Abafana b’ikipe ya Rayon sports barasaba ubuyobozi gushaka umutoza usimbura Robertinho kuko atakibona yarwaye amaso.
Umupira w’amaguru ugira ibice byinshi biba bigize ikipe .Aha turi mu ikipe ya Rayon sports ,imwe mu makipe ikunzwe na benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.Ubu rero abafana b’ikipe ya Rayon sports biyemeje kubwira Komite ziyoboye ikipe ya Rayon sports ko umutoza Robertinho yarwaye amaso atakibona.Ibi bishimangirwa n’uko yari yasabye uruhushya rwo kujya iwabo kwivuza.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ahamyako umutoza Robertinho yari yasabye uruhushya rwo kujya iwabo kwivuza amaso.Robertinho akigerayo bamubwiyeko bagomba kumubaga amaso yombi,kandi iki gikorwa cyo kumubaga amaso cyari kumara amezi atandatu kugirengo abe yabasha kongera kureba neza.Umusaza Robertinho yumvise ko kumubaga amaso agahabwa ikiruhuko byahura n’igihe cy’amasezerano afitanye n’ikipe ya Rayon sports,we yahise abyanga.Ubu umusaza Robertinho anywa ibinini kugirengo abashe kureba.Ubu rero birasaba ko inteko rusange iri bubere Nyarutarama irimo urwego rw’ikirenga ruyobowe na Muvunyi Paul,na Komite nyobozi iyobowe na Thadeo Twagirayezu biga ku kibazo cy’umutoza Robertinho utakireba.Abafana b’ikipe ya Rayon sports banyotewe no gutwara igikombe cya shampiyona.

Komite nyobozi ya Rayon sports igomba gushaka umutoza wongera imbaraga z’abakinnyi(physique)cyane ko Robertinho yashyizeho igitugu Komite ikazana Cornelle nawe udashoboye.Ibi byagaragaye k’umukino wa shampiyona Mukura yatsinzemo Rayon sports.Byongeye kugaragara k’umukino Police fc yatsinze Rayon sports mugikombe cy’intwali.Icyerekana ko Robertinho atareba naho no mu myitozo atabasha kureba umukinnyi wakoze imyitozo kurenza undi,ngo abariwe akinisha.Komite ziyoboye ikipe ya Rayon sports nimwe muhanzwe amaso muriyi nteko rusange.Robertinho ikosa azakora rizabazwa Komite nyobozi kuko ikoresha utabona.Abasesengura ibyo mu ikipe ya Rayon sports basanga ifite umutoza mwiza ushoboye yatwara ibikombe byose,ariko nibaha icyizere Robertinho ntagikombe na kimwe batwara.Komite nyobozi niyo ihanzwe amaso kugirengo abafana babyine murera batwaye igikombe.
Murenzi Louis