Abaturage bo Umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge barashinja Gitifu w’Akagali ka Mwendo guteza imyubakire y’akajagali.
Urujya n’uruza rw’ibikorwa remezo byaba ibiri rusange cyangwa iby’umuntu ku giti cye bihora bikorwa,kandi bishorwamo amafaranga menshi.

Leta y’u Rwanda inyuza ubutumwa butandukanye mubitangazamakuru ibakangurira kudatura ahashyira ubuzima bwabo mukaga.Higishwa ko n’uwubatse inzu abagomba kuzirika ibisenge kugirengo umuyaga utagitwara.Twigire mu mudugudu wa Ruhuha, Akagali ka Mwendo, Umurenge wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge.Ubwo Gitifu w’Akagali ka Mwendo yafataga umwanzuro ugayitse wo gukingira ikibaba bamwe mububatse mukajagali,kandi mumanegeka amwe yo gushyira abaturage bahatuye mukaga.

Abaturage bo mu mudugudu wa Ruhuha ubwo baganiraga n’itangazamakuru bagize bati”Akagali ka Mwendo wagirengo Gitifu wako Twagiramungu Dieudonne agira abandi akorera bati Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda?uko twagiye tuganira na buri muturage twahinduye amazina kurwego rw’umutekano wabo.Uwo twahaye izina rya Mukamana yagize ati”Gusenyera Mukamutara Rosine ntacyaha cyakozwe kuko yubatse mu manegeka yubaka ntacyangombwa, ahubwo icyaha cyakozwe na Gitifu w’Akagali ka Mwendo Twagiramungu Dieudonne waretse akubaka akamusenyera nyuma.Mukamana akomeza agira ati”icyaha nshinja Twagiramungu Dieudonne n’uko yarabanuye agasenyera umuntu umwe kandi hari inzu nyinshi ziri mumanegeka,zitagira nibyangombwa.

Itangazamakuru wowe ubona umwanzuro w’iki kibazo aruwuhe?Mukamana umwanzuro n’uko ubuyobozi bukuriye Gitifu w’Akagali ka Mwendo Twagiramungu Dieudonne bwamwimura bukamujyana ahandi naziriya nzu zose zubatswe munyungu ze zidafite ibyangombwa zigasenywa.

Undi twamuhaye izina rya Mugabo nawe twakoze ikiganiro.Itangazamakuru mu mudugudu mutuyemo wa Ruhuha biravugwako mwubaka mukajagali kandi mumanegeka biterwa n’iki kuki mutubahiriza igishishanyo cy’imyubakire y’Umujyi wa Kigali?Mugabo jyewe mbona hariho abaturage bagifite imyumvire iciriritse kuko nko mu murenge wa Kigali hariya hepfo ya Kiliziya Gaturika hashyizwe murwego rwo kubaka inzu zigeretse.Ahandi haba ikibazo utakwemera cyangwa ngo uhakane naho umuturage agura ikibanza agasinyirwa n’uyobora Umudugudu wa Ruhuha bigasorezwa mu kagali ka Mwendo kwa Gitifu bikekwako babaha ruswa,ariko ntawayemeza.
Umurenge wa Kigali washenye utujagali n’inzu zubatswe nta byangombwa mukagali ka Nyabugogo ,ariko tukibaza impamvu mu kagali ka Mwendo ho zidasenywa?ibi byisenywa yiriya nzu ya Mukamutara Rosine byavumbuye amakosa ya Gitifu w’Akagali ka Mwendo Twagiramungu Dieudonne.Umuyobozi w’umurenge wa Kigali nawe yabaye nka Gitifu w’Akagali ka Mwendo yakwepye itangazamakuru.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge we mukiganiro yahaye itangazamakuru hariho icyizere ko inzu zubatswe mukajagali zidafite ibyangombwa zizasenywa.Itangazamakuru ntabwo twakoze ikiganiro cyangwa ngo tujye mu mudugudu wa Ruhuha kugirengo inzu zubatswe mukajagali zidafite ibyangombwa zisenywe,twabikoze murwego rw’uko abaturage batanze amakuru y’uko Gitifu w’Akagali ka Mwendo Twagiramungu Dieudonne yashenye inzu ya Mukamutara Rosine yonyine ntasenye izindi.

Umurenge wa Kigali wemereye Mukamutara Rosine kumukodeshereza inzu yo kubamo ukwezi k’umwe kuko bamusenyeye byakarengane.Umujyi wa Kigali wakanguriye buri wese wubatse mumanegeka kuvamo inzira zikigendwa.Utavuyemo yarasenyewe, amakuru atugeraho aremezako n’inzu zitarasenywa zigiye gusenywa.
Ingenzi