Huye: Abanyeshuri 16 basoje amasomo y’ubudozi,Abakuze bavuga ko kwiga imyuga atari iby’urubyiruko gusa.

Bamwe mubanyeshuri barangije amasomo y’umwuga w’ubudozi harimo n’abakuze bavuga ko gushaka ubumenyi bushya atari iby’urubyiruko gusa kuko n’abakuze bakwiye gutera intabwe bakiga umwuga wabateza imbere kuko amahirwe yo kwiga imvuga yaje bakuze bitavuze ko bayasubiza inyuma bagasaba bagenzi babo guhindura imyumvire.

Ibi nibimwe mu byagarutsweho kuwa gatatu tariki 22 Mutarama 2025 ubwo mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 16 barangije amasomo y’amezi atandatu biga kudoda mu ishuri rya Masjid ASAKINAT TUMBA. Uyu muhango , ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe amasomo mu Murenge wa Tumba Domina Usanase, n’abandi bayobozi batandukanye,n’abanyeshuri.

Umuyobozi w’umurenge wa Tumba ushinzwe amasomo yashimye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi.( Ingenzi photo )

Mu kiganiro n’abanyeshuri Cedric Abayisenga Yusufu na Uwimana Hadidja, bavuga ko nyuma yo kubona impamyabumenyi icyo bagiye gukurikizaho ari ukuzibyaza umusaruro ndetse bagakangurira bagenzi babo kwitabira kwiga imyuga yabafasha kwiteza imbere.

Cedric Abayisenga Yusufu ( Ingenzi Photo )

Abayisenga yagize ati: “Nishimiye cyane kuba narangije iyi gahunda y’amasomo. Ntabwo ari uguhiga gusa, ahubwo ni uburyo bwo kubaho no kwiteza imbere. Ubu mfite ubumenyi buhamye mu kudoda, kandi niteguye gukora ibishoboka byose ngo mbashe kwiteza imbere ibyo nize nkabishyira mu bikorwa.”

Uwimana w’Imyaka 50, avuga ko gahunda yo kwiga imyuga atari iyabato gusa ahubwo ko n’abakuru bakwiye gushaka ubumenyi bushya bwabateza imbere avuga Kandi ko amasomo basoje yabafashije kumenya uko badoda imyenda itandukanye. “Nize uburyo bwo kudoda imyenda y’abana n’abakuru, kandi nizeye ko bizamfasha kubona akazi,nshishikariza n’abandi bafite imyumvire ko kwiga ari ibyabato ko bagomba guhinduka bagashaka icyabateza imbere.Ndashimira cyane abayobozi bacu bagize uruhare kugira duhabwe aya masomo ndetse bakatuba hafi amezi atandatu yose.”

Abanyeshuri basaba ko ubufasha bwakomeza, bityo na bagenzi babo bagashobora gukomeza kwiga no kwiteza imbere mu myuga.

Umuyobozi w’ishuri rya Masjid ASAKINAT TUMBA, Sheikh Ibrahim Kabura, yagaragaje ko iyi gahunda y’amasomo yo kudoda ifite akamaro kanini mu muryango Nyarwanda Yagize ati: “Dufite intego yo gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu bumenyi butandukanye. Iyi gahunda yatewe inkunga n’abaterankunga, bityo tugomba gufatanya kugira ngo dukomeze guteza imbere ubumenyi ndetse tubibyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’ishuri rya Masjid ASAKINAT TUMBA, Sheikh Ibrahim Kabura. ( Ingenzi Photo )

Sheikh Ibrahim yakomeje avuga ko nubwo iri shuri ari iry’umusigiti bakira abantu bose haba abasilmu n’abatari abasilamu urubyiruko ndetse n’abakuze bose babigisha kandi bakigira ubuntu.

Sheikh Ibrahim yanasobanuye ko ishuri ryakiriye abanyeshuri baturutse mu miryango itandukanye, bityo bigatuma habaho ubusabane n’ubufatanye mu muryango. “Abanyeshuri bacu baturuka mu bice bitandukanye, kandi ibyo bituma twubaka umuryango uhamye. Turifuza ko iyi gahunda ikomeza, bityo tukaba dukeneye ubufasha bw’ibikoresho kugira dukomeze kubaka umuryango uteye imbere.”

Umuyobozi w’umurenge wa Tumba ushinzwe amasomo, Madame Domina Usanase, nawe yatanze igitekerezo ku byerekeye iyi gahunda. Avuga ko ari ingenzi ku muryango ndetse ko ari ibintu byiza byo kwishimira.

yagize ati: “Turishimira ko abanyeshuri barangije amasomo y’amazi atandatu. Ni intambwe ikomeye mu iterambere ry’umurenge wacu ndetse n’akarere . Dukeneye gukomeza gushyigikira iyi gahunda, tubizeza ubukangurambaga n’ubufatanye muri byose Abanyeshuri bagakomeza kwitabira.”

Umuyobozi w’umurenge wa Tumba ushinzwe amasomo, Madame Domina Usanase. ( Ingenzi Photo )

Madame Usanase yakomeje avuga ko azakora ubuvugizi bimwe mu bikoresho bibura bikaboneka ndetse hakaba hagira n’andi masomo yajya atangirwa kuri iri shuri.
Ati: “ Nibyo koko Abanyeshuri bakeneye ibikoresho byo kudoda, bizabafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi,tuzakora ubuvugizi ibikoresho bibura nabyo biboneke ndetse byaba byiza hano hagiye hatangirwa n’andi masomo cyane nkayo gusoma no kwandika ibi byose tuzabigeraho nidukomeza gufatanya.Iki gikorwa kigaragaza ko ubufatanye hagati y’abaturage, abayobozi, n’abaterankunga ari ingenzi mu guteza imbere abaturage,igihe cyose dufatanyije, tuzashobora kugera ku ntego z’igihugu cyacu mu iterambere”

Abasoje amaso y’ubudozi bavuga ko ibyo bize bagiye kubibyaza umusaruro.( Ingenzi Photo )

Sheikh Ibrahim yavuze ko Iyi gahunda y’amasomo yo kudoda igamije gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bwihariye, bityo bagashobora kwihangira imirimo no kubona akazi. Abanyeshuri barasaba ko iyi gahunda ikomeza, kuko igira uruhare runini mu kubafasha kwiyubaka no guteza imbere umuryango.

Abasoje amasomo bavuga ko kwiga imyuga atari iby’urubyiruko gusa. ( Ingenzi Photo )

✍️: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *