Ubuhunzi imwe mu nzira ibyara intambara urwangano rukavuza ubuhuha imishyikirano igahinduka balinga.

FPR yagabye igitero kuri MRND imishyikirano ibyara GOMN nayo iyiha MUNAR birangira bihindutse balinga.Amateka yaranze u Rwanda mubihe byiswe Revorisiyo yo 1959 tuzayigarukaho mu nkuru y’ubutaha.Ubu turi ku ntambara hagati ya FPR yashakaga ubutegetsi na MRND yashakaga kubugumana.Itariki zo mu 1992 ntizizibagirana kuko nibwo umuryango mpuzamahanga GOMN wasabye ko abanyarwanda barwanaga bahagarika intambara hakabaho gusangira ubutegetsi nka bene gihugu.

Inkotanyi zari ziyobowe na Komanda Karenzi Karake muri GOMN,,(photo archives)

FPR KUBAHIRIZA IHAGARIKWA RY’IMIRWANO.
GOMN iti “turashaka inzira y’amahoro hagati yabahanganye.
IMPAKA NDENDE imyanzuro mike”inkundura y’intambara uko yabicaga bigacika muri Perefegitire ya Byumba na Ruhengeli habagaho imishyikirano.Dore uko byari byifashe”Abagenzuraga uko amasezerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa ,ngo basabaga ko abashyamiranye aribo MRND k’uruhande rwa Leta na FPR k’urw’inyeshyamba zashakaga ubutegetsi.Abo dukesha amakuru bari mur’uwo mushyikirano bagize bati”Ubwo MRND na FPR bahuraga inama yabahurije hagati mu gace k’imirwano.Kilometero 64 umuntu avuye Kigali ,birumvikanako ari muruhande rwa MRND,na Kilometero 17 uvuye k’umupaka wa Gatuna n’u Rwanda naho birerekanako ari mu butaka bwagenzurwaga na FPR.Abo dukesha amakuru bagize bati”icyo gihe hari tariki 9 Ugushyingo 1992 ,kandi hari kuwa mbere ,kuko muri Kanama 1992 FPR yari yaragabye igitero mu mujyi wa Byumba kigabwe na batallon 101 yari iyobowe na Komanda Kayitare Vedaste intare batinyaga, imishyikirano ikaba yarabereye muri Segiteri Ngondore y’icyo gihe Komine Kibali y’icyo gihe, Perefegitire ya Byumba y’icyo gihe.Icyaharangaga icyo gihe n’umuhanda waganaga mucyahoze ari Komine Mukarange y’icyo gihe,kuko n’ubu ntihahindutse ni hakurya y’icyayi cyo ku Mulindi wa Byumba.Yagize ati”harangwaga n’icyayi cyakuze cyane kuko kuva intambara yatangira hagati ya FPR na MRND cyari kitarongera gusoromwa,byumvikane ko cyari kimaze imyaka 2 kidasoromwa.Hafi Aho ngo hari hashinze ihema ry’abasirikare ba FPR inkotanyi.Ubwo ngo hahise haza abandi basirikare ba FPR inkotanyi baje guhura n’ingabo za Leta y’u Rwanda FAR inzirabwoba.GOMN ngo yari yatumiyemo impande zombi zarwanaga.Uyu ati “tariki 31 nyakanga 1992 nibwo GOMN yarebaga ko imirwano yubahirizwa hagati yabarwanaga.Iyi tariki kandi GOMN yasabye abahanganye kwigira inyuma kugirengo nayo ibone aho ikorera imirimo yayo yo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano.Uko twakomeje tuganira n’uyu wari mu mishyikirano yagize ati”hagaragaye abasirikare ba FPR inkotanyi (APR)hiyongeraho abanyamakuru ba Radio Muhabura barimo Silas Mbonimana wahoze ari kuri Radio Rwanda mbere y’uko FPR itangiza urugamba ngo ayisange.Undi yari umunyamakuru Mugunga Emmanuel nawe wahoze kuri Radio Rwanda,ubwo nawe yari kuri Radio Muhabura.Abo muri Radio Rwanda nko mu igisata cy’amakuru kongeraho abo mu ikinyamakuru Imvaho bahura nabo bakoranaga bagiye muri FPR .Yadutangarijeko inama y’umushyikirano yaje guheza abanyajekuru kongeraho indorerezi.Guheza itangazamakuru byavuye ku cyemezo cya Gen Ekundamo Opaleye wavukaga mu gihugu cya Nigeriya kuko icyo gihe niwe waruyoboye uwo mutwe wa GOMN.Ngo mbere y’uko hahezwa itangazamakuru n’abarengera uburenganzira bwa kiremwamuntu babanje kwerekwa intumwa zihagarariye buri ruhande rushaka imishyikirano.Inzirabwoba za MRND zari ziyobowe na Col Gatsinzi Marcel bari muri GOMN,yahise yerekana bagenzi be bari hamwe muri GOMN aribo Col Nsengigumva Anatole waruhagarariye ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu muri Etat major y’icyo gihe.Col Ndengeyinka Barthaz waruhagarariye Ministri w’ingabo z’u Rwanda muricyo gihe.Undi yari Lt Col Kabiligi Gracien wari uyoboye Inzirabwoba muri Byumba.Icyo gihe kandi ngo hari abaje bakrerewe aribo bari bayobowe na Bone venture Ubarijoro waruyoboye Komisiyo ishinzwe gutegura imishyikirano ya ARUSHA.FPR inkotanyi harimo Komanda Karenzi Karake waruyihagarariye muri GOMN yahise yerekana Mazimpaka Patrick wari umusivili waruyoboye intumwa za FPR muricyo gihe ni nawe warushinzwe ububanyi n’amahanga.Komanda Samuel Kanyemera(Sam kaka)Komanda Charles Kayonga,Komanda Kayitare Vedaste intare batinyaga.Komanda Biseruka Stanislas n’abandi batavuzwe amazina.Uko Impaka zabicaga bigacika mu ihema itangazamakuru ryo ryabaga ritegereje umwanzuro w’inama bari ugezweho ngo intambara ihagarare.Impande zombi zabaga zitegereje icyo zigezwaho.Ubwo benshi mubanyamakuru baba aba Leta n’abigenga bari bafite amatsiko yo kureba inkotanyi kuko bari batarazibona maze bakubitana nabo bigeze gukorana muri ORINFOR aribo Emmanuel Mugunga na Silas Mbonimana baba biganirira bibukiranya uko batemberaga Nyamirambo.Uwarushinzwe itangazamakuru muri GOMN yahamagaye abanyamakuru ngo bumve icyo bagezeho,kuko uwayiyoboraga GOMN Gen Ekundamo Opaleye yatangajeko haba MRND cyangwa FPR bananiwe kumvikana.

Inzirabwoba zari ziyobowe na Col Gatsinzi Marcel muri GOMN,(photo archives)

Benshi baraho bagize amatsiko yo kumenya icyo bananiwe kumvikanaho.FPR yo ngo yasabyeko bayiha amakarita ashushanya ubutaka yafashe,ibi ngo yagirengo imenye aho izasigira GOMN kuko nayo yagombaga kuyumvikanaho n’ababishinzwe.GOMN yagombaga kumenya aho ibirindiro by’ingabo zayo bigarukira ,naho ibya APR na FAR byagombaga kugarukira ntawuvogereye undi.Uwari mu mishyikirano ati”icyo gihe itangazamakuru rikimara kubona itangazo ryacaga hasi no hejuru ngo babone uwo bakorana ikiganiro.Impande zose zakwepye itangazamakuru,karahava.Abashoferi bahise batwara abaje mu mishyikirano ntacyo batangaje.Inkotanyi Mazimpaka Patrick we yahunze iby’imirwano,ariko abwira itangazamakuru ibya politiki Perezida wa FPR Col Kanyarengwe Alexis nahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gen Habyarimana Juvenal bizaba bikozwe na FPR.Itangazamakuru ryabajije Mazimpaka Patrick kucyo guhagarika intambara? Mazimpaka Patrick ati”mubibaze Komanda Karenzi Karake niwe uyobora inkotanyi muri GOMN ibiro bye biba ku Kimihurura.Intangazamakuru ati “ko twumviseko intumwa za FPR zanze isubira inyuma kuri Kilometero enye? Mazimpaka Patrick ati MRND izasubire inyuma cyane kuko niyo ifite imishyikirano yabayemo urwenya kuko Col Nsengigumva Anatole we yerrkanaga ko Inzirabwoba zasubira inyuma Kilometero imwe gusa.Komanda Karenzi Karake we ati”sinzi uko FPR izabyakira.Col Nsengigumva Anatole ati”ko FPR yari yemeye ko ibizatangwaho inama izabyemera kuki itabyubahiriza.Lt Col Kabiligi Gracien ati “nsanze ari abanyarwanda icyiza n’uko twasangira ubutegetsi.Byishwe nande ? Imishyikirano ntacyo yamaze kuko muri Kanama 1992 FPR yagabye igitero mu mujyi wa Byumba bucya baririmba batallon 101 yari iyobowe na Komanda Kayitare Vedaste intare . Imishyikirano yahinduye isura MRND na FPR bakomeza gukina umukino w’imishyikirano mu kibuga cya Demokarisi bucya 8 Gashyantare 1993 FPR ireba amatara ya Kigali.Ubutaha tuzabereka uko ARUSHA yahindutse ibipapuro imishyikirano igapfa burundu nibyakurikiyeho ubutaha.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *