Ngororero: JADF Isangano yashimiwe uruhare rwayo mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Mu karere ka Ngororero hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa n’imurikagurisha ngarukamwaka ry’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere bibumbiye muri JADF Isangano, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025. Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Christophe Nkusi,n’abandi bayobozi batandukanye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano abayobozi ba JADF Isangano n’abaturage.

Abayobozi bagiye bagaragarizwa ibyo Abafatanyabikorwa bageze. ( Ingenzi Photo )

Iki gikorwa kigamije kumurikira abaturage ibikorwa by’iterambere bibakorerwa no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere.

Abafatanyabikorwa bagera kuri 48 bitabiriye iri murikabikorwa, benshi muri bo bakaba bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, uburezi, ubuzima n’isuku n’isukura, aho bagaragaje umusaruro ugaragara wavuye mu bufatanye bwabo n’akarere.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yashimye uruhare rukomeye rw’abafatanyabikorwa ba JADF Isangano mu iterambere ry’akarere.

Ati: “Urugendo murimo turarushyigikiye. Gutera imbere birashoboka igihe cyose buri wese agize uruhare, agaharanira gukora igikorwa kimuteza imbere. Ngororero ifite amahirwe menshi; ni yo mpamvu tugomba kwigira, ntitugategereze inkunga ziturutse ahandi.”

Yagarutse kandi ku ntego igihugu cyihaye mu cyerekezo 2050, aho u Rwanda ruzaba rufite abaturage bafite imibereho myiza n’umusaruro ugaragara bakura mu byo bakora. Yongeyeho ko iterambere ry’igihugu rizagerwaho ari uko buri karere, n’umuturage ku giti cye, abigizemo uruhare.

Ati: “Igihugu kizagera ku cyerekezo 2050 ari uko buri wese abigizemo uruhare. Buri karere, buri muturage agomba kugira icyo akora ku iterambere. Nta wukwiye gutegereza ubufasha buvuye ahandi niyo mpamvu ubutaha muri iri murika bikorwa hagomba kuzamo n’abaturage nabo bakajya bagaragaza ibyo bamaze kugeraho, dufite amahirwe menshi, tugomba kuyabyaza umusaruro.”

Guverineri yasabye JADF Isangano gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye birimo, gufasha abaturage kwikura mu bukene (Graduation program), guhanga imirimo by’umwihariko ku rubyiruko n’abagore,gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage,guhindura imyumvire (mindset change),kwita ku bikorwa remezo n’ibijyanye n’isuku n’isukura, kurushaho kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Umuyobozi wa JADF Isangano, Padiri Jean Paul Rutakisha, Yavuze ko bagiye kujya bakora ishoramari bashingiye kubyifuzo by’Abaturage. ( Ingenzi Photo )

Umuyobozi wa JADF Isangano, Padiri Jean Paul Rutakisha, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati: “Uyu munsi turishimira intambwe tugezeho kubera ubufatanye bwacu n’akarere ndetse n’abaturage ubwabo. Imishinga dushyira mu bikorwa ituruka ku byo abaturage bakeneye, kandi tubikora ku bufatanye kugira ngo tugire uruhare rufatika mu mibereho yabo.”

Yavuze ko ingengo y’imari ya JADF Isangano y’uyu mwaka irenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga akomeje kwifashishwa mu bikorwa bifatika byo guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’akarere.

Padiri Jean Paul yagarutse kandi ku kamaro ko kumurikira ibikorwa abaturage ndetse avuga ko mu imurika bikorwa ritaha bifuza ko abaturage nk’abagenerwa bikorwa nabo bazaryitabira bakagaragaza ibyo bagezeho.

Ati: “Imurikabikorwa ni umwanya mwiza wo gusobanurira abaturage ibyo tubakorera, kubegera, no kumva ibitekerezo byabo ku buryo dukomeza kunoza serivisi tubagezaho, ubutaha dukeneye ko abaturage nabo bazitabira imurikabikorwa bakaza kugaragaza ibyo bagezeho n’urugendo rwo kwikura mu bukene ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo kuganira n’abafatanyabikorwa, abaturage bakavuga aho bakeneye ubufasha bikazashingirwaho mu gutegura ingengo y’imari.”

Mu rwego rwo kurushaho gukorana neza n’abaturage, JADF Isangano yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu gusura abaturage mu midugudu no gukorana n’inzego z’ibanze mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bafite.

Abikorera bashimiwe uruhare rukomeye bagira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.( Ingenzi Photo )

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Christophe Nkusi, yashimiye byimazeyo uruhare rukomeye abagize JADF Isangano bagira mu iterambere ry’akarere, by’umwihariko mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato. yagaragaje intambwe imaze guterwa kuva mu mwaka wa 2019-2020, aho igipimo cy’abana bagwingiye cyari kuri 50.5%, kikaba cyaragabanutse kikagera kuri 21.7% nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwo mu kwezi kwa mbere 2025.

Ati: “Abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, aho twavuye kuri 50.5% nk’uko byagaragajwe mu mwaka wa 2019 na 2020, ubu tukaba tugeze ku gipimo cya 21.7% mu bipimo byagaragajwe mu kwezi kwa mbere muri 2025. Ibi byagezweho binyuze mu bufatanye na JADF Isangano badufasha gutanga amatungo, gukora ubukangurambaga ku isuku n’isukura, ndetse no mu kuzamura imyumvire y’abaturage.”

Yavuze ko nubwo iyo ntambwe ari ntagereranywa, urugendo rukiri rurerure.

Ati: “Byagaragaye ko igihe cyose imyumvire y’abaturage itari ku rugero rwifuzwa, inkunga iyo ari yo yose bahabwa itabagezaho inyungu.hari ubundi bufasha bwinshi JADF iduha kandi twizeye ko buzakomeza kugira uruhare muri gahunda yo kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana. Nubwo tugeze kuri 21.7%, ntabwo bihagije,intego yacu ni 0% rero urwo rugendo ruracyakomeje.”

Abaturage ba Ngororero basabwe kujya bitabira Imurikabikorwa nabo bakagaragaza ibyo bagezeho mu kwiteza imbera.( Ingenzi Photo )

Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu rikaba riri kubera mu Murenge wa Ngororero, aho abaturage bazasobanurirwa ibikorwa binyuranye bibakorerwa, banagire amahirwe yo kuganira n’abafatanyabikorwa, gusobanuza ndetse no gusaba ubufasha kuri serivisi zitandukanye.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *