Ikipe ya Rayon sports yatsinze iya Gorilla fc abareyo babyina murera ikomeza kuyobora shampiyona.
Ikipe ya Rayon sports nimwe mu makipe agira abafana n’abakunzi benshi maze bikayiha icyubahiro n’igitinyiro.Ubwo humvikanaga ko ba nyir’ikipe ya Rayon sports bayisubijwe bayobowe na Muvunyi Paul benshi bahise bishima.Urugendo rwaratangiye intsinzi ikomanga ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda.Ubwo ikipe ya Rayon sports yatsindaga iya Kiyovu sports bine ku busa benshi mubareyo bagize bati”Kiyovu sports yatsindaga RGB none twagarutse.Uko shampiyona igenda yicuma igana k’umusozi w’icyiciro cya mbere hitegurwa icya kabili aricyo cyemeza iyahize izindi igatwara shampiyona tariki 24/ugushyingo 2024 kuri Kigali Pele stadium Nyamirambo habaye umukino w’ishiraniro aho ikipe ya Gorilla fc yakiriye iya Rayon sports.
Umukino wakinwe uteganywa kuba ikibazo ku ikipe ya Rayon sports.Abakunzi ba Rayon sports bo kubwitabire bwari hejuru ,mugihe bizwiko Gorilla fc nta bafana igira.Ikipe ya Rayon sports yatanze iya Gorilla fc kwinjira mu mukino iyatanga igitego.
Ikipe ya Gorilla fc yo yaje mu mukino ishaka gufunga ikibuga cyayo,ariko byaragigoye cane kuva umukino utangiye kugeza urangiye.Amakosa yagaragaye ku mpande zombi,ariko cyane cyane uruhande rwa Gorilla fc.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bagize bati”umwana ntasya aravoma”ingoma z’abafana ba Rayon sports bimwe bita umukinnyi wa cumi na kabili byakomeje kugabanya ingufu za Gorilla fc byongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon sports.
Abakinnyi ba Rayon sports baje bafite gahunda yo kwinjirana ingufu mu mukino birinda amakosa,kuko rutahizamu, Fall Ngagne yakinnye neza kuva mu minota ya mbere kugeza ababonyemo igitego.Ubwo Rayon sports yongeraga gusatira Gorilla fc,ariko umukinnyi Nishimwe Blaise atabara izamu rya Muhawenayo God.
Abakinnyi ba Rayon Sports mu kibuga hagati bari gutanga isomo rya Ruhago. Muhire Kevin, Adama Bagayogo, Ndayishimiye Richald ndetse na bagenzi babo bari gukina umupira mwiza ntagihunga.
Adama Bagayogo azamuye umupira mwiza imbere y’izamu rya Gorilla FC, induru ziravuga gusa Iraguha Hadji ananirwa gutsinda igitego, gusa abakunzi ba Rayon Sports bo bari bibereye mu byishyimo.
Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka nuko Adama Bagayogo yinjira mu kibuga asimbura Aziz Basane Koulagna.
Fall Ngagne yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Gorilla FC ariko Nsengiyumva Samuel umupira awukurano neza cyane, azamukanye umupira Aziz Basane amukorera ikosa.
abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gukina neza umukino ubereye ijisho, Iraguha Hadji bamukoreye ikosa ku munota 61′ asohotse mu kibuga bamutwaye ku ngobyi, abakunzi ba Rayon Sports bamukomera amashyi, ari kwitabwaho n’abaganga.
Ikosa yakorewe ryavuyemo Penaliti ihabwa Capiteni Muhire Kevin Ayitera neza ibyara igitego cya kabili ku ruhande rwa Rayon Sports.
abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kwataka nyuma y’uko Aziz Basane yari azamukanye umupira ariko Rutonesha Hesborn umupira awugaruza untoki
Umuzamu Muhawenayo God atabaye ikipe ya Gorilla umupira ujya muri koruneli, yaconzwemo neza na Muhire Kevin ariko Iraguha Hadji umupira ananirwa kuwuboneza mwizamu.
bakomeje kwataka Aziz Basane arase igitego imbere y’izamu rya Gorilla FC, Nishimwe Blaise ahita afata umupira awuzamukana neza ntiyagize icyo awukoresha imbere y’izamu rya Rayon Sports.
Umupira uri kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi, nyuma y’uko Fall Ngagne yari azamukanye umupira ukuwemo na Kalenzo Alex, nuko Rutonesha Hesborn nawe azamukana umupira ariko Nsabimana Aimable aratabara.
Youssuf Diagne akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umupira wari uzamukanwe na Rutonesha Hesborn.
Abakinnyi ba Gorilla Fc bakomeje kugaragaza inyota yo kwishyura igitego batsinzwe mu gice cya mbere, kuko bazi neza ko Rayon Sports nibatsinda iza kubarusha amanota atanu.
Rayon Sports nayo ntabwo yarekeye aho bakomeje gukina nez rwose Habonetse uburyo bukomeye bwa Iraguha Hadji yamaze no gucenga umuzamu wa Gorilla, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa Gorilla FC, umupira wari utewe na Ntwali Evode uruhukira mu biganza by’umuzamu wa Rayon Sports.
Gorilla Fc yongeye kurokoka nyuma y’uko abakinnyi nka Aziz Basane na Muhire Kevin bari bari kurekura amashoti ariko Fall Ngagne arekuye ishoti umupira umuzamu arawufata.
Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego akanyamuneza
kazamutse, bakomeje kwataka bidasanzwe ikipe ya Gorilla FC.
Muhire Kevina yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Gorilla FC wenyine, gusa umuzamu Muhawenayo God umupira arawumutanga.
Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi ko gukuramo umupira yari atewe na Karenzo Alex wa Gorilla FC.
Muhire Kevin, Roger Kanamugire, Richald Ndayishimiye bakomeje gushimisha abakunzi ba Rayon sports, gusa bongeye guha umupira Fall Ngagne umusifuzi avuga ko habayeho amakosa.
Umunya Senegal Fall Ngagne afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports nyuma y’umupira wari ukinwe neza na Ndayishimiye Richald na Aziz Basane Koulagna.
Gorilla nayo yanyuzagamo ikagera mwizamu ariko Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye cyane yari atewe na Nishimwe Blaise, wahoze akinira Rayon Sports.
Ikarita y’umuhondo ku mutoza w’ungirije wa Gorilla FC, Abouba Sibomana nyuma yo kuvuga amagambo adashimishije abasifuzi.
Gorilla yakomeje gushaka intsinzi Karenzo Alex ananiwe gutsinda igitego wenyine ubwo yari yisanze afite umupira imbere y’izamu rya Rayon sports.
Hatanzwe Ikarita y’umuhondo ku ruhande rwa Gorilla FC ihawe Nduwimana Eric, nyuma yo gukorera ikosa Aziz Basane, kufura yahise ihabwa Rayon sports, Muhire Kevin yayiteye mu ntoki za Muhawenayo God.
Bakomeje gusatira ku mpande zose aribwo kuko habonetse amakarita 2 kuruhande rwa Gorilla Fc,nindi kuruhande rwa Rayon sports.
Abafana ba Rayon sports baje kubwinshi ntibakanzwe nibiciro Gorilla Fc yishyuje Doreko ahasanzwe yari 5000.
Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Gorilla FC ni Muhawenayo God, Nsengiyumva Samuel, Nduwimana Eric, Moussa Omar, Nshutinziza Didier, Murdah Victor, Nduwimana Frank, Rutonesha Hesborn, Karenzo Alex, na Nishimwe Blaise.
Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssu Diagne, Nsabimana Amiable, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Bassane Aziz Koulagna, Iraguha Hadji na Fall JB Ngagne.
MUKARUKUNDO Donatha