Abayisilamu mu Rwanda biyemeje guteza imbere umuryango n’iterambere ry’igihugu ku itsanganyamatsiko igira iti:” Ubumwe bwacu, Imbaraga zacu”
Mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’Abayisilamu mu Rwanda, Mul Taqaa 2025, yabereye muri Kigali kuwa 14 Werurwe 2025, abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu bahuriye mu biganiro bigamije iterambere ry’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Ubumwe bwacu, Imbaraga zacu.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), abikorera, abashinzwe imiyoborere y’idini, ba Ambasaderi ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye.
Mu ijambo rye rifungura inama, Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye uruhare abayisilamu bagaragaza mu guteza imbere umuryango binyuze mu bikorwa by’ubumwe, gufatanya no gushyigikirana.
Yagize ati: “Iyi nama igamije guhuza abayisilamu baturutse impande zose z’igihugu, bakaganira ku cyateza imbere umuryango wabo haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu cyacu.”
Mu myanzuro yafashwe muri iyi nama, abayisilamu biyemeje gukomeza gukorera hamwe no gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’idini, harimo no gukomeza kubaka ubumwe hagati yabo. Hanagaragajwe ibibazo bikibangamira iterambere ry’umuryango, by’umwihariko ikibazo cy’imisigiti myinshi yafunzwe.
Mufti Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko mu misigiti 456 iri mu Rwanda, 329 yafunzwe. Nyamara, kubera ubufatanye bw’abayisilamu, imisigiti 178 imaze kuzuza ibisabwa ndetse harimo n’imaze kongera gukorerwamo hari indi itegereje guhabwe uburenganzira bwo gufungurwa.
Ati: “Twashyikirije inzego zibishinzwe ibisabwa kugira ngo iyi misigiti ifungurwe. Turizeza abayisilamu ko imisigiti yujuje ibisabwa izongera gusarirwamo vuba.”
Yongeyeho ko abayisilamu bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gusana imisigiti isigaye itaruzuza ibisabwa kugira ngo nayo ibashe gufungurwa. Yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gufasha umuryango w’Abayisilamu kugira ngo imisigiti yujuje ibisabwa ibashe kuba yafungurwa.
Gushimira abayoboye RMC kuva mu 1968.
Mu rwego rwo guha agaciro ubuyobozi bwagize uruhare mu iterambere ry’umuryango, RMC yahaye impano z’ishimwe ba Mufti bose bayoboye umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva mu 1968. Iri shimwe ryahawe Mufti wa mbere kugeza kuri Mufti uheruka, Sheikh Salim Hitimana.

Mufti Sheikh Sindayigaya Musa yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’ishimwe ku bayobozi bagize uruhare mu kubaka no gukomeza umuryango.
Yagize ati: “Turashimira ba Mufti bose bagiye bayobora RMC. Imbaraga zabo n’ubwitange byabo byagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu muryango ugera aho ugeze uyu munsi.”
Gusaba ubufatanye mu mishinga itandukanye.
Mufti Sheikh Sindayigaya Musa yagarutse kandi ku mishinga myinshi umuryango w’Abayisilamu ufite, aho yagaragaje ko ukeneye abafatanyabikorwa kugira ngo izashyirwe mu bikorwa neza. Yasabye abayisilamu gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’umuryango, haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’iterambere rusange.
Mu gusoza inama, Yashimiye abayisilamu bose ku bw’itanga bwabo, abashishikariza gukomeza gufatanya no gushyigikirana mu bikorwa byabo. yagaragaje ko abayisilamu bagomba gukomeza gushyigikirana, gufatanya no gukomeza guteza imbere umuryango wabo mu buryo bwubahirije amategeko, ariko nanone bagashyira imbere ubumwe bwabo nk’uko insanganyamatsiko y’iyi nama ibigaragaza.

Mul Taqaa 2025 yatanze urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’Abayisilamu mu Rwanda, inafasha mu gufata imyanzuro izagira uruhare mu guteza imbere umuryango wabo n’igihugu muri rusange. Abitabiriye biyemeje gukomeza ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama.
By Hadjara Nshimiyimana.