Ruhago nyarwanda:Ikipe y’Amagaju fc iregerwa amajanja na Ferwafa iyiganisha mucyiciro cya kabili.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda ,aho gukemuka birarushaho gufata intera.Ibi bibazo byahato n’ahato byaburiwe igisubizo.Imyaka igera kuri makumyabili ishize umupira w’amaguru mu Rwanda urimo ibibazo biwugarije.Ikibazo ubu kivugwa nicy’uko hariho amakipe yapangiwe kujya mucyiciro cya kabili.Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingenzi.rw arahamyako byemejwe muri ubu buryo.Ikipe ya Vision fc yo yamaze kwiyakira gusubira mucyiciro cya kabili ihise ihunga icyiciro cya mbere.Aharimo ikibazo gikomeye ni kur’iz’ikipe zigomba kuvanwamwo imwe ijya mucyiciro cya kabili.Ikipe ya Marines fc yo ntishobora kumanuka uko byagenda kose,keretse byemejwe .Ikipe ya Muhazi fc yo ifite amahirwe yo kuguma mucyiciro cya mbere,ababivuga bashingira ko mu ntara y’iburasirazuba nta kipe yaba isigaye mucyiciro cya mbere.Etoile de l’est yarafashijwe ngo izamuke birananirana.Sunrise fc nayo yarafashijwe ngo izamuke mucyiciro cya mbere biranga.Murwego rwo gukomeza kwerekana ko mu cyerekezo cya Rwamagana , Kayonza ugakomeza mu karere ka Ngoma ugasoreza muri Nyagatare byaba bigayitse.Ahandi havugwako Intara y’Amajyepfo hariyo ikipe ya Mukura vs ,kongeraho ko As Muhanga nayo yagarutse mucya mbere.Kuba rero byemejwe ko Amagaju fc asubira mucyiciro cya kabili bikozwe muburyo bushingiye ku kagambane.Isesengura ryerekanako Amagaju fc kuva yatsinda ikipe y’APR fc yagiye isifurirwa nabi.Kiyovu sports yafashwe akaboko yemererwa abakinnyi,kandi FIFA yari yarayihannye iyubuza kugura abakinnyi itabanje kwishyura abo yambuye.Kuba rero bimaze kugaragarako hariho abasifuzi bahabwa imikino byemejweko ikipe runaka iza gutsinda bihita bigaragaza ko gushora amafaranga hagurwa abakinnyi ar’uguhomba.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kugenda bawureka kubera ibiwukorerwamo.Ikindi gitangaje naho ikipe ihagarika umutoza n’umukinnyi igategekwa ko ibagarura ,mugihe bo baba bafite ibimenyetso simusiga ko bagambanye.Niba ntagihindutse ikipe zimwe na zimwe zizabura abaziyobora zisenyuka.

 

Kalisa Adolphe umunyamabanga wa Ferwafa (photo archives)

Ikipe zubakiye k’uturere nizo usanga zihoramo muzunga.Ije mucyiciro cya mbere isubiye mucya kabili bikaba bimaze gutuma henshi muturere bakina bakabura abafana.Ibi byose biva ku mikorere mibi iba muri Ferwafa,nk’aho usanga ikipe yarakiriye imikino itatu yikurikiranya.Ingengabihe 2024/2025 yateguwe nabi cyanee.Hitegwe iki umwaka utahae? Isesengura ryemeza ko ntakizahinduka bizakomeza kuzamba kugeza igihe kitazwi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *