Inzego za Leta nizitabare ikipe ya Rayon sports Muvunyi Paul n’itsinda rye batarayisenya.
Umufana w’ikipe ya Rayon sports asanga Muvunyi Paul yarabaye Ikibazo,aho kuba igisubizo nk’uko abibeshya abafana mugihe kingana n’imyaka makumyabili.Amateka ya Muvunyi Paul mu ikipe ya Rayon sports ni mabi cyane,kuko yagaragayemo igihe iy’ikipe ikunzwe n’abantu benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo 2005.Ababizi babyibuka ikipe ya Rayon sports yatwaye Shampiyona 2004,umwaka 2005 Rayon sports yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze Mukura vs ibitego bitatu k’ubusa.Igihe Shampiyona yaburaga imikino itatu ngo irangire,kandi Rayon sports yarushaga APR fc amanota 7,ariko Muvunyi Paul akiyigabirwa igikombe yakeguriye APR fc nabwo abanje gushaka abafana batera umutoza Kayiranga Baptiste inkari.

Nguwo Muvunyi Paul.Ikipe yaje kuyita arigendera dore ko yakangishaka ko acunga ibireti mu karere ka Musanze.Muvunyi Paul yagambaniye Komite Nyobozi ya Munyabagisha Valens aca hasi no hejuru birukana umutoza Raul Shungu yari ku mwanya wa mbere ikipe ibura igikombe gitwarwa n’APR fc.Muvunyi iteka aza mu ikipe ya Rayon sports imeze neza agasenya.Ubwo hari mu ntangiriro za 2017/2018 ikipe ya Rayon sports yarishoje Shampiyona ya 2017 irusha APR fc amanota 16,ikindi nibwo kuva APR fc yatangira gukina umupira w’amaguru habonetse ikipe itwara abakinnyi bayo ikibashaka.Rwatubyaye Abdul,Rutanga Eric na Mukunzi Yannick.Ubwo hakinwaga igikombe cya Gaciro ikipe ya Rayon sports yatsinze iy’APR fc nabwo itsinzwe na Rutanga Eric.Akarusho kabaye super cup yakiniwe kuri stade Umuganda.Ikipe ya Rayon sports yatsindaga igitego iy’APR fc bakazimya amatara.Umukino warahagaritswe ,ariko byarangiye Rayon sports yegukanye igikombe.Ubwo Muvunyi Paul yagabirwaga ikipe ya Rayon sports yubatsemo akazu karuta kamwe gashinjwa MRND.Muvunyi yagize amahirwe Muhirwa Prosper ahagarikwa na Caf abaramukize.Gacinya ahura n’ibibazo yivuga imyato.Karekezi Olivier wari umutoza yabeshyewe na De Gaule maze Muvunyi Paul amwandikira ibaruwa imwirukana kandi agikekwaho icyaha ,kandi atarahamwa n’icyaha.Karekezi yarafunguwe agaruka mu kazi,ariko umukino Rayon sports yakiriyemo iya Musanze i Nyamirambo wari wabayemo imitego ko nawutsindwa amwirukana.Byarangiye Karekezi awutsinze,ariko yaje guhunga Muvunyi.Ubwo Rayon sports yajyaga mu matsinda nabwo Muvunyi amafaranga yayakoresheje nabi.Ubwo hakinwaga Shampiyona 2018/2019 ikipe ya Rayon sports yatwaye Shampiyona,ariko Muvunyi Paul arayisenya kuko abakinnyi nka Manzi Thierry,Niyonzima sef na Mutsinzi Ange yabahaye ikipe y’APR fc.Dore uko Muvunyi Paul asenya komite nyobozi za Rayon sports.Ubwo Munyakazi Sadate yari Perezida wa Rayon sports ntawundi waremye ishyamba ryamurwanyije atari Muvunyi Paul.Ubu Muvunyi Paul ararwanya Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thadeo ashaka kuyifata.Muvunyi ubu afatanije na Dr Rwagacondo Claude nibo bashyirwa mu majwi ko basenya Rayon sports.Isesengura :Kugeza ubu aba bose ntawutanga ifaranga rigura abakinnyi,ariko barakora amakosa asenya.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Murenzi Louis