Iterambere ry’igihugu rikomeje guca inyubako za nyakatsi

U Rwanda kuva rwatangira guturwa buri munyarwanda wese yaturaga munyubako yubatse n’ibyatsi.Abayobozi bo ku ngoma ya Cyami nabo inyubako zabo zabaga zubakishije ibyatsi kuva hasi kugera ku isakaro.Ubwo abazungu badukaga mu Rwanda batangije inyubako za kijyambere,abandi bakazita iza kizungu.Inyubako zagaragaye muburyo bwa kijyambere yagaragaye ahitwaga mu bwanamukali k’umusozi wa Save ahubatswe Kiliziya Gaturika.Abanyarwanda baratangaye cyane,kuko byari bigaragaye nk’igitangaza.Uko imyaka yagiye iza bamwe mubanyarwanda bubatse inzu zubakishije amategura n’amabati.Kuva nyuma y’intambara ya kabili y’isi yose mu Rwanda hasakaye inzu zubatse muburyo bwa kijyambere.Repubulika ya mbere nayo yatangiye gukangurira buri munyarwanda kubaka inzu agasakaza amategura n’amabati.

inzu ya nyakatsi (photo archives)

Repubulika ya kabili yashyizeho umwaka wo gutura neza inaca nyakatsi.Urugamba rwo kurwanya nyakatsi rwarakomeje kugeza ubwo habayeho gukata imihanda ,kugirengo utuye abone amazi n’amashanyarazi.Repubulika ya gatatu yo yakuye Abaturage mu manegeka.Urugamba rukaba rurwanwa hakurwaho imiturire mibi,cyane ko utuye aheza abona service nziza.Kuba rero Leta y’u Rwanda yarakuyeho inyubako za nyakatsi hagamijwe gutuza Abaturage mu nyubako nziza.Abakuze twaganiriye badutangarijeko inzu za nyakatsi zakundaga kwibasirwa n’inkongi z’umuriro.

Inzu ya kijyambere (photo archives)

Ubu n’ubwo amashanyarazi nayo akunze gutwika, bitandukanye n’uko nyakatsi zashyaga.Umwe k’uwundi bemezako nyakatsi yacitse burundu,ariko haraho usanga inyubako zishaje zitakiberanye na vision yagenwe igenderwaho.Ubu birasabako hakubakwa inyubako zigendanye n’igihe .
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *