Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ntiratanga ishusho y’umuryango nyarwanda usigaye wirirwa mu muhanda ukanaharara.
Uko bucya bukira amajyambere ariyongera mu Rwanda,ibyiza bigasakara .Umunyarwanda umwe k’uwundi we ariho ate? inkuru yacu iri mubyiciro bitandukanye ,ariko reka duhere kuva 1950.Abakora ibyegeranyo bemeza ko kuva 1959 aribwo ishingwa ry’imijyi mu Rwanda ryari ritangiye kugenda rivuka,hashingiwe k’ubucuruzi bwari bwiganjemo abanyamahanga bo mubwoko bw’Abarabu.Uko rero abanyamahanga biyongeraga ni nako abanyarwandakazi babyaranaga nabo . Umukobwa w’umunyarwandakazi waterwaga inda n’umunyamahanga nta mutunge yabyaraga umwana (bitaga ikinyendaro) akigumirayo ntasubire iwabo.Nibwo ijambo uburaya ryatangiye.Aba bana bavutse muri ubwo buryo benshi bakuze ba nyina babahisha inkomoko yabo,kuko basaga nk’aho babaye ibicibwa mu miryango yabo.Ahagaragaye abo bakobwa ni nko muri Kigali cyane nkahariya hakorerwa ubucuruzi, kongeraho Biryogo n’ubu yabaye ikibambasi gikomeye.Kigali yarimo abakoraga muri Kiliziya Gaturika,icyo gihe bahitaga ku Misiyoni.Ukagera Kabgayi nayo n’ubwo yari Umujyi mutoya ariko naho abanyamahanga barahageze batera inda abanyarwandakazi karahava.Nyanza cyari igicumbi cy’Ubwami washyiraho Mugandamure bikavuza ubuhuha.Mu Mujyi wa Nyanza hashinzwe za Misiyoni,ubucuruzi.Astrida yo yari akarusho,niho habanje Misiyoni ya Save,ishuri ry’Indatwa ,ahiswe mucyarabu kugeza n’ubu.Mu Bufundu ahitwa i Nzega washyiraho Kigeme mu baporoso ,wagana muri Misiyoni ya Cyanika ku bakobwa bajyaga gukuburayo baterwaga inda bagahunga ivuko.Mu Kinyanga inyuma y’ishyamba naho byabara uwariraye.Ubwishaza bwa Rubengera naho ntibasigaye inyuma.Ubugoyi ho kuba mu marembo ya Goma byo byaje kugora Abashefu n’Abasurushefu.Umurera nawo byarahageze bishinga ibirindiro inda z’indaro ziravuka bashatse kujya kubaroha mu Rugezi nk’aho baroshye Nyirantwali ,Umubiligi arabangira.Iyo za Kibali ukagera mu Rukomo abakobwa batewe inda zitateguwe barameneshwa barangara.Mu Gisaka kwa Kimenyi cya Bazimya mu marembo ya Karagwe n’ubu benshi ntibazi ibisekuru.

Aho u Rwanda rubereye Repubulika habonetse imiryango myinshi itazi inkomoko,kuko ihunga ryatanije ababyeyi n’abana.Ubwo 1963 hashyirwagaho itegeko ryemezaga ko umugabo agomba kugira umugore umwe,henshi byarubahirijwe,hasigara Abahisilamu bo bavugagako imyemerere yabo ibemerera abagore bane.Imiryango imwe nimwe yaje gushinga ibigo byo gufasha abana batagira imiryango.Ibi bigo byaje gufasha abana kugeza bikuweho mu myaka yavuba.Kuki Leta y’u Rwanda yakuyeho ibigo byareraga abana batagiraga imiryango?
Ubwo Musoni James yari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu nibwo ibyo bigo byakuweho ,haduka ijambo “ngo fata umwana wese nk’uwawe”
Uko bihagaze”umwana wavutse ku babyeyi batabanye nk’umugabo n’umugore u Rwanda rumaze kuba Repubulika hashyizweho itegeko”Uwo mwana yandikwaga kuri sekuru,byumvikane neza iyo yabaga ari umuhungu yabaga ahindutse musaza wa nyina,yaba ari umukobwa akaba murumuna wa nyina.Ubu rero imiryango myinshi usigaye uyisanga mu muhanda,ariko ku manywa ntawubyitaho cyane ko ugirengo afite icyerekezo.Ijoro iyo riguye nibwo usanga batangiye gusasa imifuka,amakarito kugirengo baryame (icyo bita ingangi kugangika)Ibice bigize imigi yose y’u Rwanda urahasanga iyo mi ryango ibaho muri ubwo buryo.Isesengura”Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yirengagije ikibazo cyo gutanga isezerano ryo gushyingira abagabo n’abagore bigakorwa nabi bigatera gatanya,kugeza naho ubwicanyi bukabije buvuza ubuhuha muri ya miryango nyarwanda.Igiteye agahinda n’uko urwo rubyiruko usanga ruzerera runywa ibiyobyabwe muburyo bukabije rwahindutse ibyihebe,kugeza naho badatinya gushikuza amatelefone,amasakoshi n’ibindi nk’ibyo bikurura umutekano muke.Umwanzuro: Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu igomba gukora ibigo byo gufasha aba bantu benshi bagasubizwa mu mashuri, kugirengo hakumirwe ibyihebe.Abakuze nabo bagashakirwa aho gutura.Uko leta isenya amanegeka benshi babura ubushobozi,kongeraho ko ari babandi batagira inkomoko gakondo ngo banayisubireho bakiyahura mu muhanda bakiberayo n’abana babo.Hagakurwaho kubatwara mubigo by’inzererezi hadakozwe ubusesenguzi.
Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude