Akarere ka Rulindo k’ubufatanye n’umuryango ARCOS Network batangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba kuri hegitari 2560.

Mu Akarere ka Rulindo hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba kuri hegitari zirenga ibihumbi bibiri aho hakozwe umuganda usoza ukwezi wo gutera ibiti,ku urwego rw’Akarere wabereye mu murenge wa Burega mu kagali kataba wabaye tariki 28 Ukwakira 2023.
Ku bufatanya n’umuryango ARCOS Network ubungabunga ibidukikije hatewe ibiti ibihumbi 8 kuri hegitara 20 byo mu bwoko 23. Mu ibiti byatewe hibandwa cyane mu kugarura ibiti gakondo bisa n’ibyacitse kuko hatewe ubwoko 11 bw’ibiti gakondo, ni ibiti biribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, Abaturage basabwa kubibunga bunga.


Mu biganiro n’abaturage nyuma y’ Umuganda Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yibukije abaturage akamaro k’ibiti anabasaba kurinda ibyatewe banatera ibindi byinshi,birimo n’iby’imbuto ziribwa nibyera babibyaze umusaruro.
Ati:” Murabona hatewe ibiti by’ubwoko bwose,mwe icyo musabwa ni ukubibungabunga mukabibyaza umusaruro mukamenya n’akamaro kabyo,harimo kurinda isuri ,gusukura umwuka duhumeka hari n’ibivomo imiti biriya by’imbuto nabyo bifasha kurwanya imirire mibi.”
Yakomeje Ashima umuryango ARCOS network ku bufatanye bakomeje kugirana n’akarere mu kubungabunga ibidukikije anasaba abaturage gusigasira ibiti byatewe bakamenya ko batazahora bafashwa nabo ubutaha bakazabyiterera bagatera inkunga n’abandi.

Abaturage bo mu murenge wa Burega bishimiye ingemwe z’ibiti bahawe biyemeza kubibyaza umusaruro.

Kubwimana Jean Paul Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije ni iterambere ry’abaturage ( ARCOS Network) avuga ko umunsi mpuzamahanga wo gutera amashyamba bawufata nk’umunsi w’ingenzi.
Ati:” uyu munsi ni umunsi duha agaciro kuko tuba tugira ngo abanyarwanda n’abandi batuye isi muri rusange dufatikanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ingaruka zayo turazizi harimo , isuri idutwarira ubutaka,izuba rikabije rituma imyaka itera, irwara zituruka ku guhumeka umwuka mubi mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka ARCOS dutera ibiti dufatanyi n’akarere,inzego z’ibanze ndetse n’abaturage aho buri muturage aba ajyenewe ibiti atera.”
Yakomeje avuga ko umuryango ARCOS mu gutera ibiti bibanda cyane mu Ku ibiti gakondo bisa nk’ibyacitse kuko ari ingenzi kubanyarwanda.
Ati:” Nk’uko mwabibonye abaturage bitabiriye gutera ibiti ninako tubashishikariza kwitabira kubibungabunga kugira bizabahe umusaruro tubyitezeho,ikindi twibanda gutera ibiti gakondo mwabibonye buriya bwoko 23 twateye harimo ibiti 11 bya gakondo mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Burega.

Nkunzimana Jean Damascene ni umwe mubaturage batuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo avuga ko asanzwe akora ubuhinzi butandukanye ariko akaba yaranamenye agaciro k’ubuhinzi bw’ibiti abifashijwemo n’umuryango ARCOS network.

ARCOS Network ivuga ko iteganya gutera ibiti birenga miliyoni 2 kuri hegitari 2560 mu karere ka Rulindo.

Ati:” Jyewe ubusanzwe ndi umuhinzi mbere sinarinzi agaciro ku ubuhinzi bw’ibiti ariko aho ARCOS yaziye idusobanurira agaciro kabyo inadufasha gutera ibiti iduha ijyemwe baduhugura uko twabibungabunga tukabibyaza umusaruro,ubu narasobanukiwe neza kuko nahinze avoka nyiguze ibiceri 20 ubu ndi kuyigurisha amafaranga 200, ndashima cyane ARCOS ni umubyeyi yaduhumuye amaso tubasha kwiteza imbere dusobanukirwa agaciro ko kubungabunga ibidukikije.”
Mugenzi we Mukamuhoza Solange we yagize ati:” Jyewe urukundo nkunda igiti mbonye n’umuntu uri kucyangiza yaba ambabaje cyane, abatazi agaciro kacyo ni baturebereho begere ARCOS ibahugure ibafashe no kwiteza imbere kuko si ibiti iduha gusa yatworoje n’amatungo dushobora gufumbira ibiti byacu n’imyaka twahinze tukabona umusaruro uhagije,ARCOS si uyumunsi gusa izanye ibiti byo gutera yahoze ibizana kuva cyera ibyo twateye mbere byarakuze cyane twatagiye kubona umusaruro wabyo.”

Abaturage bo mu murenge wa Burega bibukijwe agaciro k’igiti.

Ibiti byatewe mu mirima bahinga, kugira ngo bizafashe ba nyirayo kurwanya isuri. Harimo kandi ibitunga ibihingwa biva mu butaka, bishobora gukoreshwa bagaburira amatungo, byanakwifashishwa mu kubona inkwi, hatewe ni ibiti byagakondo bizabafasha gukoramo imiti, ariko muri rusange bikazafasha mu kuyungurura umwuka mwiza, gukurura imvura no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Insanganyamatsiko y’umwaka 2023-2024 wo gutera amashyamba igira iti:” Twite ku amashyamba tugire isi nziza”

Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’amashyama mu karere ka Rulindo k’ubufatanye n’umuryango ARCOS network hazaterwa ibiti birenga Million 2 bizaterwa kuri hegitari 2560.
ARCOS network ni Umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije ni iterambere ry’abaturage ,bakaba bakorera mu bihugu by’afurika harimo bitandukanye, ikaba
ifite icyiro gikuru i Kigali,mu Rwanda bakorera mu uturere dutandatu.

Umwanditsi: Seif Gracien Hasingizwimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *