Abakiri bato n’Abafite Ubumuga bahawe amahirwe yo kwihangira imirimo binyuze muri gahunda ya Innovate4DigiJobs

Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no gufasha urubyiruko n’abafite ubumuga kubona akazi binyuze mu kwihangire imirimo, Ishyirahamwe ry’Ikoranabuhanga mu Rwanda (ICT Chamber) ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Murimo (ILO) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Luxembourg Aid and Development, batangije ku mugaragaro gahunda yitwa Innovate4DigiJobs 2025.

 

Iyi gahunda izafasha imishinga y’ikoranabuhanga itanga ibisubizo bishya mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku makuru n’ikoranabuhanga (Digital Economy), by’umwihariko ikibanda ku rubyiruko, abagore, n’abantu bafite ubumuga.

 

 

Mu gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda, ku wa 19 Kamena 2025, abayobozi batangaje ko hazatoranywa imishinga 25 ikomeye izahabwa inkunga igera kuri miliyoni 99 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Alex Ntale, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), yavuze ko intego ari ugufasha abantu bafite imbogamizi no kubafasha guhanga udushya n’imishinga yabafasha kwiteza imbere

 

Ati:“ Turifuza gufasha urubyiruko n’abandi bafite imbogamizi kubona uburyo bwo guhanga udushya no kwiteza imbere binyuze mu mishinga y’ikorana buhanga. Iyi gahunda izatanga amahugurwa, ubujyanama ndetse n’amafaranga yo gutangiza cyangwa guteza imbere imishinga ifitiye benshi akamaro.”

 

 

Binyuze muri Innovate4DigiJobs, bazashyigikira imishinga ikora ku nsanganyamatsiko zirimo: e-commerce, uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga (EdTech), ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga (HealthTech), ubuhinzi ndetse n’izindi serivisi zitanga ibisubizo by’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.

 

 

Iyi gahunda yanashimishije cyane abantu bafite ubumuga, bahora bashakisha amahirwe yo gutera imbere ariko bagasanga babangamiwe n’y

ubushobozi buke.

 

Irihose Aimable Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’ingingo yagize ati: “Birababaje kuba umuntu ufite ubumuga atabashaga kugera ku ikoranabuhanga, kuba atabona uko agera ku isoko ry’imari. Mu by’ukuri birakenewe ko duha abafite ubumuga kubona ibikenewe mu ikoranabuhanga.Uyu mushinga rero nudutera inkunga bizadufasha kubona amahirwe nk’abandi.”

 

Gahunda ya Innovate4DigiJobs ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa ILO na Rwanda ICT Chamber. Iyi gahunda kandi ishyigikiwe, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ndetse na RISA (Rwanda Information Society Authority).

 

Iri rushanwa rifunguye ku makoperative, ibigo by’imibereho myiza (social enterprises), amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs), imiryango y’abakoresha n’abakozi, hamwe n’abandi batanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Urubyiruko rwahawe amahirwe yo guhanga udushya ( Ingenzi Photo )

Abatoranyijwe mu guhanga udushya kurusha abandi bazahabwa inkunga y’amafaranga iri hagati ya miliyoni zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda n’asaga miliyoni 99 Frw. (ni ukuvuga hagati y’Amadolari ya Amerika 10,000 na 70 000,) ndetse banahabwe ubujyanama bujyanye n’icyerekezo cyabo, amahugurwa n’amahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo n’abandi.

 

Abazatsinda bazanahabwa amahirwe yo kwerekana udushya twabo muri Hanga PitchFest 2025.

 

Innovate4DigiJobs ni umushinga uzakorera mu turere twa Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi, aho kwiyandikisha bizarangira taliki 27 Kamena 2025, naho abiyandikisha bakaba bajya ku rubuga rwa ICT chamber bakajya kuri our work, project, bakajya kuri innovate4digiJobs bagakurikiza amabwiriza

 

By Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *