Mukandoli Grace Gitifu w’Umurenge wa Muhima arahakana ibyo ashinjwa n’abaturage byo gutanga uburenganzira bwo guparika ikamyo mu muhanda.
Umurenge wa Muhima wo mu Mujyi wa Kigali:Abakoresha umuhanda Muhima, Marato , Nyabugogo barashinja Gitifu Mukandoli Grace gutanga uburenganzira bwo guparika amakamyo mu muhanda no kuhapakururira ibicuruzwa.Urujya n’uruza rw’iterambere ry’igihugu risakara k’umuturage ,ariko Umuyobozi yabigizemo uruhare.Abakora igenagaciro ry’ibikorwa remezo cyane iryo kubaka umuhanda urimo kaburimo bo bemezako ubuhenze cyane.Tugere mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima ahazwi nko muri Nyabugogo mugace kitwa Marato,uzamuka ugana cyahafi.Mbere y’uko leta ikora umuhanda neza ikawushyiramo kabulimbo hari habi cyane mungeri zitandikanye.Igihe cy’itumba wasangaga hanyerera n’ugenda n’amaguru byamugoye.Igihe cy’impeshyi wasangaga ivumbi ritumukira mubicuruzwa.Ubwo rero leta yakoraga umuhanda wa kabulimbo abanyamujyi nabawugendamo bishimiye ko batambuka neza,kugeza kubahatuye bafite ibinyabiziga.Umuhanda umaze kubakwa hashyizwemwo ibyapa bibuza imodoka guparikamo mugice bitemewe.Ntabyera ngo de!Abagana ibagiro rya Nyabugogo,abacururiza Nyabugogo ,abigendera n’imodoka zabo,abagana imidugudu ntangarugero mucyahafi bose barinubira ikamyo ziparika mu muhanda rwa gati ntibatambuke.Ubwo twageraga muri Marato Nyabugogo twasanze abaturage binubira kubura uko batambuka mu muhanda waba uzamuka , cyangwa umanuka.Umwe k’uwundi yagize ati”aba bazana amakamyo apakiye imyaka bagasiga imodoka zabo zigapakururwa zikadufungira umuhanda wababaza impamvu bagasibiza ko bahawe uburenganzira bwo gupakururira mu muhanda na Gitifu w’umurenge wa Muhima Mukandoli Grace.Twahise tubaza Umuyobozi w’umurenge wa Muhima.

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.
Muraho
Ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bwifuje kubabaza ku makuru avugwa mu muhanda Muhima, Marathon Nyabugogo imbere y’ibagiro haparikwa amakamyo akabuza imodoka zihanyura gukomeza zaba izimanuka cyangwa izizamuka ,mwe nk’abayobozi b’Umurenge wa Muhima ko bivugwa ko mwaba baratanze uburenganzira bihagaze gute?
Biravugwako ngo waba waratanze uburenganzira bwo gupakururira mu muhanda kugeza naho ngo uvuze ko hazajya hakuburwa wowe uduhe ishusho y’icyo kibazo?
Gitifu w’Umurenge wa Muhima Mukandoli Grace:
Muraho neza,
Ibyo muvuga sibyo cg ibyo bababwiye sibyo, icyo kibazo mwaba mwarageze kuri terrain nibura ngo tuganire neza nkabantu bashinzwe abaturage thx
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Narahageze nanakivuganyeho n’umuvugizi wa polisi y’igihugu kugeza naho abaturage ubu badutangarijeko wabahaye uburenganzira bwo kuhaparika amakamyo bagapakurura imyaka mwe muduhe ishusho yabyo?
Gitifu w’umurenge wa Muhima Mukandoli Grace:
Nta burenganzira nabahaye kuko sinanjye ubutanga, Police yadufasha rwose murakoze
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com:
N’ubu abahaparitse nabajije impamvu baparitse mu muhanda bantangarijeko ariwowe wabibemereye
Ariko Ikibazo mufite nikihe?? Naguhakaniye ko ntaburenganzira natanze, bubabaze babukwereke niba narabubahaye.
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com:
Ntakibazo mfite kandi gutara amakuru mbyemererwa n’itegeko nk’uko nawe itegeko rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya
Gitifu w’umurenge wa Muhima Mukandoli Grace:
Ntakibazo
Murakoze
Umuturage twahaye izina rya Rusine kubera umutekano we yagize ati”twebwe twagiye ducibwa amande kuberako twaparitse imodoka hano ,ariko Gitifu w’umurenge wa Muhima Mukandoli Grace we ubwe yibwiriye abazana ibyo bicuruzwa ngo mujye muparika bapakurure nihandura hariho amakampani ashinzwe isuku ajye ahakubura.Undi nawe yabwiye itangazamakuru ko harimo ubusumbane agira ati”ni gute iki cyapa kibuza imodoka guparika ariko izi kamyo zikahaparika zikahamara iminsi irenga itatu.Uwaganaga mu ibagiro rya Nyabugogo we yanze ko dutangaza amazina ye,ariko yagize ati”ubu nje gutwara inyama izi kamyo zafunze umuhanda ndi bwishyure abakarani kugeza inyama ku modoka,ariko izi kamyo iyo zitafunze umuhanda ninjira mu ibagiro.Urwego k’urundi nimwe muhanzwe amaso ku kibazo cy’izi modoka ziparika mu muhanda.
Ubwanditsi