Repubulika y’u Rwanda yashyizeho ishingwa ry’amakipe y’umupira w’amaguru none amikoro azikozeho.

Amateka ntawayahunga.Iyo arimeza ahora ashimwa iyo ari mabi ahora anengwa.Inkuru yacu iri ku ishingwa ry’umupira w’amaguru kuva Repubulika y’u Rwanda yashingwa.Mbere y’uko Repubulika y’u Rwanda ishingwa hariho amakipe yari yarashinzwe n’abantu batandukanye cyane abamisiyoneri.Kuva 1963 nibwo amakipe amwe namwe yarariho yafashe amazina ya za Komine .Aha ninaho hashingirwa herekanwako Leta yabigizemo uruhare.Dore uko amakipe yafashe amazina ya za Komine .Ikipe ya Gishamvu fc yari iya Komine Gishamvu yakinnye amarushanwa yose yakinwe mu Rwanda kugeza 1975 ikuwemo hasigaramo ikipe ya Mukura vs.Ibi byazanye ibibazo hagati y’izi kipe zombi.Ikipe ya Mukura vs nayo yitiriwe Komine Mukura kugeza na n’ubu iracyari mu marushanwa y’igihugu.Ikipe ya Mukura yafashwaga na Komine Mukura hakiyongeraho Perefegitire ya Butare.Ikipe ya Kiyovu sports.Yashinzwe na Komine Kiyovu hakiyongeraho Perefegitire ya Kigali.Ikipe ya Mugambazi yari iya Komine Mugambazi.Ikipe ya DMR fc yashinzwe n’ishyaka rya MDR Parmehutu.Aha byumvikane neza ko yari ikipe y’ishyaka ryari k’ubutegetsi.Etoile Filante yari yarashinzwe n’abakomokaga muri Perefegitire ya Cyangugu.Ikipe ya Nyakabigo yari yarashinzwe n’abacukuraga amabuye y’agaciro i Shyorongi.Garde National yari ikipe ya Gisirikare nta musivili wayikinagamo.Irushanwa ryari rikomeye ryakinwaga umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.Tariki ya 1Nyakanga buri mwaka nibwo ikipe zahuriraga k’umukino wa nyuma.Ikindi gikombe kiyongeragaho nicyari cyarashyizweho na Kiliziya Gaturika cya Pentecocte.Iki gikombe hiyongeragaho ikipe ya UNR de Ruhande.Ikipe ya Grand Semenaire de Nyakibanda.Ikipe ya Groupe Scolaire de Butare.Ikipe ya St Andre de Nyamirambo.Muri Repubulika ya kabili naho umupira w’amaguru wakomeje gukinwa ,ariko ikipe zimwe zirazima.Ikipe ya Gishamvu fc yakuwe mu marushanwa y’igihugu isigara mu marushanwa ya Komine za Perefegitire ya Butare.Ikipe ya DMR fc yajyanye n’ishyaka MDR Parmehutu.Ikipe ya Gisirikare Garde National yahise iseswa.Etoile Filante nayo yarazimye bamwe mu bakinnyi bayikiniraga nka Hakizimana Maitre yagiye mu ikipe ya Panthers noires,abandi Kiyovu sports, Rayon sports na Mukura.Uko imyaka yagiye iza niko inzego z’ubutegetsi zashinze amakipe.Ferwafa ikimara kubona ubuzima gatozi ikenererwa kuba umunyamuryango wa CAF na FIFA nibwo za Perefegitire zashinze amakipe ziza ziyongera kuri Mukura vs yari mu kuboko kwa Komine Ngoma no mugituza cya Perefegitire ya Butare.Ikipe ya Kiyovu sports yari ibumbatiwe na Komine Nyarugenge ikaba mu kuboko kwa Perefegitire ya Kigali ikaba mu gituza cya MRND.Perefegitire ya Gisenyi yashinze ikipe ya Etincelles fc.Perefegitire ya Cyangugu yashinze ikipe ya Espoir fc.Ikipe ya Ruhengeli yashinze ikipe ya Mukungwa Fc.Perefegitire ya Kibuye yashinze ikipe ya Durandal fc.Perefegitire ya Gitarama yashinze ikipe ya Flash fc.Perefegitire ya Byumba yashinze ikipe ya Zebres fc.Perefegitire ya Kibungo yashinze ikipe ya Etiile de l’est.

Musabyimana Jean Claude Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu (photo archives)

Kuva 1974 kugeza 1994 Perefegitire itarashinze ikipe ni Gikongoro.Izindi kipe zari iza Leta ni Panthers noires ya Ministeri y’ingabo ariko kugeza iseswa tariki 1 ukwakira 1990 yakinwagamwo n’abasirikare babili S/sgt Ngabonzima onesphore na Sgt Havugarurema Pascal.Egena ikipe y’ishuri ry’abajandarume mu Ruhengeli.Eclaire ikipe yo muri camp Kanombe Ikipe ya STIR .Ikipe ya Magerwa.Ikipe yariho ku giti cy’umuntu yari Nilplastc fc ya Mirinko n’ubu yongeye kuza mucyiciro cya mbere irongera iburirwa irengero. I yegeranyo cyerekanako ikipe ya Rayon sports kuva yashingwa ntarwego rwa Leta rwigeze ruyifasha no mu 2012/2014 iba mu karere ka Nyanza nta nkunga bayihaye niyo mpamvu yongeye ikahava.Kuva 1994 muri nzeli amakipe yaravutse.Ikipe ya Gisirikare APR fc yashyingiwe ku Mulindi na FPR nayo iri muzagaragaye mu mupira w’amaguru.Benshi bati “Ese iyi twayigereranya na Panthers noires?abandi bati twayigereranya na Kiyovu sports?Ubu rero tugiye kureba impamvu ikipe zafashwaga na leta nta bibazo zagiraga,ariko ubu zikaba zirimo induru zo kudahembwa ,kandi mugihe FIFA na CAF baha Ferwafa inkunga yo guha amakipe,ariko bikanga bikavugwa ko badahembwa.Ikipe kugeza ubu zidasfahwa na Leta ni eshatu.Ikipe ya Rayon sports.Ikipe ya Gorilla fc.Ikipe ya Gasogi United.Izindi zose cumi neshatu zifashwa na Leta.Ikipe y’APR fc,ikipe ya Marines fc zifashwa na Ministeri y’ingabo z’igihugu.Ikipe .Ubu ikipe ya Marines fc irarwana no kuguma mu cyiciro cya mbere no kujya mu cya kabili ukibaza ikibitera kandi ihabwa akayabo k’amafaranga,ariko ntigire umusaruro itanga.Ikipe y’As Kigali na Sec kiyovu nazo zifashwa n’umujyi wa Kigali.Isesengura As Kigali iri mubihe bibi kandi yaraguze abanyamahanga benshi.Ikipe ya Sec kiyovu nayo urasanga ntacyerekezo ifite cyo gutwara igikombe mugihe abakunzi b’umupira w’amaguru bemezako ariyo ifite abakinnyi beza kurenza izindi.Ikipe ya Sunrise fc ifashwa n’Akarere ka Nyagatare,ariko yaratagangaye irarwana no gusubira mu cyiciro cya kabili.Ikipe ya Rwamagana fc yo ishobora no kutazasoza iyi shampiyona kubera ubukene buyugarije.Rwamagana fc ishobora no gusenyuka,basaba abakinnyi n’abatoza intsinzi kandi inzara ivuza ubuhuha.Ikipe ya Musanze fc nayo yugarijwe n’ibibazo cyane ko ishobora no kuzana hagati muri Komite nyobozi.Ikipe ya Etincelles yo yatangiye gutakambira abagiraneza mugihe Akarere ka Rubavu kivuga ibigwi mu mihigo imbere y’umukuru w’igihugu ko bafite ikipe y’umupira w’amaguru kandi ntacyo bayiha.Ikipe ya Espoir fc ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwarayitereranye iriho itamanuka igana mu cyiciro cya kabili.Ikipe ya Bugesera fc bananiwe guhemba abakinnyi babuze intsinzi birukana umutoza bagirengo bakemuye ikibazo.Ikipe ya Muhanga fc ihora muri muzunga izamuka imanuka nk’umunzani wabamwe bitwa abamamyi.Ikipe ya Gicumbi fc nayo ntacyerekezo ifite kuko yanatewe mpaga mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.Iyi Gicumbi fc yabaye nk’umugore wananiwe n’amazu kuko ntijya ikina shampiyona ebyeri mu cyiciro cya mbere.Etoile de l’est ubu nayo ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burashakako igaruka mu cyiciro cya mbere,mugihe no kuba mu cyiciro cya kabili byabananiye.Akarere ka Huye n’ikipe ya Mukura vs nabo bahora mu bibazo byuko ngo batabaha amafaranga baba babemereye.Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ishaka ko umupira w’amaguru ukinwa ariko ntitanga ahava ubufasha Ikipe yitwa Amagaju fc niyo ifite izina rikuze kuko yashinzwe ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa yari yarazimye yongera muzuka 2006,ariko n’ubu yagiye burundu kuko iheze Nyagisenyi.Ikindi kibazwa nicy’uko amakipe menshi yitirirwa uturere barangiza bakayaha abayayobora ,kandi ntacyo babaha cyo kuyatunga.Umugabo umwe utuye i Musanze tuganira yagize ati “nibareke tugarure izina Mukungwa fc barebeko ikipe yacu izagira ikibazo Uwitwa Mugenzi utuye mu mujyi wa Byumba nawe ngo nta n’ubwo yareba Gicumbi fc yakinnye ngo kuko Zebres fc yabo yashenywe mu buryo bwabasigiye igisare gikomeye.Uko bucya bukira niko umupira w’amaguru mu Rwanda urushaho kuvarizwa n’ibibazo.Ufite umuti ninde?udafite umuti ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?Abafite akaboko kazambya umupira w’amaguru mu Rwanda nibagakureho kuko barasenya system baziko basenya amakipe.Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *