Udukingirizo twaburiwe ububiko mu macumbi !Icyuho mu kurwanya Sida mu Mahoteli ya Rubavu.
U Rwanda umunsi k’umunsi rufata ingamba zikomeye zo kurwanya Virusi itera SIDA, ibibazo by’ubwandu bushya biragenda byiyongera, cyane cyane mu rubyiruko n’abakorera hafi y’imipaka.
Mu Karere ka Rubavu, ahakorerwa ubucuruzi n’ubukerarugendo bwambukiranya imipaka, serivisi zo gucumbikira abantu ziragenda ziyongera. Ariko haracyari impungenge mu kurwanya SIDA aho abagana amacumbi batabona uburenganzira bwo kubona agakingirizo mu buryo bwihuse nk’uko babona isabune n’amashuka.
Mu bukangurambaga bwakozwe n’urugaga rw’abikorera (PSF) n’abanyamakuru bandika k’ubuzima bagize umuryango ABASIRWA , bwagaragaje ko amacumbi n’amahoteli menshi atarimo gahunda ifatika yo gutanga agakingirizo no korohereza uwaba agakeneye. Ibi bishyira mu kaga ubuzima bw’abahacumbika, cyane cyane abakora umwuga w’uburaya, urubyiruko ndetse n’abakerarugendo baturutse mu bihugu by’ibituranyi.
Mu mujyi wa Gisenyi, urujya n’uruza rw’abasura Rubavu cyane cyane mu mpera z’icyumweru, rurushaho kongera ibyago by’ubwandu bushya. Abakiriya benshi bashobora gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Gahire Divine umwe mubakozi ba Nengo Eden Park Hotel avuga ko batashyira agakingirizo mu byumba abakiriya bacumbikamo kuko bishobora gutuma babibona nabi ndetse ko ntanicyapa gihari kigaragaza ko umuntu ashobora kubona agakingirizo igihe aje abagana.
Ati:” Ntabwo twashyira agakingirizo mu byumba nk’uko dushyiramo amazi cyangwa isabune n’ibindi bikoresho kuko hari uwaza yabibona ugasanga abifashe nabi bigatuma atazagaruka, ntacyapa cyangwa ibirango bihari bigaragaza ko hano umuntu yahabona agakingirizo ahubwo ugakeneye niwe uza akatwegera akakadusaba.”
Ku rundi ruhande, hari abatanga serivisi z’amacumbi bavuga ko gushyira agakingirizo mu byumba by’abakiriya byasiga hoteli isura y’ahakorerwa ubusambanyi, bigatuma bamwe bacika ku kuhacumbika aho bavuga ko byababuza abakiriya.
Twagirayezu Maurice, uyobora Havan Hotel, iri mu mugi wa gisenyi avuga ko ntadukindirizo bagishyira mu byumba ariko uburyo bafasha abakiliya harimo kwereka abakiriya ko niba bakeneye udukingirizo batubagurira mu buryo bworoshye.
Ati: “Kubera ko twe twakira abantu benshi batandukanye, hari umukiriya ushobora kuza yasangamo udukingirizo mu cyumba, akaba atakwinjira muri hoteli avuga ko hacururizwa ubusambanyi ariko ugakeneye tujya kukagura hanze bitwara nk’iminota ibiri kukigira kamugereho.”
Uwizeye Damascene, utuye mu Murenge wa Rugerero ariko ukunze gushakira imibereho ku mupaka muto wa Rubavu, avuga ko agakingirizo ar’intwaro ikomeye cyane mu kurinda ubwandu bwa SIDA, cyane cyane k’u rubyiruko, ariko akerekana ko hari inzitizi zikigaragara mu buryo kagezwa kubagakenera.
Ati:“Ubundi mu bikorera niho iyi serivise yakagombye kuba itangirwa cyane, mu ma hoteli ndetse n’utubari n’amazu acumbikira abantu kuko hakorerwa imibonano mpuzabitsina cyane”
Damascene avuga ko aho abantu bahurira bagakora imibonano mpuzabitsina ari ho hagomba kwitabwaho mu gutanga serivisi z’ubwirinzi.
Avuga ko iyo umuntu agiye gukorera imibonano mpuzabitsina mu kabari cyangwa lodge, aho kubona agakingirizo byamugora kuko atagasanga aho ari, bikamusaba kujya ahatandukanye n’aho yicaye cyangwa aho agiye gucumbika.
Ati: “Usanga umuntu ashaka kubikora ari mu kabari, bikamusaba kujya mu tuzu tudutanga, kandi yagombye kukabona ahongaho nk’uko n’ubundi baba bacuruza inzoga. Ibyo birakabije, kuko bishobora gutuma benshi bafata ibyemezo byo gukorera aho.”
Damascene asaba ko amazu acumbikira abantu (lodge) yashyirwaho igitutu n’inzego z’ubucuruzi nka PSF n’iz’ubuzima kugira ngo udukingirizo dushyirwe mu macumbi kandi bigahinduka itegeko, kuko ariho abantu benshi bajya bafite intego yo gukora imibonano mpuzabitsina, bityo kubura udukingirizo bigatuma ubwandu bushya bwiyongera.
Ati:“Iyo basanze ntaduhari, bakorera aho nyine, bigatuma virusi itera Sida irushaho kwiyongera. PSF ikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ibi babyubahirize bikaba n’itegeko ko tugomba kuba duhari nk’uko haba hari inzoga n’ibindi bikoresho.”
K’uruhande rw’Urugaga rw’Abikorera (PSF), hari icyizere ko guhindura imyumvire y’abatanga serivisi z’amacumbi bishobora kugira uruhare runini mu guca icyuho cy’udukingirizo tutaboneka ahabera ibikorwa bishobora gukurura kwandura Virusi itera SIDA.

Jolly Bashagire, ushinzwe ishami ry’ubuzima muri PSF k’urwego rw’Igihugu, yavuze ko gushyira udukingirizo mu byumba by’amacumbi atari igihombo nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ko ari igikorwa cy’ingenzi kirengera ubuzima bw’abakiriya kandi kibubakira icyizere.
Ati: “Tugerageza kubabwira ko bategura udukingirizo nk’uko bategura ibindi byose nk’amashuka, uko bategura uburoso na two bakwiriye kudushyira aho hafi cyane ko umuco wacu kenshi utuma umuntu atinya kugasaba. Bakwiriye kudushyira mu kabati k’igitanda, utinye kugasaba akaba yagasangamo bimworohereye.”
Bashagire avuga ko kubura agakingirizo aho umuntu aryamye ari icyuho gikomeye mu mikoranire y’abikorera n’inzego z’ubuzima, kandi ko gutuma abakozi kujya kukagura hanze ya hoteli bidahagije mu kwita ku buzima bw’umukiriya igihe cyose.
N’ubwo hari amahoteli make yatangiye kubishyira mu bikorwa, Bashagire yemeza ko imyemerere n’umuco bikiri inzitizi zikomeye zituma bamwe batinya gushyira udukingirizo mu byumba, kuko batinya ko abakiriya bashobora kwitiranya hoteli yabo n’ahakorerwa ubusambanyi.
Ati: “Mu igenzura dukora, dusanga umuco n’imyemerere aribyo bikiri inzitizi kugira ngo agakingirizo gashyirwe mu cyumba kimwe n’ibindi bikoresho umukiriya yakenera.”
Yongeraho ko PSF igiye gukomeza ubukangurambaga no guhugura abatanga serivisi z’amacumbi, kugira ngo barusheho gusobanukirwa ko gutegura agakingirizo nk’uko bategura isabune n’amashuka ari ugushimangira serivisi irengera ubuzima, si ugucuruza imibonano mpuzabitsina.
Imibare igaragaza ko abantu 9 bandura SIDA buri munsi mu Rwanda, naho 7% by’abantu 100 bapfa buri munsi, bapfa bazize Sida. (RBC, 2024)
Abantu 3,200 bandura SIDA buri mwaka, 2,600 bagahitanwa na SIDA buri mwaka.
Mu karere ka Rubavu habarurwa amacumbi 24 afite ibyumba 2,059. Ibyinshi biherereye mu murenge wa Gisenyi.
By Hadjara Nshimiyimana