Imishinga yateguwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa hariyashyizwe mubikorwa indi iburirwa irengero.
Nigererayo imwe mu ntwaro idindiza umushinga wateguwe wo kuzamura imibereho y’abaturage.Ntacyo wankoraho intwaro idindiza umushinga wateguwe wo kugeza amajyambere ku baturage.Mbere bagiraga bati “nd’umurwanashyaka wa MDR Paremehu ,Papa niwe mpirimbanyi mukesha ubwigenge itonde rero” Nyuma yaho ati “uzi ico ndico mwa”nduwo wa Col ntaco wavuga.Ubu bagira bati ” Nd’umukada ntacyo mvugana nawe.Undi ndi mwana cyama .Papa cyangwa tonton wanjye nibo bansabiye utitonze wagenda ukansiga cyane ko Afande yambwiye ngo uzambangamira nzamubwire.Ibi nibyo byishe cyangwa byica imishinga yo kuzamura u Rwanda.
Ibibazo byo mu Rwanda hashingiwe ku bikorwa byakorwaga ,haraho usanga bamwe mubanyarwanda bigize abacurabwenge babihuza n’ingoma iriho,bityo umushinga ugahabwa indi nyito .
U Rwanda nka kimwe mubihugu byayobowe n’ingoma ya Cyami nyuma kikaza gutegekwa na Repubulika hari byinshi bivugwa byakozwe n’ibindi bitakozwe ,n’ibindi byaburiwe irengero.Ingoma ya Cyami igihe yayoboraga u Rwanda hubatswe uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa ku Gisenyi.Aha byumvikane neza siho Umwami Rudahigwa yavukaga.Igihe Umwami Rudahigwa yatangizaga ikaragiro ry’amata rya Nyanza kugirengo abatunzi b’inka bajye bayagemuramo babone amafaranga.Aha Repubulika ije byavuzwe ko umushinga yawujyanye iwabo .Ikaragiro ryaje guhabwa izina rya Nyabisindu byakozwe murwego rwo kwerekana ko ibyakozwe bitari inyungu rusange.Ibibuga by’umupira w’amaguru nabyo byariho ,ariko henshi Repubulika ishinzwe byavuzwe ukundi.Repubulika ya mbere ije nayo ifite imishinga yakoze ivuyeho yafashwe mu ishusho y’indi.Repubulika ya kabili nayo ifite uko yafashe iyo isimbuye.Repubulika ya gatatu ariyo itegeka u Rwanda haribyo yasanze byarashenywe n’intambara hiyongeraho jenoside yakorewe abatutsi.Abasesengura bemeza ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yo yashenye ubumwe bw’abanyarwamda .Imishinga ubu igenda ivugwa usanga umwe k’uwundi bashaka aho bayigerekaho.

Umushinga wo gukora imihanda ikabamo kabulimbo yatangiye ryari ?yateguwe nande?iyakozwe n’iyihe?yakozwe ryari? Imihanda ya Kigali Kagitumba.Umuhanda Kigali Gatuna.Umuhanda Kigali Cyanika.Umuhanda Kigali Gisenyi.Umuhanda Kigali Cyangugu wanyuze Nyugwe.Umuhanda Kigali Akanyaru.Umuhanda Kigali Rusumo.Ingoma ya Cyami yateguye imishinga yo gukora imihanda iza gusigara mubiganza bya Repubulika ya mbere.Abariho icyo gihe ku ngoma ya MDR Paremehu babwiye ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko hakozwe inyigo yo gukora imihanda ihuza buri Perefegitire n’indi.1968 hakozwe inyigo yo gukora umuhanda wo guhuza Perefegitire ya Gitarama na Kibuye ugasoreza Cyangugu.Ubu n’ibwo umuhanda wakozwe wabaye nyabagendwa.Ibyo bihe uwo muhanda wari igitaka mu mvura hakanyerera,igihe cyo ku zuba ivumbi rigatumuka.
Umushinga wundi wateguwe waje kubaka stade Gatwaro bituma Perefegitire ya Kibuye igira ikipe yakinnye icyiciro cya mbere,ariko 2007 haje kubakwamwo ibitaro .Iyi niya mishinga yazimye cyane ko Akarere ka Karongi ntaho bakinira umupira w’amaguru.
Umushinga wo guhinga icyayi nawo watangiye ku ngoma ya Cyami,ubu haraho usanga icyayi kitagitanga umusaruro uhagije.Ubuhinzi bw’ikawa.Igihugu kivugako cyohereza ikawa nyinshi.ku.isoko mpuzamahanga.Iyo usesenguye usanga ikawa uko zahingwaga kuva 1982 kugeza 2000 byaragabanutse.Perefegitire kugeza kuri Selire.Ubu tuva ku karere tukagera k’Umudugudu usanga henshi nta Kawa zihari.
ISAR Rubona yakoreraga muri Perefegitire ya Butare muri Komine Ruhashya na Mugusa yagize byinshi ifasha abahinzi nko kubaha ibihingwa ngandurarugo cyane ko hari uburyo bwakorwaga nk’iyo habagaho izuba ryinshi byabihingwa bigahangana naryo ntihagire inzara yica abaturage.Ibihingwa byahanganaga n’imvura nyinshi ntibyangirike.Igitangaje n’uko nko muri Perefegitire ya Ruhengeli ahitwaga muri ISAR mu Kinigi nta birayi bigihingwa.Perefegitire ya Butare yarizwho kugira igihingwa cy’avoka ukasanga ziteretse k’umuhanda none ntazikiharangwa.Perefegitire ya Kibungo herega inyanya,inanasi n’ibindi bihingwa bitandukanye naho ntabikihera.Ntawakwibagirwa ibitoke bya Kibungo none ntabyo.Iyi mishinga yagiyehe? Perefegitire ya Gisenyi imboga zitandukanye iyo Bazirete,Byangabo n’ahandi hose none ntabikiharangwa.Perefegitire ya Byumba ku ngoma ya Cyami.kugeza Repubulika harangwaga no guhinga ibigoli,ingano n’ibindi none nabo barabibuze.Amasska muri Byumba naho agihingwa.Perefegitire ya Gikongoro bahingaga ingano,amateke,impombo zitwaga inderabageni,none byabaye umugani.Amakomi yaho yegereye ishyamba aho bita mu Rukiga bahingaga amashaza,ibigoli n’ibirayi none barigunze.Iyi nayo n’imwe mu mishinga yateguwe kugirengo umuturage aticwa n’inzara.
Umushinga wo guha abaturage amashanyarazi n’amazi byatangiye ku ngoma ya Cyami .Ibihugu byakoronizwaga n’igihugu cy’u Bubiligi byahuzaga izina.Uyu mushinga wagiye udatera imbere bitwaza ko abaturage batuye batatanye,bakongeraho ko inzu zubatswe n’ibyatsi zigiyemo amashanyarazi zashya.Haje kubaho izina Elctrogaz riramamara.Uyu mushinga waje kugabwamwo ibiganza byagutse ifaranga riburirwa irengero.Byaje kubamo ikibazo Leta iwucamo kabili ubu amazi yagiye ukwayo n’amashyanyarazi ajya ukwayo.Umushinga wo gutwara abagenzi witwa ONATRACOM ubu wagiyehe?Undi mushinga utavugwa washinzwe kera 1955 n’uwazanaga imiti ya kizungu witwaga CAMERWA.Umushinga w’uburezi kuva amashuri abanza kugeza ayisumbuye.Imishinga yo ni myinshi yashinzwe ikaza kuburirwa irengero cyane ko benshi bayihombeje nta ngaruka byabagizeho.Mu karere ka Bugesera havuzwe umushinga wo korora inka zo kubagwa nawo byarangiye gutyo.Amasitade yubatswe n’ikize none ntakerekezo.Umushinga wo gucukura amabuye y’agaciro watangiye ku ngoma y’Umwami Musinga kugeza n’ubu haracyarimo ikibazo.Umushinga wo gutunganya imigi harimo na Capital ariyo Kigali kuva 1954 nta gishushanyo kiratangwa.Kubaka uko umuntu aziranye n’ubishinzwe biteza akajagali kanze gucika.
Ubutaha tuzazenguruka Uturere tubereke uko buri mushinga wari kuzamura umuturage waburiwe irengero,uwandindiye nizakorwa ikiri munyigo. Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

