Imikino

Ruhago nyarwanda: Ferwafa ikomeje kuba isibaniro bigaha icyuho abaniga umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuva Ferwafa ishinzwe hari abashimirwa uko bazamuye umupira w’amaguru mu Rwanda, n’ubwo bagiye bakurwaho ku nyungu z’abayobora amakipe afitanye isano n’abiyita ko bakomeye ku ishyaka riri k’ubutegetsi.
Ngango Felecien yakuweho 1985 munzira zitavuzweho rumwe.1990 Twagiramungu Faustin yakuweho ku nyungu zabatarashakaga ko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere.Col.Kayizari Cesar nawe yarawubatse bamukuyeho uradindira.Ntagungira Celestin Abega yarawubatse bamukuyeho baba barawunize.Shema Fabrice yaratangiye kuwubaka none bamuteye ishoti rivuna umugongo.

Ninde ukunda igihugu kurenza undi?ninde ufite igipimo cy’uwanga igihugu?ese uvugako we akunda igihugu adakora ibiteza imbere umupira w’amaguru ubwo ntiyibeshya agirengo arabeshya abanyárwanda?tuze turebe uko umupira w’amaguru wageze mu Rwanda.Umujyi wa Astrida ku ngoma ya Cyami ,Butare muri Repubulika ya mbere n’iya kabili kugeza mu nzibacyuho ya Repubulika ya gatatu,nyuma haje kuba Akarere ka Huye.Aha n’iho hatangijwe umupira w’amaguru mu Rwanda.Abafurere bigishaga mu ishuri ry’abana b’abayobozi Indatwa n’abanyeshuri bakinnye umupira w’amaguru ku kibuga cyitwaga Uruyange.Iki kibuga cyitwa Uruyange cyakuweho amateka aba aburiwe irengero.Niho ikipe Victory yashingiwe 1931.
Umupira w’amaguru mu Rwanda wagiye uzamurwa n’abihaye Imana bo mu idini rya Gaturika aho bashingaga Misiyoni n’ikipe ntiyasigaraga.Amakipe yandi yaje gushingwa hifashishijwe inzego z’ubuyobozi .Umwami Mutara III Rudahigwa yashinze ikipe ayita Amaregura.Mu Bufundu bashinze ikipe bayita Amagaju.
Umutware wese iyo yishimaga yashingaga ikipe.Aha twavuga Amasata yashingiwe ku Gasoro na Mutende.Ntiwakwibagirwa Ibihogo byashingiwe muri Nyaruguru.Igice cy’amajyepfo ashyira u Burundi mu iseminali nkuru ya Nyakibanda bashinze ikipe bayita Nyumba.Igice cy’amajyaruguru ashyira urukiga bashinze ikipe bayita Imparirwakurusha.
Abanyamahanga bacukuraga amabuye y’agaciro nabo ntibatanzwe gushinga amakipe akina umupira w’amaguru.Rwinkwavu bashinze ikipe bayita Standard.Abacukuraga Shyorongi bashinze ikipe bayita Nyakabingo.Abacukuraga amabuye y’agaciro Rutongo bashinze ikipe bayita Somirwa.Abacukuraga amabuye y’agaciro Mugambazi bashinze ikipe bayita Mugambazi.
Uretse no mu Rwanda bizwiko n’isi yose umupira w’amaguru ukundwa na benshi hatagendewe ku myaka y’ubukure.
Amateka nta wayahunga, iyo ari meza ahora ashimwa, yaba mabi agahora anengwa.
Turebe umupira w’amaguru mu Rwanda impamvu ukunda kubamo ibibazo kuva rwaba Repubulika.
Umupira w’amaguru mu Rwanda ugitangira gukinwa nta bibazo byabagamo kuko nta mafaranga yararimo.byar’ishyaka umukinnyi wiza agahabwa inka.Uko bivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda hemezwako kuva abafurere bawutangije kugeza ku ikipe yasenyutse 2026 amakipe yashinzwe agahabwa amazina arenga maganabili.
Buri mukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda akwiye kumenyako Umumisiyoneri Gaturika Padiri Schumacher wakomokaga mugihugu cy’u Budage yagize uruhare runini rwo kuwusakaza.Uyu Padri ni nawe wagize uruhare rwo gukura Seminali nkuru i Kabgayi mu marangara akayimurira mu Nyakibanda muri Nyaruguru yicyo gihe.Azwiho ko yahise atangiza ikinwa ry’umupira w’àmaguru .
Mugihe umukino w’umupira w’amaguru waruje ari mushya baje kuwujyana mu murwa mukuru w’u Rwanda i Nyanza.Nibwo Shefu Nshozamihigo yabaye umunyarwanda wa mbere wateje ikirenge ballon.Tubibutse ko Shefu Nshozamihigo yari umwana w’Umwami Rwabugili.
Amateka atubwirako Shefu Nshozamihigo ariwe munyarwanda wa mbere watsinze igitego agitsindiye i Kabgayi.
Undi wavuzwe mubo hambere harimo Mazuru Karoli wakiniraga Victory agakomereza muri Mukura tuza kubereka .
Abakinnyi bakiniye Nyuma nka Michel Micombero n’abandi.Abakinnyi bavuzwe mbere ya Repubulika havugwa nka :
Karemera wo mu ikipe Amaregura.Ntawakwibagirwa Maboneza wakiniye Amagaju we anitabye Imana vuba.
Ubwo mu Rwanda hadukaga icyiswe Revolisiyo (Revolution 1959)amwe mu makipe yahuye n’ibibazo benshi bayakiniraga cyangwa bayayoboraga bahura n’ingaruka za politiki ayo ni nka:
Amagaju yarazimye yongeye kumvikana 2006.Perefegitire ya Gikongoro n’iyo itarigeze igira ikipe ikina umupira w’amaguru mu Rwanda.Amagaju ubu n’iyo kipe iruta izindi,ariko ikeneye amikoro abavuka mu Bufundu n’imwe muhanzwe amaso.Amaregure:Niyo kipe itarafashe izina rya Komine.Amasata yarazimye kuva u Rwanda rwaba Repubulika kugeza n’ubu.
Byumba nayo yarazimye,ariko yaje kubyara Zebres fc ikina icyiciro cya mbere kugeza 1994.Kuva 1995 i Byumba habaye ikipe ya Gisirikare 105 iza kuvaho.Zebres fc yaje kugaruka isenywa niy’APR fc 2008 iyitsinze ibitego 13 .Ubu hari Gicumbi fc bisaba ubukangurambaga kugirengo abaho bayikunde.Ngabonziza ikipe y’abatware yarasenyutse.Nyumba yabyaye Gishamvu fc.
Imparirwakurusha yabyaye Kiyovu sports.Dore uko muri Repubulika y’u Rwanda hashinzwe amakipe guhera 1963.Ishyaka ryari k’ubutegetsi MDR Paremehu ryashinze ikipe riyita DMR fc.Ministri Harelimana Gaspard ayibera Perezida.Igisirikare gishinga ikipe itarimo umusivili.n’umwe yitwa Garde National.Burugumestri wa Komine Kiyovu Kabahizi nawe ashinga ikipe ayita Kiyovu sports ubwo Imparirwakurusha ijyana na UNAR.Ikipe ya Nyumba yasimbujwe Gishamvu fc kuko hari habaye Komine Gishamvu benshi bari bayirimo bakijijwe n’amaguru bahungira mu Burundi.
Victory nayo yafashe izina rya Komine Mukura,uretse ko Furere Gracien abubakiye Stade Huye bayise Mukura vs.Kuva 1966 mu Rwanda hari ibihe bitari byiza mu mupira w’amaguru bisa nkaho byabaye umuvumo.Ikipe zatwaraga izindi abakinnyi kubera imbaraga.Ntawakwibagirwa uko DMR fc yatwaye Mukura vs umukinnyi Kanamugire Aloys?


Repubulika ya mbere hakinirwaga irushanwa ryo ku itariki ya mbere Nyakanga kuko wafatwaga nk’umunsi ukomeye u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.Ikindi gikombe cyakinirwaga k’umunsi mukuru wa pantekote nacyo ntawuzi irengero ryacyo.Ubu

ntawakwibagirwa ubwo kuri Perefegitire ya Butare habaga Inama y’umutekano ubuyobozi bwa Mukura vs buhagarariwe na Burugumesitiri wa Komine Ngoma Kanyanashi Joseph agasabako Gishamvu fc ikurwa mu makipe ahatana mu rwego rw’igihugu.Tubibutseko 1974 n’ibwo Komine Mukura yabyajwe amakomine 2:Ngoma na Huye muri Butare,naho Komine Kiyovu ikabyazwa amakomine Butamwa na Nyarugenge.
Ntawakwibagirwa 1976 ubwo Habimana Boneventure yafashe ikipe ya Kiyovu sports akayishyira mubiganza bya MRND.
Ikipe nka Nyakabingo,Rutongo na Mugambazi nazo Kiyovu sports yarazimumiriye ziguma mu makomine.
Ikipe ya Gisirikare yahinduye izina yitwa Panthers noires.

Abavukaga muri Perefegitire ya Cyangugu babaga i Kigali bashinze ikipe muri Repubulika ya mbere yitwaga
Étoile Filante. Iyi kipe yakinwemwo abakinnyi nka Ntacyawukura Sabiti umuzamu wabaye indashyikirwa waje kujya muri Panthers noires.Undi ni Hakizimana Alias Maitre nawe wabaye umukinnyi w’indashyikirwa n’ubu aracyahari.Iyi kipe yarazimye burundu.Amakipe nkayarashamikiye ku bigo by’amashuri cyane nk’i Butare ho ahari menshi nabo barakinaga.
Ubwo Dr Murego n’abandi batekerezaga gushyiraho ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru mu Rwanda Ferwafa benshi mubategekaga amakipe barikanze,kuko amategeko yakumiraga utegeka Ministeri, Perefegitire na Komine kuba Perezida w’ikipe.mu.mategeko.Ubwo ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru ku isi FIFA niryo muri Afurika CAF byemerera Ferwafa kuba umunyamuryango byatumye buri Perefegitire igira ubushake bwo gushinga ikipe .Ubwo Ferwafa yemererwaga gutangiza shampiyona itarabona ibyangombwa ni 1979/1980 .Ikipe yatwaye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bwa mbere ni Panthers noires.Byumvikane neza icyo gihe Ferwafa yarifite icyangombwa cy’agateganyo ntabwo Panthers noires yigeze isohokera u Rwanda niyari yatwaye igikombe bitaga uwa gatanu Nyakanga cyaje kwitwa Trophe Habyarimana,ubu cyitwa igikombe cy’Amahoro ntiyasohotse.Ikipe ya Rayon sports yatwaye shampiyona 1980/1981 niyo yambere yasohokeye u Rwanda.Ikurwamwo na Vital’o yo mu Burundi.Mukura vs nayo yakuwemwo na Panafrique fc yo muri Tanzania.
Ikipe y’igihugu Amavubi nayo 1982 yasohokeye u Rwanda atsinda imisabi yo mugihugu cya Uganda ibitego 2/1.
Dore uko inzego za Leta zari zifite amakipe ,kandi agakomera.
Ikipe ya Kiyovu Sports yari mubiganza bya Perefegitura ya Kigali nibya MRND ntibyasigaraga.
Perefegitura ya Gisenyi Etincelles fc maze igaba ibitero mu ikipe ya Rayon sports iyitwara Rudasingwa Rongine,Mapike na Djumapla.
Perefegitura ya Cyangugu yashinze ikipe iyita Espoir fc maze yambukana abaziyirwa irawutera karahava none isigaye ku izina.
Perefegitura ya Ruhengeli yashinze Mukungwa fc Perefe Zigiranyirazo Protais azana abaziyirwa arabatiza karahava kugeza naho umwe bamwise Habyarimana kugirengo akinire Amavubi.
Mukungwa fc yasimbujwe Musanze fc,ariko abo murw’umurera banze kuyikunda.Perefegitura ya Kibuye ntiyasigaye yashinze
Durandal fc yambuka i Kivu umuzayirwa awucongera muri Stade Gatwaro.Abatuye Karongi bati “Stade Gatwaro n’ikipe Durandal fc barajyanye ubwigunge buradutaha.
Perefegitura ya Gitarama n’ubwo bari abakunzi b’ikipe ya Rayon sports ntibyababujije gushinga Flash fc yasimbujwe As Muhanga bigaha icyuho cyo kutayikunda.Perefegitura ya Byumba bashinze Zebres f bambuka Gatuna bazana abagande barawuconga ubu Gicumbi fc irakina ntibayirebe.Diyoseze ya Kibungo na Perefegitura bashinze Étoile de l’Est. 1988 n’ubu iriho itariho Akarere ka Ngoma kigize ntibindeba.Nkuko twabiberetse mu nkuru yacu Perefegitura ya Gikongoro n’iyo itarashinze ikipe ikina umupira w’amaguru.Ni nk’uko n’ubu hariho Uturere twatinye gushinga ikipe ikina umupira w’amaguru.
Politiki uko iniga umupira w’amaguru mu Rwanda:Ubwo itariki 1 ukwakira 1990 yumvikanagamo imbunda hari zimwe mu ikipe zaburiwe irengero.
Panthers noires,Eclaire na Egena.Izi zari ikipe zo mu rwego rw’umutekano.Indi ni nka STIR fc yari yarashinzwe na Faustin Twagiramungu .

Triminus fc yari iya Magerwa.Ishingwa yiswe Kanombe fc,nyuma Magerwa fc isenyuka yitwa Triminus fc.
Miroplast fc ya Mironko.niwe munyarwanda wa mbere washinze ikipe igakina icyiciro cya mbere,kandi afite n’ikibuga cye.Ubu
Miroplast fc ikina icyiciro cya kabili.
Rayon Sports yakunzwe na benshi kugeza n’ubu yigeze gufashwa na Rwandex ,ubu yarifite umuterankunga Skol none na banki ya Kigali yashyizemo .Padiri Channoine Arnot wari Umuyobozi wa Collège Christ Roi Nyanza mu 1964,niwe washinze ikipe ya Rayon sports .Kuva Ferwafa ibonye ubuzimagatozi hatowe Mudenge Canisius ,akaba ariwe Perezida wa mbere .Icyo gihe manda yabaga imyaka 2 .Amatora yakurikiyeho Ngango Felecien yarayatsinze.Yongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango atorerwa indi manda.Imbaraga za Habimana Boneventure Alias Muvoma yakuyeho Ngango Felecien amusimbuza Ndagijimana Emmanuel wa Kiyovu sports bapfuye ko Byungura Aloys yasinyiwe nk’umukinnyi wa Rayon sports.Aha n’iho hava bya bibazo.
1987 muri Ferwafa habaye amatora yarakaze aza gutsindwa na Col Mayuya Stanislas yungirijwe na Twagiramungu Faustin.Ubwo Col Mayuya Stanislas yaraswaga yahise asimurwa na Twagiramungu Faustin.Icyo gihe Radio Rwanda niyo yariho yonyine , itangazamakuru ryandika hari Imvaho ya Leta yasohokaga buri Cyumweru ,kongera Kinyamateka ya Kiliziya Gaturika yasohokaga rimwe mu kwezi.
Mu Ukuboza 1988, hasinywe amasezerano hagati y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariryo Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Leta ORINFOR . Umupira w’amaguru mu Rwanda warogejwe karahava Nyakwigendera Kalinda abatiza amazina karahava.

Turebe umupira w’amaguru mu Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.Umwe k’uwundi ntabwo yumvaga ko byashoboka.Tariki 11 Nzeli 1994 n’ibwo ikipe ya Rayon sports yakinnye umukino na Kiyovu sports . Amateka akomeye Kanamugire Aloys azabyubahirwe.
Gasasira Ephrem nawe yumvaga ko ubwo mu Rwanda umupira w’amaguru wongeye gukinwa asubirana kashe ya Ferwafa.Aha siko byagenze kuko Ferwafa yagiye mubiganza bya Lt col Cesar Kayizari.Ikipe y’APR fc yarigizwe n’abasirikare gusa nta musivili warurimo.Ferwafa uruvahe urajyahe?Tariki 4 Nyakanga 1995 ikipe y’APR fc yatwaye igikombe cy’Amahoro benshi bavugira mu matamatama ko ikipe ya gisirikare yambuye iya Kiyovu sports igikombe.
Shampiyona 1995/1996 na wo APR fc yarayitwaye.Shampiyona 1996/1997 itwarwa na Rayon sports.Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakomereje Zanzibar izana CECAFA.Ibi byishimo.ntibyatsinze kuko muri Gashyantare 1998 umutoza Raul yarahambirijwe.Turebe uko Ferwafa yagize abayobozi bazamuye umupira w’amaguru.Ngango Felecien afite byinshi yakoze harimo inyigo ya stade Amahoro.Faustin Twagiramungu ku ngoma ye hatanzwe ballon d’or n’indi mishinga.Lt col Cesar Kayizari ingoma ye yajyanye ikipe y’igihugu Amavubi.mugikombe cy’Afurika yubaka abasore yasigiye u Rwanda bajya mugikombe cy’isi.Ntagungira Celestin Abega ingoma ye yazamuye umupira w’amaguru mu Rwanda .Shema Fabrice ingoma ye.mu.minsi mikeya ashakiye amakipe abaterankinga.Amavubi k’urutonde rwa FIFA yarazamutse.Mu Rwanda gutandukanya umupira w’amaguru n’indi myumvire byarananiranye.Hambere ngizo inyenzi,ubu ngizo interahamwe.Abo bireba nibakure abanyarwanda murujijo.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *