Twibuke Twiyubaka Gs de Cyahafi bibutse jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro 31
Kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya jenoside nirwo rukenewe.Uwarokotse bamuha ihumure bagira bati”mpore”Ijambo ry’ikaze ryahawe umuyobozi w’ishuri.
Umuyobozi w’ishuri rya Gs de Cyahafi.yagize ati”abanyarwanda twanyuze murugendo rushaririye,ariko ubu twariyubatse”Umwanya wagiye utangwa hatangwa ibiganiro bigendanye no kwibuka.Ijambo Kwibuka Twiyubaka rifasha uwarokotse gukomera. Uruhare rw’ abanyeshuri n’abalimu,ndetse n’abanyarwanda muri rusange kugirengo harebwe niba nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi harabayeho iterambere.Utazi iyo ava ntamenya niyo ajya.Uwatanze ikiganiro yagize ati”isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda ryavuye k’ubukoroni . Igihugu cy’Ubudage nicyo cyabanje gukoroniza u Rwanda.Icyo gihe nibwo ubukoroni bwatangije ivanguramoko.Akamaramahano kabaye igihugu cy’Ububiligi ,kuko aribwo bwazanye ubwoko Hutu,Tutsi na Twa.Ababiligi nibo bashinze ishyaka MDR parmehutu naryo rivangura amoko.Ubwo byitwagako u Rwanda rubonye ubwigenge habayeho Repubulika , Kayibanda Gregoire aba Perezida.Gutwikira abatutsi,kubamenesha no kubica bihabwa intebe.Abatutsi biswe ko basonewe baciriwe mu Bugesera,baribwa n’isazi za Tsetse.1973 nibwo Gen major Habyarimana Juvenal yafashe ubutegetsi.Ubwo MRND yasingwaga yemejeko abanyarwanda bagomba guhezwa ishyanga cyangwa bagatuzwa mugihugu cya Gabon.Ubwo FPR inkotanyi yiyemezaga kubohoza u Rwanda mu 1990 nabwo ubutegetsi bwa MRND bwafashe abatutsi burafunga bubashinja ko ar’ibyitso by’inkotanyi.Uko urugamba rwarushagaho gukaza umurego FPR ifata ibice bya Byumba na Ruhengeli ,ninako ubutegetsi bwibasiraga abatutsi.FPR yakomeje urugamba ruyobowe na Gen major Paul Kagame bahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.Mugihe cya jenoside Radio RTLM nayo yabibye urwangano.Kwibuka muri Gs de Cyahafi habayeho umukino wakinwe herekanwa uko jenoside yakorewe abatutsi yatangijwe na MRND, n’uko FPR yayihagaritse.Groupe Urumuli ,aha herekanywe uko umwana w’umututsi yirukanwaga mu ishuri yitwa inzoka,inyenzi n’ibindi nk’ibyo byose.Umukino wabayemo abakinnyi bakinnye buterahamwe bakora jenoside,urundi ruhande narwo rwagaragayemo umukino wabakinnye bukotanyi bahagarika jenoside.Inkotanyi zahumurije abanyarwanda abari bihishe mu mfunzo z’imigezi,mu mibyuko y’amasaka nahandi hose.U Rwanda rworetswe n’urubyiruko rwa MRND.U Rwanda rwunamuwe n’urubyiruko rwa FPR.Urubyiruko rwigishijwe nabi rwakoze jenoside,urubyiruko rwigishijwe neza rwahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagiyeho ishyiraho inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugeza k’uz’ubutabera.Gacaca yerekanyeko abakoze jenoside yakorewe abatutsi igomba kuburanishwa,abayigizemo uruhare bagahanwa.Uwarokotse nawe agahabwa ubutabera.Icyiciro cyo gusaba imbabazi nacyo cyerekanye uko ubumwe bw’abanyarwanda bwongeye kubakwa.Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gitega yatanze ubuhamya bwo gukomeza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi,yongera gusaba abarokotse kubana neza nabarangije ibihano.

Ibuka iriho irasabira abarokotse ubufasha bwo gufashwa.Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya Gs de Cyahafi yatanze ubuhamya agira ati”abana twigisha ni bato tubigisha ububi bwa jenoside yakorewe abatutsi.Twigisha uko urubyiruko arirwo mbaraga z’u Rwanda zejo hazaza.Uyu muyobozi yasabye abarimu ko bagomba gutandukana nabo muri Leta ya kera,kuko bateshutse ku nshingano.Abanyeshuri biga muri Gs Cyahafi biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bagira bati”Twibuke Twiyubaka.
Ubwanditsi