Umuyobozi wungirije muri PSF Karasira Faustin nabo muruhururikane ry’ihuriro ry’ibikomoka ku mpu mu Rwanda ishyamba si ryeru.

Tubandikiye tugirengo tubabaze inkuru zikuvugwaho zishingiye kubuza ihuriro ryabakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, barimo kuvuga ko leta yabasabye kwishyira hamwe binyuza muri Minicom , twabonye n’ibaruwa babamenyesha kubafasha gushyiraho Association ihuza abakora mu ruhererekane rw’impu mu Rwanda , ejo inama yabaye ubatumyeho ngo wabaciye intenge ubabwira ko bitashoboka bitewe n’imiterere y’u rwego mukoramo? Kuba leta yabasabye kubafasha gushyira hamwe imbaraga mukaba muri kubababuza mubasaba kwicamo ibice nk’uko RAPROLEP bavuga ko mushyigikiye ikora gusa mubacuruzi bw’amashakoshi n’imikandara gusa, Twagirango muduhe amakuru dushyira munkuru y’ukuri yicyo mugiye gufasha uru rwego rw’abakora ibikomoka ku mpu nkuko leta yasabye kwishyira hamwe?

Murakoze

Karasira Faustin (photo archives)

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo utangaza nk’uko ingingo ya 14 yo gutara no gutangaza inkuru ibyemerera utara inkuru nuyitangazwaho

Karasira Faustin umuyobozi wungirije muri PSF :

Hello Ephrem

Thank you for reaching out. Please touch base with KLC, RAPROLEP and PSF spoksperson for details

Happy Easther

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Icyemezo cyafashwe nawe kuko inkuru iri hanzaha iravugako wambaye umwenda wa PSF ugasenya KLC

Karasira Faustin umuyobozi wungirije muri PSF:

Ubwo se wowe urumva yuko ibyo bishoboka????

Umuvugizi wa PSF araguha amakuru yose ukeneye

Amakuru atugeraho nayuko ariwowe wafashe icyemezo ,umuvugizi ntiyahindura icyemezo cyawe kuko bivugwako wavuguruje ibindi byemezo bagenzi bawe bari baragezeho

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hariho amakuru akuvugwaho ko uriho usenya Kigali Leather Cluster _ KLC:
1. Uriguteza kutumvikana udindiza iterambere ryuruhererekane rw impu n ibizikomokaho mu Rwanda ushaka ko RAPROLEP hakomeza ugatatanya imbaraga zari zimaze kwishyira hamwe nawe warabishyizeho Umukono yari inama y’abayobozi butwo dusubsector kugirango mube umwe KLC muteze imbere inganda n’ubucuruzi. Iyo RAPROLEP uyobora iri kuruherwego rwabuza abantu kwishyirahamwe kugirango iterambere rikunde?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo utangaza nk’uko ingingo ya 14 yo gutara no gutangaza inkuru ibyemerera utara inkuru nuyitangazwaho

Habumugisha Michel (photo archives,)

Habumugisha Michel:

Muraho neza. Murakoze cyane kumenyesha ibimvugwaho. Nkaba mboneyeho kubamenyesha ko KLC ndi umwe mubanyamuryango bayishinze Kandi nkaba ndi numunyamugabane. Nikuri urwo rwego ntakwifuza ikintu cyose cyatuma isenyuka ahubwo icyo mparanira nuko twatera imbere binyuze mwihuriro ryacu. Naho ibivugwa ntabwo Ari ukuri Kandi mwihuriro ryacu dufite amategeko atugenga umunyamuryango utitwaye neza afatirwa ibihano

Kukirebana na RAPROLEP mbereye umuyobozi nishyirahamwe ry’abikorera ribarizwa muri PSF ritagamije inyungu faranga Kandi Abanyamuryango baryo nibo ba KLC icyo rigamije nugukora ubuvugizi naho KLC igamije ubucuruzi ( Business) Aho Abanyamuryango bayo Ari abanyamigabane

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyashatse Kamayirese Jean D’Amour uyobora KLC ngo agire icyo atangaza kubivugwako hariho abashaka gusenya ibyo yagezeho.Kamayirese yagize ati”twe turi muri gahunda yo kuzamura umutungo w’uruhu mu Rwanda ,byanashoboka tukambuka mu mahanga.Ingenzi ko bamwe mubanyamuryango muyobora muri KLC badutangarijeko hariho umuyobozi wungirije muri PSF Karasira Faustin ushakako ihuriro ry’ibikomoka ku mpu mu Rwanda uyoboye yaryegurira Habumugisha Michel urabivugaho iki?Kamayirese ntabwo mbizi ,gusa icyo nzi n’uko buri rwego rwose rufite naho ruhurira no guteza imbere ibikomoka k’u mpu Rwanda baradufasha,ariko niba abanyamuryango babifitiye gihamya bakaba babibatangarije ntacyo nabivugaho.Jyewe buri muyobozi wese mufitiye icyizere cy’uko adufasha mu iterambere.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *