Umunyamakurukazi Rutayisire Bonaventure Aisha itangazamakuru yakoraga ryamuviriyemo kubarwa mubahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Itangazamakuru ryamuviriyemo kubarwa mu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Umunyamakurukazi, akaba n’umuyobozi w’amakuru n’ibiganiro kuri Radio Voice of Africa, Rutayisire Bonaventure Aisha ubu abarirwa mu bahakana bakanapfobya Jenoside bitewe n’amakuru yatangaje ubwo yakurikiranaga urubanza rwa Munyemana Sosthene waburanishijwe n’urukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises de Paris) rwo mu Bufaransa.
Rutayisire yoherejwe n’umuryango PAXPRESS i Paris mu Bufaransa gukurikirana ibibera mu Rukiko ubwo Munyemana yaburanaga mu mpera z’umwaka wa 2023, maze atangira kunenga abatangabuhamya baturutse mu Rwanda avuga ko ibyo bashinja Munyemana yumva ari ibihimbano bitagize aho bihuriye n’ukuri.
Bikunze kuvugwa n’abari hanze y’igihugu ko abajya gushinja, akenshi babanza kuganirizwa no kubwirwa ibyo bajya gushinja, aho ngo usanga bamwe baba batanazi ushinjwa gusa kubera ko yari atuye mu gace nabo baturukamo.

Rutayisire Bonaventure Aisha ariho asoma amakuru (photo archives)

Rutayisire ashinjwa n’inzego z’ingei zitandukanye z’abanyarwanda kuba umwe mu basakaza iyo myumvire.Kugeza amakuru dukura mubizerwa bo mu zego z’umutekano,kongeraho n’abari mu Bufaransa,ngo igihe uyu munyamakurukazi yajyaga gukurikirana urubanza rwa Munyemana ,aho kujya k’uruhande rwaberekana uburanishwa uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi,we yagiye muruhande rw’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.Aba bose twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.

Rutayisire ubu ari he?

Ubwo Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yamenyaga aya makuru mu kwezi kwa gatatu 2025, yifuje kuganira nawe ngo imubaze icyo abivugaho ntiyabasha kuboneka kuri telephone ye ngendanwa. Umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com abajije umwe mu bo bafatanyaga na Rutayisire Bonaventure Aisha kuyobora ishyirahamwe ry’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM) utarashatse gutangazwa yaramubwiye kubera umutekano we yagize ati: ”Uheruka inzira mu ki? Rutayisire yarahunze yabaye ikigarasha nk’ibindi byose uzi!!”
Undi wo muri PAXPRESS ishyirahamwe naryo Rutayisire yabarizwagamo,nawe wanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we nawe yasubije umunyamakuru ati Uzi amagambo yavuze ku batangabuhamya mu rubanza rw’interahamwe Munyemana? Byamukozeho! Burya ni ukubona abantu bageda, ni Interahamwe mbi!!!
Kugeza ubu ntawe uzi neza aho umunyamakurukazi Rutayisire Bonaventure Aisha aherereye, gusa Ingenzi news paper na ingenzinyayo com irakomeza gutohoza, tuzabagezaho iby’uyu munyamakuru ushaka kurira igiti kiturirwa, gushaka gupfobya no guhakana Jenoside, ashyigikira bamwe mu basize boretse Imbaga.Kenshi mu Rwanda havuzwe abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi byagera mu itangazamakuru ho bikarushaho ,kuko ijwi ryabo cyangwa inyandiko byabo byifashishwa nababigizemo uruhare.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *