Urugaga rw’Abikorera mu nzira yo kurengera Amafaranga y’abacuruzi binyuze mu Gukemura Amakimbirane Hadakoreshejwe Inkiko.
Mu gihe ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu gucyemura amakimbirane hifashishijwe inzira z’amahoro, u Rwanda narwo rukomeje kwihutisha gahunda y’ubuhuza nk’uburyo burambye bwo gukemura ibibazo by’ubucuruzi hadakoreshejwe inkiko. Hagaragajwe akamaro k’ubuhuza mu kurengera igihe, amafaranga, no kubungabunga umubano hagati y’impande zifitanye ibibazo himakazwa amahoro.
Mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye amakimbirane akunze kugaragara mu bucuruzi, urwego rw’ubucamanza ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF) rwasabye abacuruzi n’abafatanyabikorwa babo kwitabira inzira y’ubuhuza nk’uburyo bwihuse, buhendutse kandi bunoze bwo gukemura ibibazo, aho kujya mu nkiko bisaba igihe, amafaranga n’imbaraga nyinshi.
Ibi byagarutsweho kuwa kane tariki 15 Gicurusi 2025 mu nama yabereye i Kigali, yahuje abayobozi bakuru mu rwego rw’ubucamanza, abahagarariye urugaga rw’abikorera, abacuruzi ndetse n’abahuza, hagamijwe gusobanura no gukangurira abikorera kwitabira gahunda y’ubuhuza nk’inzira nshya kandi yizewe yo gukemura amakimbirane ajyanye n’ubucuruzi.
Jeanne Mubiligi Francoise, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, yavuze ko iyi nama igamije kwimakaza amahame y’ubutabera n’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane y’ubucuruzi.
Ati: “Ubucuruzi bukeneye umutekano w’amategeko, w’imikorere, w’amahoro ndetse n’imibanire myiza hagati y’abikorera n’abashoramari. Amakimbirane ni ibisanzwe mu bucuruzi, ariko uburyo bwo kuyakemura nibwo butuma ubucuruzi bukomeza cyangwa buhazaharira.”
Madame Jeanne Mubiligi yashimye gahunda y’ubuhuza yatangijwe n’urwego rw’ubucamanza, avuga ko ari igisubizo kirambye.

Ati:“Gahunda y’ubuhuza ibungabunga umubano, ikarinda ibanga ry’ubucuruzi, kandi ikarinda ko abacuruzi batandukana mu mikoranire,turashimira ko iyi gahunda yatangiye no kwamamazwa, tukaba twiyemeje gukomeza kuyigeza ku banyamuryango bacu bose no kubashishikariza kuyitabira mu rwego rwo kurengera amafaranga atakazwa mu nkiko kandi hari ibindi byinshi yakora.”
Umucamanza mu Rukiko Rukuru akaba n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubucamanza, Harrison Mutabazi, na we yashimye intambwe yatewe binyuze muri ubu bufatanye.
Ati:“Imanza nyinshi z’ubucuruzi zishingiye ku makimbirane hagati y’abacuruzi n’abakiriya babo. Mu nkiko harimo ibirarane by’imanza byinshi bigera hafi ku bihumbi 90. Iyo abantu bakemuriye ibibazo byabo mu buhuza, birinda gutakaza igihe, amafaranga n’amabanga yabo ntashyirwe ku karubanda nibyizako ibibazo by’ubucuruzi byajya bicyemukira mu muhezo kuruta uko byajya mu nkiko kuko hariya byose ni kukarubanda ntabanga ribamo.”
Mutabazi yakomeje avuga ko mu mezi 10 ya mbere y’umwaka w’ubucamanza, imanza 2,391 zacyemuwe mu buhuza, yizeza ko bashobora kuzagera ku manza 2,500 mu mpera z’umwaka ndetse ko ubuhuza butuma impande zifitanye ikibazo zigira uruhare mu gufata umwanzuro bumvikanyeho kandi bose ubanogeye, bikaba bitandukanye n’inkiko aho umwanzuro ufatwa n’umucamanza gusa mutanabiganiriyeho.
Yagize ati: “Twifuza ko byibura 90% by’imanza zajya zicyemurwa munzira y’ubuhuza, hagasigara 10% zonyine zijya mu nkiko. Ibyo byafasha cyane mu kugabanya ubucucike bw’imanza ziri mu nkiko kandi bigafasha no mu kurengera igihe.”
Bamwe mu bikorera bitabiriye iyi nama bagarutse ku kamaro babona mu nzira y’ubuhuza bishingiye ku bunararibonye bwabo.
Vunabandi Nepo Museni, umucuruzi wo mu Karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba, yavuze ko ubuhuza butuma abantu bakomeza akazi kabo batiriwe basiragira mu nkiko.
Ati:“Ntabwo nize amategeko ariko maze gucyemura ibibazo birenga 15 by’ubucuruzi bitageze mu nkiko. Iyo abantu bumvikanye vuba, birinda gutakaza igihe n’amafaranga,tugiye dukora ubucuruzi dushingiye ku kuri, tukirinda amanyanga n’uburiganya hagati y’umucuruzi n’umuguzi ibibazo byose duhura nabyo biduteza igihombo ntitwahura nabyo ariko no mugihe twahuye nabyo tugane inzira y’ubuhuza niyo yoroshye ikindi hari n’abagura ibintu biba byibwe, ibyo nabyo ni amakimbirane adakwiye kureberwa ku ruhande,umujura agahanwa ariko uwabiguze akaba riwe uhanwa cyane.”
Mukakarisa Diane, umucuruzi wo mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko ubuhuza butanga amahirwe menshi ku bacuruzi.
Ati: “Amakuru y’imanza akenshi ni ku karubanda. Ariko iyo ugiye mu buhuza, ibintu bikemuka vuba, bitari mu itangazamakuru kandi n’amafaranga y’ubwunganizi mu mategeko ntayabaho. Nigeze guhuza abantu barimo n’uwari ufite uruganda, kugeza ubu baracyakorana neza ariko iyo bigiye mu rukiko umubano wabo urangirira aho kuko umwanzuro ufatwa ntabwo uba waganiriwe hagati yabo.”
Diane yavuze kandi ko imbogamizi ikigaragara ari imyumvire ikiri hasi mu kugana inzira y’ubuhza.
Ati:“Abantu baracyumva ko gucyemura ikibazo bisaba kujya mu nkiko Abenshi batekereza ko kujya mu rukiko aribwo buryo bwizewe. Hari n’abataramenya ko PSF ifite komite ishinzwe ubuhuza no gucyemura ibibazo hagati y’abaikorera. Icyo tugiye gukora ni ubukangurambaga bwibutsa ko ubuhuza ari Ubuntu, ariko mu nkiko ari amafaranga kandi atari macye.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ubuhuza nk’inzira yo gukemura amakimbirane, by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi.
Yagize ati: “Kuva Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho politiki yo gucyemura amakimbirane mu bwumvikane bitanyuze mu manza, urwego rw’ubucamanza rwafashe iya mbere mu guteza imbere ubuhuza n’ubundi buryo bw’amahoro. Nejejwe no kubana namwe muri iyi nama tuganira ku kamaro k’ubuhuza mu bucuruzi.”
Yavuze kandi ko ubufatanye hagati y’ubucamanza na PSF bwatangiriye ku ishyirwaho rya Komite Ngishwanama ishinzwe ubuhuza, igamije kwimakaza ubutabera butanga amahoro n’iterambere.
Ati:“Nk’uko mubizi, hirya no hino ku isi ibihugu byateye imbere biri gushyira imbaraga mu gukoresha inzira z’amahoro mu gucyemura ibibazo. Ubuhuza ni inzira itangiza umubano, idatuma hatakazwa amafaranga kandi igatanga ibisubizo byihuse. Ni yo mpamvu u Rwanda ruyishyize imbere, cyane cyane mu rwego rw’abikorera.”
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2024–2025, imanza 2,398 zacyemuwe binyuze mu buhuza, muri zo 230 zari iz’ubucuruzi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakomeje agira ati: “Urwego rw’ubucamanza rufite intego yo kugira abahuza b’umwuga benshi mu nzego zose, by’umwihariko mu bikorera kuko bahura n’abagenerwabikorwa benshi kandi ibikorwa byabo bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yakomeje asaba abikorera kwitabira gukoresha ubuhuza mu gihe bahuye n’ibibazo mu mikoranire yabo, kuko bifasha kugabanya umubare w’imanza mu nkiko no kubungabunga umubano w’abafatanyabikorwa.

“Ndabamenyesha ko urwego rw’ubutabera rwashyizeho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhuza giherereye i Nyamirambo hafi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni ahantu abifuza guhuza bashobora kugana ndetse hakorerwamo amahugurwa mbashishikariza kugisura no kwitabira ubumenyi buhatangirwa kubijyanye n’inzira y’ubuhuza.”
By Hadjara Nshimiyimana.