/10 yakabaye iba umwihariko muri ubu butegetsi kuko n’iyo musingi wabaye intandaro yo kubugeraho.Inkotanyi zatangiye urugamba inyinshi zaratabarutse,izindi zirashaje.Abatangiye 1/10/1990 bafite amapeti akomeye nka major Kanyemera Samuel alias Sam kaka niwe ugitera umugeri,naho abandi baratabarutse.Abakada ugitera umugeri ni Hon Tito Rutaremara na Musoni Protais.

Gen Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,na MRND.Gen Fred Rwigema wari umuyobozi wa FPR Inkotanyi (, photo archives)

Ishusho y’icyo gihe urugamba rutangira yarimo byinshi ubu bitaboneka,umuntu akaba yakwibaza aho byarangiriye?Zimwe mu nkotanyi zatangiye urugamba inyinshi kugeza ubu usanga ziri muzabukuru,kuko zifite imyaka y’ubukure ,ariko zikwiye kugabirwa nazo zikambara ikote rikeye.Ubutaha tuzabereka uko urugamba rwagenze.Aha twerekana uko 1/10 iba ikwiye guhabwa umwanya mubutegetsi kuko ariyo mateka maremare yatumye FPR itsinda MRND.Imyaka 34 ifite igisobanuro . Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *