Amakuru

Ubutabera: Umuhesha w’inkiko Me Habimana Vedaste murukiko rwibanze rwa Gasabo yagize ati “mfite inyota y’ubutabera”

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Habimana Vedaste wayoboye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ari mu mazi abira nk’uko yabyivugiye murukiko.Me Habimana Vedaste uretse kuyobora urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga yanarangije imanza zikomeye nk’urwo kwa Rujugiro.Me Habimana Vedaste yagurishije imitungo myinshi , bivugwa ko ngo hariho abanyabubasha bayimusabaga ngo bayigure amafaranga makeya akabyanga.Amatora yo murugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga igihe aba Me Habimana Vedaste banze ko yongera gutorwa ngo aruyobore.Kuki Me Habimana Vedaste aburana yavuzeko yari kwicwa?umwe k’uwundi bari murukiko bati “Uyu mugabo kubera imanza zikomeye yagiye arangiza kuba akiriho n’amahirwe.Me Habimana Vedaste abaye undi muhesha w’inkiko w’umwuga ufunzwe azira akazi ke nyuma ya mugenzi we Me Niyonshuti iddi ibraham wafunzwe kubera kurangiza urubanza rw’icyayi cyo kwa Kabuga Felecien.Ubwo umugabo witwa Musabyimana Obed warukunze kujya Arusha gushinja abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 .Igihe Me Niyonshuti iddi ibraham yafungwaga urukiko rwa gisirikare rwamugize umwere,kuko Musabyimana Obed yamushyizeho iterabwoba ngo amurangirize urubanza.Abahesha b’inkiko b’umwuga bari k’urukiko bagize bati ‘Me Niyonshuti iddi ibraham yagurishije uruganda rwa Mporanyi agira ikibazo kuko hari umunyabubasha wamusaga ko yareka kuhagurisha,undi munyabubasha we ashaka kuhagura amafaranga makeya.Icyabaye nuko izo mpande zombi ngo zaje kubangamira Me Niyonshuti iddi ibraham kugeza n’ubu batazi irengero.Abo bahesha b’inkiko b’umwuga bakomeje badutangariza ko hari n’undi mugenzi wabo Me Munyantarama Sadiki nawe yatangiye kugira ibibazo agurishije amazu y’umunyabubasha witwa Robert, irindi ko batarizi nawe ahura n’akaga.Aba bahesha b’inkiko b’umwuga bakomeje bavuga ko Me Munyantarama Sadiki yagiye ahura n’ikibazo mukazi ke ko kurangiza imanza ,abo banyabubasha baza kumushinja ko akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyane ko bivugwa yamaze guhunze igihugu. Kugeza n’ubu abo bahesha b’inkiko b’umwuga ntibazi irengero rya mugenzi wabo Me Munyantarama Sadiki.Ubwo aba bahesha b’inkiko b’umwuga bakomeje badutangariza ko ngo hariho abakoze amakosa ntibayabazaeho.Urugero Me Kanyana Bibiane ku nzu ya Nzabonimana Etienne,iri Remera mu Giporoso.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kanyana Bibiane wahimbye imanza Gacaca akarangiza imanza n’ubu aratengamaye (photo archives)

Uwari Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Mpirikanyi Gaspard nawe ubu bivugwa ko yakoze amakosa mukazi,afashwa nabo banyabubasha akaba asigaye ari n’umwunganizi mu nk’uko(Avoka)
N’iki kihishe inyuma y’ibibazo byugarije urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga?ese bakora nabi?ese koko mukurangiza imanza hariho abahesha b’inkiko b’umwuga bashyirwaho igitugu bategekwa uko bagomba kurangiza urubanza.
Turebe uko bamwe mubahesha b’inkiko b’umwuga bakomeje kuvugwaho guhunga cyangwa kuburirwa irengero,mugihe haba hashize igihe runaka ntawubaca iryera ,cyangwa
no mu muryango we bakavuga ko batamubona.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Niyonshuti iddi ibraham yahohotewe azira kurangiza imanza (photo archives)

Dore uko hanzaha bivugwa:
Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Niyonshuti iddi ibraham we yaburiwe irengero.Umuhesha .Abagiye batanga amakuru banze ko amazina yabo yashyirwa ahagaragara kubera umutekano wabo ariko bagize bati “Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Niyonshuti iddi ibraham yagiye ahura n’ibibazo mukazi ke kurangiza imanza,dore ko ngo hariho abanyabubasha barimo ibice bibili.Umwe mubanyabubasha ngo yasabaga Me Niyonshuti iddi ibraham ko umutungo agiye guteza cyamunara yawureka,atawureka akahasiga ubuzima.Aha ngo uyu munyabubasha yarafitanye amasano na nyir’ umutungo.Ahandi hagoye Me Niyonshuti iddi ibraham naho undi munyabubasha yamusabaga gutesha agaciro umutungo agiye guteza cyamunara akawumuhera amafaranga makeya.Izi mpande zombi zatumye ngo Me Niyonshuti iddi ibraham ahamagazwa murwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ,ariko,ngo yaje kuburirwa irengero ,nyuma agaragara igihe gito .Aba bakomeje badutangariza ko kugeza n’ubu batazi irengero rye.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Munyantarama Sadiki yahohotewe n’abanyabubasha azira kurangiza imanza (photo archives)

Abaduhaye amakuru ubwo twari twagiye murubanza rwa Me Habimana Vedaste badutangarije ko ngo Me Niyonshuti iddi ibraham ko nyuma y’ibyo bya cyamunara bimaze kunanirana n’ibwo benshi batangiye kuvuga ko Me Niyonshuti iddi ibraham afite ingengabitekerezo ipfobya jenoside yakorewe abatutsi.Kugeza n’ubu ntawutangaza irengero ry’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Niyonshuti iddi ibraham.
Ibihe bihisha iminsi,ariko igihe kigahishura umunsi.Urubanza rw’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Habimana Vedaste mu iburana rye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo humvikanyemo ko abahesha b’inkiko b’umwuga benshi mu Rwanda bakomeje guhohoterwa bazira akazi Urukiko rwibanze rwa Gasabo rukorera Kibagabaga,ariko rukitwa urwibanze rwa Kacyiru rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Habimana Vedaste, Umuhesha w’inkiko w’umwuga.Me Bigumura Bigirumwami Aloys n’umunyemali Nkeramihigo Jean Bosco.Ubwo imbaga y’abaturage yari yakubise yuzura icyumba cy’iburanisha.Imodoka y’umutekano yabanje kuzana Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Habimana Vedaste.Icyaje kumvikana kivuzwe n’umushinjacyaha nicy’uko abaregwa batabazaniye rimwe kuko umwe afungiwe ukwe.Ubwo abaregwa uko ari batatu bageze imbere y’inteko iburanisha babasomera imyirondoro,bose bemeza ko ariyabo.Me Bigumura Bigirumwami Aloys we nk’uwunganira abantu munkiko (avoka)yahakanye ibyo aregwa kuko Kampani y’isoko ryo ku Mulindi mu murenge wa Ndera,mu karere ka Gasabo,ho mu mujyi wa Kigali.Haje umushoramali Nkeramihigo Jean Bosco we yahakanye ibyaha aregwa atangaho n’inzu ingwate.Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Habimana Vedaste we yagize ati “jyewe mfite inyota y’ubutabera ‘ibyo ndegwa simbyemera nakagombye kuba narapfuye kubera akazi nkora.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Habimana Vedaste yavuze ko afite inyota y’ubutabera (photo archives)

Me Habimana Vedaste yongeye abwira inteko iburanisha ko umushinjacyaha ibyo andega Siwe nabamukoresha.Me Habimana Vedaste yerekanyeko akazi akora we na bagenzi be bahohoterwa,bashyirwaho igitugu gikabije.Umuturage umwe wari k’urukiko yumva urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Habimana Vedaste nabo bafatanije,hari umuturage waganiriye n’itangazamakuru,ariko yanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati “Jyewe natsinze urubanza nduha Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Munyantarama Sadiki,nyuma muhamagaye ndamubura.Ngiye kumureba aho yakoreraga,abantu ntazi nanjye bantera ubwoba ngo kuki mpa akazi Munyantarama Sadiki ukorana n’abanzi nahise ngenda kugeza n’ubu ntabwo ndabona ubutabera.Wowe muntu ufite igisubizo cya buri wese niwowe uhanzwe amaso.Turacyakurikirana ngo tumenye uko Me Niyonshuti iddi ibraham na Me Munyantarama Sadiki ibyabo bihagaze ,ariko dukoze iyi nkuru ntawuragira icyo abivugaho.
Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *