Uburenganzira bwa muntu nibwo bwateje intambara hagati ya FPR na MRND.
Umwe k’uwundi mu banyarwanda baba abari mu mahanga n’imbere mugihugu bumvise gute igitero cy’iya mbere ukwakira 1990? amateka kuwakoze neza amutera ishema naho uwakoze nabi iyo igihe kigeze amutera ikimwaro.Ubwo hari ku wa mbere tariki ya mbere ukwakira 1990 nibwo benshi mubari mu mahanga bemeyeko FPR inkotanyi itashye mu Rwanda.Abari mu Rwanda bo bati”inyenzi nyangarwanda z’abatutsi zongeye kugaba ibitero n’ubwo zari zimaze kabili.Urugamba rwavugije induru isasu rivuza ubuhuha.MRND iti”ubwo bigeze tariki 4 ukwakira 1999 reka dufate ibyitso tubifunge tubuze abantu guhagararana turebeko nta nyenzi zatwinjiranye.Urugamba rwahinduye isura MRND iti”imishyikirano.Abafunzwe mubyitso barafunguwe baruhukira mu nkotanyi.Leta yabonye igitero cya Ruhengeli gifunguye imgungwa itangira gukoresha itangazamakuru rivugako inyenzi zashize.Ubwo bati ese ubundi inyenzi nkotanyi zitungwa n’iki ?ziriya iki ko mubirindiro byazo nkaho za Mukarange imirima yarariranye ibigunda ari byose?undi ati”zirya ibyo abaturage basize bahinze.Abandi bati”inkotanyi zihembwa amafaranga menshi kuko zifashwa n’amahanga.Radio Rwanda y’icyo kongeraho Imvaho bakanguriraga abanyarwanda ko inkotanyi zica abaturage,ko zirya imishogoro,ko ibiryo nibishira aho bari bazajya gushaka ahandi byeze.FPR nayo iti”MRND iriho irica abanyarwanda .Ubwo impande zombi zatangiye imishyikirano yasabaga ko mu igabana ry’ubutegetsj inkotanyi zimwe zitazasubira ku matongo yaho bakomokaga kuko hariho nabatari bazi inkomoko yabo.Ibi ntabwo byaribyiza guca umunyarwanda ku gicumbi cy’iwaboAbo mubutegetsi nabo bari bafite ikibazo cy’uko bari bafite amasambu abiri,iyabo gakondo kongeraho niyo bigabije abandi bahunze.
Kuva 1ukwakira 1990 kugeza ubu nirihe somo abanyarwanda bize bazaraga abo babyaye.
U Rwanda rwabayemo amarorerwa hakorwamo jenoside yakorewe abatutsi.Ubumwe n’ubwiyunge bwo bihagaze gute?Ubwo hajyagaho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizeho Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.Abarokotse jenoside bo bariho bate?abakoze jenoside bagafungwa kuko barangije ibihano bo bariho bate?abarutashye bo bariho bate?u Rwanda kuva hajyaho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda hatunguranye ubwo uwari Ministri w’ububanyi n’amahanga yahungaga.Amaze guhunga bagize bati”n’ubundi uyu yariye ibirayi byo muri MRND nta gitangaza ahunze.Uko iminsi yisunikaga byazagamo ikibazo.Inkotanyi Depte Col Rizinde Theoneste na Ministeri wari uw’ubutegetsi bw’igihugu Seth Sendashonga nabo barahunze.Ubwo nabwo ntibafashwe nk’inkotanyi neza,ariko cyabaye icyuho muri FPR.

Icyo gihe benshi bagannye ibice bimwe na bimwe bafata amasambu n’amazu bitari bifite bene byo.Uko abahunze batahukaga basubizwaga imitungo yabo.Uwari Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite Depte Nkundi Juvenal wo mu ishyaka PSD yasimbujwe ,uwo mu ishyaka PL Depte Sebarenzi Joseph Kabuye. Iminsi yindi nayo humvikanye ihunga rya Ministri w’Intebe Twagiramungu Faustin.Inkundura muri Politiki iti”Uziko Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite Depte Sebarenzi Joseph Kabuye yahunze.Budakeye kabili Ministeri w’Intebe Rwigema Petero Seleditini nawe yigira ishyanga . Inkotanyi yindi yahunze ni Capt Tega wakoraga muri Komisiyo ishinzwe gusezerera abasirikare.Major Alphonse Furuma nawe abarahunze.Aha niho hibazwa na benshi isomo ryavuye hagati y’intambara yahananishije FPR na MRND ?hakabaye hacika ubuhunzi,ariko bwariziritse.Abstahuka baratabuka,abahunga nabo barahunga iherezo n’irihe?ubwisanzure bwa bamwe babuhonyoza abandi inzika ikizirika niyo atamwihimuyeho uwo yabyaye arahora.

Isesengura kugeza ubu nta somo abanyarwanda bari biga ngo rikumire icyabuza rubanda uburenganzira bwa kiremwamuntu nibwo bwateje intambara hagati ya FPR na MRND.Uruhururirane rw’ibibazo bimwe byanze gukemuka.
Murenzi Louis