Ruhago nyarwanda:Mu ikipe ya Rayon sports ishyamba si ryeru umutoza Robertinho yananiwe kumvikana na Quanane Sellami aramuhunga.
Umupira w’amaguru igisubizo cyawo n’uko Ikipe itahukana intsinzi.Ikipe ya Rayon sports ubu iravugwamo ibibazo bikomeye ,kuko imaze iminsi itsindwa.Umukino wahuje ikipe ya Rayon sports yakiriyemwo niya Mukura vs kuri stade Huye .Uyu mukino niwo wa mbere Rayon sports yatsindiwe i Huye ,gusa amahirwe n’uko ikipe y’Amagaju fc bwakeye igatsinda APR.Ikipe ya Mukura vs yatsinze Rayon sports ibitego bibili kuri kimwe. fc.Umukino wa kabili ikipe ya Rayon sports yakiriye iya Musanze fc kuri Pele stadium Nyamirambo.Rayon sports yanganyije na Musanze fc ibitego bibili kuri bibili.Umukino wa gatatu yakiriwe na Kiyovu sports kuri pele stadium Nyamirambo nabwo yatahukanye intsinzi y’ibitego bibili kuri kimwe.Umukino wa kane ikipe y’Amagaju fc yakiriye iya Rayon sports kuri stade Huye biranganya.Nabwo amahirwe y’abakunzi b’ikipe ya Rayon bwakeye Mukura vs itsinda APR fc hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 4.

Umukino wa gatanu ikipe ya Rayon sports yakiriyemo iya Gasogi United biganya ubusa k’ubusa.Uyu mukino hibajijwemwo byinshi.
Umutoza Robertinho kuki hariho abakinnyi baguzwe mukwezi kwa mbere akaba atabakinisha? abasesenguzi bemeza ko we Robertinho yari yeretse komite nyobozi ya Rayon sports abigomba kugura,bityo bakamuhamo injawuro,baguze abatabonaho injawuro yanze kubakinisha.Amakuru aremezako umutoza wari wungirije mu ikipe ya Rayon sports umunyatuniziya Quanana Sellami yagiye yereka Robertinho uko bashyiraho ingamba zo gukinisha umukinnyi wagaragaje imbaraga kurenza undi nk’uko babikoze mu mikino ibanza,umusaza Robertinho kubera no kutareba neza kuko ijisho rimwe ritareba yumvako mugenzi we amusuzuguye.Dore uko bihagaze mu ikipe ya Rayon sports.Abafana bacitse integee Gorilla fc niramuka ibakuyemo mugikombe cy’Amahoro niriya APR fc yaribatezeho ifaranga ntaryo izabona.Quanane ateye icyuho mu ikipe ya Rayon sports.Andi makuru ava ahizewe n’uko Muvunyi Paul na Dr Rwagacondo Claude batangiye kwenyegeza umuriro hagati muri Rayon sports.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batangiye gukura icyizere kuri Robertinho kuko nta nzira yo gutwara igikombe abereka.Komite nigenzure neza ikibazo inzira zikigendwa.
Murenzi Louis