Mu murenge wa Kigali abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bashimiwe uruhare rutaziguye bagira mu kunga Abanyarwanda bakongera kuba umwe.
Mu murenge wa Kigali abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bashimiwe uruhare rutaziguye bagira mu kunga Abanyarwanda bakongera kuba umwe.
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by’umwihariko abatutsi biciwe muri aka gace bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo. Abayobozi batandukanye bashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uruhare bagira mu kunga Abanyarwanda bakongera bakaba umwe no gusigasira ubumwe n’amahoro igihugu kimaze kugeraho.

Iki gikorwa cyabereye ahazwi nko kuri Ruliba, hafi y’umugezi wa Nyabarongo, ahubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ahantu hari amateka akomeye kuko ari ho interahamwe zajugunyaga mu mugezi abatutsi zari zimaze kwica, bamwe banajugunywamo bakiri bazima nk’uko byagaragajwe na bamwe mubarokotse.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge, Abadepite 4, abayobozi ba IBUKA, Inzego z’umutekano abayobozi b’inzego zibanze zitandukanye n’imbaga y’abaturage.
Musoni Martin, umwe mu barokotse Jenoside, watanze ubuhamya, yagarutse ku rugendo rwe rwo kuva mu icuraburindi akongera kugira ibyiringiro byo kubaho. Yavuze ko batangiye guhezwa kuva mu 1973, ariko biza kugera ku rwego rukomeye muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.
Yagize ati: “Abatutsi benshi bo muri uyu murenge barishwe, babanzga kubohwa amaboko n’amaguru, hanyuma bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo abandi bajugunywagamo bakiri bazima. Tariki ya 4 Nyakanga 1994 nibwo Inkotanyi zaturokoye, zidukura mu maboko y’interahamwe aho twari twihishe muri Sainte Famille. Kuva ubwo, twatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka.”
Musoni yakomeje ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku rugendo rwo kubaka igihugu cyunze ubumwe kizira amacakubir.
Ati: “ Ubu twariyubatse, Abana barize, abandi bacitse ku icumu ubu baracuruza. Leta ni umubyeyi yadukuye mu icuraburindi twari turimo ikadufasha kongera kwiyubaka.Dufite igihugu kiza, gikunda abantu, kikanakunda abanyamahanga, Ibyiza bya Guverinoma y’Ubumwe, icyo nayikundiye,n’uko dusangira byose ntwe iheje.”
Yakomeje agira inama urubyiruko,yagize ati: “Bana bato, muri mu gihugu gifite intego, twe kwiga byari byaranze ariko ntitwacitse intege,ntabwo ibyiza bituri imbere, ahubwo tubirimo dusigasire ibyo twagezeho twirinde icyaza kubihungabanya aho cyava hose.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yavuze ko kwibuka by’umwihariko ahajugunywe abatutsi mu mazi ya Nyabarongo bifite igisobanuro cyihariye.
Ati: “Kwibukira aha ni ugusubiza agaciro abacu bajugunywe mu mazi,birababaje kuba amazi asanzwe ari ubuzima yarahindutse intwaro y’ubwicanyi,twibuke, twiyubaka ariko duharanire ko bitazongera kubaho ukundi, tube hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi tubafashe mu rugendo rwo kwiyubaka ntawusigaye inyuma.”

Safari yanenze amahanga n’imiryango mpuzamahanga ku bwo kutagira icyo akora mu gihe cya Jenoside.
Ati: “Icyo gihe ntacyo bakoze bapakiye ibwa zabo baragenda basiga abanyarwanda bari kwicana kandi bari bafite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside, none uyu munsi barasaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano,birababaje ariko nk’abanyarwanda ibyabaye byatubereye isomo ntawaza atubwira ngo ni mudakora ibi ntabwo dukora ibi dufite ubushobozi bwo kwibeshaho tudategereje amahanga yadutereranye ngo adufashe.”
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo Dusabimana Fulgence yagaragaje ko imbabazi zatanzwe n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi zabereye inzira nziza u Rwanda yo kubaka igihugu kizira amacakubiri, ashima abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uruhari rutaziguye bakomeje kugira mu kunga Abanyarwanda bakongera bakaba umwe.
Ati:” Mubyukuri jenoside yakoranywe ibikorwa by’ubunyamaswa ntagihano gihari,ubutabera hari ibyo bugena bukora akazi kabwo ariko ikiba gikomeye ni hagati y’imitima y’uwakorewe ubwo bunyamaswa ndetse n’uwabukoze,barongera kwegerana gute kugira twongere tube umwe twongere kubana kandi aho tugeze ni ahantu heza byamaze kugaragara ko bishoboka kugera ku ijana ku ijana iyo umuntu ageze hejuru ya 95 bigaragara ko abantu bari kongera kubana neza nyuma y’ibi bintu byose ni intege z’umutima, hari ubutabera buratangwa ariko ubutabera bwiza ni ubwunga abantu bakababarirana bakongera kubana, kugira habeho kunga bisaba ingufu z’umutima kandi dushimira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ko uyumunsi bagize uruhare rutaziguye muri ibi bikorwa byagiye bikorwa byo kongera kunga abanyarwanda kugirango twongere tube umwe.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, yakomeje yihanganisha ababuze ababo mu gihe cya Jenoside, abasaba gukomera.
Yagize ati: “Tuzi ko amazi ari ubuzima. Birababaje ko abicanyi ari yo bakoresheje bambura Abatutsi ubuzima. Ni amateka mabi atazibagirana mu Gihugu cyacu, agiteye benshi ibikomere.”

Dusabimana Fulgence yashimiye kandi Inkotanyi ku bw’umutima n’ibikorwa by’indashyikirwa byaziranze harimo guhagarika Jenoside no kongera kugarura icyizere cy’ubuzima mu banyarwanda.
Mu rwego rwo guha icyubahiro abatutsi bajugunywe mu mazi, abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka bashyize indabo mu Mugezi wa Nyabarongo. Ni igikorwa cyaranzwe no kunamira abazize Jenoside, no gukomeza kwihanganisha abarokotse.
By Hadjara Nshimiyimana.