Ruhago nyarwanda: Ubukene bukomeje kuvuza ubuhuha mu makipe y’umupira w’amaguru y’Uturere n’Umujyi wa Kigali Minaloc irebera.

Ibibazo by’ingutu bikomeje guhabwa umwanya mu mupira w’amaguru mu Rwanda,ariko cyane ku makipe y’umupira w’amaguru yubakiye k’Uturere n’Umujyi wa Kigali .Hashize imyaka igera kuri 18 havugwa ikibazo ku makipe amwe namwe afashwa n’Uturere kugeza n’ubwo asenyuka burundu.
Duhere ku makipe afashwa n’Uturere uko yagiye asenyuka.
Ikipe Flash fc yaje gusenyuka .Iy’ikipe yashinzwe 1984 . Amakuru ashimangirako ikipe ya Flash fc yashinzwe na Perefe wa Perefegitire ya Gitarama,hakozwe irushanwa ryose ry’amakomine yose yaragize Perefegitire ya Gitarama.Kuva 1995 Iy’ikipe ya Flash fc yaje kongera gukina kugeza 2006 ,aho yaje kubura amikoro,ubwo hafatwaga icyemezo iba ishehswe gutyo ifata inyito y’Akarere ka Muhanga.Kuva yafata izina As Muhanga ihora muri muzunga ijya mucyiciro cya mbere,yongera isubira mucyakabili. Nyanza fc yavutse kuva 2001 yigeze kugera mucyiciro cya mbere,ariko ntiyaharaye yasubiye mucyiciro cya kabili kugeza n’ubu yananiwe kuhava.
Amagaju fc n’iyo kipe ifite izina rikuru kuko yashingiwe mu Bufundu,ubu ni mu karere ka Nyamagabe.Amagaju fc ifashwa n’Akarere ka Nyamagabe.Amagaju fc yaje kubura muri Ruhago nyarwanda,kuko yaje kugaruka 2006.Amagaju fc nayo ahora munzira ijya mucyiciro cya mbere,yongera asubira mucyakabili.

Espoir fc (photo archives)

Ikipe ya Espoir fc ifashwa n’Akarere ka Rusizi nayo ubu iri mu bibazo by’ingutu kuko kuzasubira mucyiciro cya mbere byarayinaniye.

Rutsiro fc (, photo archives)

Ikipe ya Rutsiro fc yo yashinzwe n’Akarere ka Rutsiro,ariko ubu yugarijwe n’ibibazo kugeza naho babura umushahara.

Etencelles fc (photo archives)

Ikipe ya Etencelles n’imwe mu makipe y’umupira w’amaguru yakunzwe mubihe byo hambere .Ubu Etencelles fc iri mu maboko y’Akarere ka Rubavu ,ariko ubukene buravuza ubuhuha.Etencelles fc idatabawe yakwisanga mu cyiciro cyakabili.
Ikipe ya Zebres fc yashinzwe na Perefe wa Perefegitire ya Byumba.Kuva 1997 nibwo Zebres fc yongeye guconga umupira w’amaguru mu Rwanda.Umwaka 2008 nibwo yashenywe bikozwe murwego rwo kugirengo ikipe y’APR fc itware igikombe cya shampiyona .APR fc yatsinze Zebres fc ibitego icumi ihita isenyuka burundu hashingwa Gicumbi fc bifashishije izina ry’Akarere ka Gicumbi.Amakuru ava mu karere ka Gicumbi n’uko ikipe ya Gicumbi fc yugarijwe n’ubukene cyane ko iboneka mu cyiciro cya mbere yongera kwiryamira mucyiciro cya kabili.


Ikipe ya Kiyovu sports(photo archives)

Ikipe ya Kiyovu sports ifite ibigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuva 1964 kuva yashingwa kugeza 2004,kuko nyuma yaho ubukene bwarayugarije.Kiyovu sports yashinzwe na Burugumesteri wa Komine Kiyovu Kabahizi.Kuva 1974 izina Komine Kiyovu ryavuyeho ,haje izina rya Komine Nyarugenge,nayo yakomerejeho.Ubu rero Kiyovu sports yugarijwe n’ibibazo bikomeye kugeza n’ubwo 2017 yamanutse mucyiciro cya kabili.Kiyovu sports ubu ubukene buravuza ubuhuha ,kuko abakinnyi banze gukora imyitozo.

Sunrise fc (photo archives)

Perefegitire ya Kigali yaje gushinga ikipe ya Les citadins kugeza 2002 ubwo yahinduriwe izina yitwa As Kigali,ubu irarwana no gusenyuka hatagize igikorwa cyayihembera abakinnyi cyane ko banze gukora imyitozo.Ikipa ya Bugesera fc nayo izina ryayo rirumvikanisha ba nyirayo.

As Kigali (photo archives)

Igitangaje n’uko irwana no gusubira mucyiciro cya kabili niba abakinnyi badahembwe , mugihe yarigifite amahirwe yo gutwara igikombe cy’Amahoro.

Muhazi fc (photo archives)

Ikipe ya Muhazi fc ikorerwaho imihigo n’Uturere aritwo Rwamagana na Kayonza,ubu abakinnyi barataka inzara kugeza naho bavugako batazasubira mu kibuga.Ikipe ya Etoile de l’est niyo mu bihe byashize cyane ko yagaragaye mu cyiciro cya mbere 1988,kuko yashinzwe na Perefe wa Perefegitire ya Kibungo,hamwe na Diyoseze ya Kibungo.Etoile de l’est yaje kongera kugaruka muruhando rwo guconga umupira w’amaguru,ariko n’ubu irisabira gusubira mucyiciro cya kabili,kuko Akarere ka Ngoma kananiwe inshingano zo kuyiha umushahara.Ikipe ya Kirehe fc.Ubwo hatangizwaga Umurenge Kagame cup no mu karere ka Kirehe bahise bashinga ikipe yagaragaye mucyiciro cya mbere,ariko kuva 2019 yasubira mucyiciro cya kabili ,kubera ubukene yananiwe kongera gukina mucyiciro cya mbere.Ikipe ya Sunrise fc yavukiye mu karere ka Bugesera yitwa Umurabyo fc.Igihe Mutsindashyaka Theoneste bamugiraga Guverineri w’intara y’iburasirazuba nibwo yambuye Akarere ka Bugesera ikipe ayishyira ku ntara ikina umwaka umwe ibisubiye mucyiciro cya kabili.Guverineri Mutsindashyaka Theoneste nibwo yashinze Sunrise fc,bidateye kabili bayihereye Akarere ka Nyagatare.Sunrise fc ihozwa munzira zo mucya mbere no mucya kabili kuko nta bushobozi bwo kuyihembera abakinnyi.

 

Ikipe ya Mukura vs.Amateka atwereka ko ikipe ya mbere yashingiwe muri Astrida,ariyo Victory.Ubwo u Rwanda rwabaga Repubulika havuyeho Astida hitwa Butare, Komine yo mu mujyi wa Butare yitwa Mukura.Ubwo hafatwaga icyemezo cyo gukuraho amakipe y’umupira w’amaguru yo ku ngoma ya Cyami bakayitirira amakomine ,nibwo Abafurere bashinze ikipe ya victory basabye ko ku izina Mukura bongeraho Vs.Kuva 1974 ubwo Komine Mukura yavagaho hakajyaho Ngoma yahise iyiyegurira bikozwe na Burugumesteri Kanyabashi Joseph.Kuva 1995 ikipe ya Mukura vs nk’izindi zose yagarutse muruhando rwo guconga umupira w’amaguru,ariko ihora ikingirwa ikibaba cyo kujya mucyiciro cya kabili. Igiteye agahinda n’uko iyo ba Meya ba buri karere bageze imbere ya Perezida Kagame Paul bahiga ko muri siporo bahagaze neza,ko ndetse bafite ikipe mu cyiciro cya mbere.Kuva Uturere twatangira gukorera ku mihigo ntagihe na kimwe ba Meya bativuga ibigwi muri siporo.Niba Uturere ntangengo y’imali igenerwa siporo bagenerwa bakaretse gushinga ikipe y’umupira w’amaguru.Akarere ka Musanze gafite ikipe ya Musanze fc,kugeza ubu niho hataravugwa ibura ry’umushahara kuva shampiyona 2023/2024 yatangira.

Musabyimana Jean Claude Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu (photo archives)

Abaturage ba buri karere bahorana intimba y’uko ikipe zabo zitamara kabiri mucyiciro cya mbere.Andi makuru avugwa nay’uko ikipe z’Uturere ziberaho gutanga amanota.Urugero umukino umwe ikipe y’APR fc ihabwa amanota,ikipe ya Rayon sports igahabwa andi,bityo iyo mu karere ikaba igeze mukigero kibi kiyiganisha mucya kabili.Ferwafa yo yabaye ntibindeba,cyane ihunga inshingano zayo.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *