.Mugihe isenywa ry’amazu yubatswe adafite ibyangombwa rikomeje gukekwamo Ruswa abatuye Umurenge wa Kigali wo mu Mujyi wa Kigali batabaje Ministeri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Urujya n’uruza rw’iterambere rya rubanda rishingira ku miturire,ibindi bikaza ar’inyongera.Iyo wumvise isenywa ry’amazu yubatswe adafite ibyangombwa mu mujyi wa Kigali uhera mu myaka yo hambere kugeza n’ubu.N’ubwo mu mujyi wa Kigali bisa nk’aho aribimwe mu mirenge iwugize gusenya utujagali,ariko inkuru yacu iri mu murenge wa Kigali mutugali twa Mwendo na Rwesero.Iyo wumvise izina Mwendo na Rwesero wumva cya cyaro cy’iyahoze ari Komine Butamwa mu butegetsi bwo hambere.Ese niyo mpamvu hacyubakwa inzu zitagira ibyangombwa?Ubu rero habaye Umujyi abayobozi nibareke guteza amakimbirane hagati y’umuturage wubaka nta cyangombwa na Leta ijya kuyisenya.Umuturage utuye Umudugudu wa Ruhuha mu kagali ka Mwendo , Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali iyo muganiriye ku kibazo cyo kubaka nta cyangombwa akubwirako bahaga Ruswa inzego zibanze kuva mu mudugudu kugera k’Umurenge.Umuturanyi we wo mu kagali ka Rwesero nawe akwemererako yabonye ubushobozi bwo kubaka akanyura ku nzego za mudugudu akagera k’Umurenge .

Ruswa kuki ikekwa ku nzego z’ubuyobozi mutugali twa Mwendo na Rwesero bigafata no k’Umurenge?usenyerwa yemerako yabuze amafaranga yo guha Mudugudu,Dasso , Gitifu w’Akagali kugeza k’uwundi wo k’Umurenge.Urutonde rw’amazu yari gusenywa ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twashatse kumenya impamvu abaturage bo mutugali twa Mwendo na Rwesero ho mu murenge wa Kigali bubaka mu kagali hagasengwa inzu imwe gusa muri buri kagali izindi zigasigara? Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yagize ati”ntabwo mudugudu ariwe ukora urutonde rw’amazu asenywa.Tumubajije impamvu habaho ivangura mu isenywa ry’amazu yubatswe adafite ibyangombwa ho yanze kugira icyo atangaza.Twabajije Umuyobozi w’umurenge wa Kigali ku kibazo cy’uko hariho amazu asenywa andi ntasenywe kandi bose barubatse nta cyangombwa bafite? Umuyobozi w’umurenge wa Kigali yatangaje ko zose zizasenywa.Kuba rero hasenyerwa bamwe abandi ntibasenyerwe niho hava gukekwa ruswa.Iki kibazo kikaba cyafashe intera ndende.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.




Ubwanditsi