Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Muhima wo mu Mujyi wa Kigali ishyamba si ryeru na Gitifu wawo Mukandoli Grace
Urujya n’uruza rw’ibibazo bigenda bivugwa hagati y’Umuyobozi n’umuturage.Inzego zose za Leta zihozaho ijambo rigira riti”umuturage ku isonga”Inkuru yacu iri mu murenge wa Muhima,wo mu karere ka Nyarugenge ,ho mu Mujyi wa Kigali.Inkuru yacu iri mubice bitandukanye,ariko igihangayikishije n’uko haraho usanga mu ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali abanyarwanda badahabwa serivise kimwe.Inkuru yacu iri mu murenge wa Muhima,aho bamwe mubaturage batangaza ko bahangayikishijwe n’ubusumbane mu itangwa ry’ibyangombwa byo gusana inzu ishaje,cyangwa kuyivugurura.Ubwo bamwe mubaturage bagaragazaga akarengane bakorerwa bimwa ibyangombwa byo gusana inzu zabo na Gitifu w’umurenge wa Muhima Mukandoli Grace.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyageze k’Umurenge wa Muhima , kugirengo hakorwe Isesengura ku kibazo cyo gutanga ibyangombwa byo gusana inzu ishaje ,bigatangwa mu busumbane.
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Umurenge wa Muhima muyobora harimo bamwe mubaturage bavugako harimo ubusumbane muguhabwa cyangwa gutanga ibyangombwa byo gusana amazu ashaje.
Baribaza ngo hashingirwa kuki kugirengo umuntu ahabwe ibyangombwa byo gusana inzu ye ishaje?baribaza ngo hashingirwa kuki kugirengo umuntu yimwe ibyangombwa byo gusana inzu ye ishaje ,kandi umuturanyi we yagihawe?
Gitifu w’Umurenge Mukandoli Grace
Numva mwavugisha Umuvugizi W’umujyi wa Kigali thx
Ingenzi
Nkubajije kuko amakuru twahawe ngo niwowe utanga ibyo gusana no kuvugurura amazu ashaje,numva ariwowe wagira icyo utangaza?
Gitifu w’Umurenge Mukandoli
Uze Kumurenge mubiro by’abakozi babishinzwe baguhe Amakuru ukeneye
Ingenzi
Itegeko rinyemerera ko nahano uyahampa,kuko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya.Ni muri urwo rwego wampa uko umuturage uhabwa Ibyangombwa ibyo abayujuje?utabihabwa nawe igishingirwaho atabihabwa?
Gitifu w’Umurenge Mukandoli
Ingenzi
Icyangombwa umpaye ko cyashaje.Kuva Ndayisaba Fidel avuye k’ubuyobozi bw’umujyi hashize imyaka myinshi, itegeko rishyashya rigena imitunganyirize n’imiturire y’Umujyi wa Kigali niryo ryakabaye rigenderwaho.
Gitifu w’Umurenge Mukandoli
Muvandimwe ibindi bibaze Umuvugizi thx

Ingenzi
muyobozi nagiye kukubaza ariko bamwe mubayobozi nababajije bakambwkrako biri mu nshingano zawe,bamwe mubaturage nabo bamwirako ariwowe ubikora,ikibazo gishingira ku cyangombwa cya kera,kandi cyandikiwe Akarere ka Kicukiro,mpa ishusho ya buri nzu uko yasanwe nitarasanwe umpe impamvu yabiteye?
Gitifu w’Umurenge Mukandoli
Analyse y’ibyangombwa yibyangombwa ikorwa naba engineer, wababaza Engineer Olivier 0783 417 006,
Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Mu murenge wa Muhima kugirengo umuturage ahabwe ibyangombwa byo gusana inzu hasabwa iki?
Olivier
Hasabwa ibaruwa yandikiwe ES,Photocopy y’icyangombwa cy’ubutaka n’amafoto agaragaza uko inzu isanzwe imeze
Ingenzi
Ko hariho abaturage babihabwa abandi ntibabuhabwe?
Olivier
Ntabwo bishoboka igihe baba bujuje ibisabwa
Ingenzi
Ko hariho abatabihabwa barasabye ?
Olivier
Sure? Mwaduha amazina yabo bikadufasha gukurikirana impamvu batakibonye
Ubu ndi kuri field mwaza kuri office twifashishije application ye tukabafasha
Ingenzi
Uwatanze amakuru agirirwa ibanga
Olivier
Ndabizi ahubwo applications zabo nizo twakwifashisha kugirango tubahe amakuru yukuri
Kugeza ubu buri umwe k’uwundi bashatse ibyangombwa bakabyimwa bo bakomeje gutangaza ko ubusumbane bubabangamiye.Inzego zimwe zo mu Mujyi wa Kigali twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ,bagize bati”twe twatangajwe no kubona Umuyobozi ahabwa inshingano akazinyuranya.Uko bizagenda hagira igihinduka hatangwa ibyangombwa tuzabibagezaho.Umuyobozi wa Muhima Mukandoli Grace yiyobya abaturage ko itangazamakuru barihaye amakuru.Gutanga amakuru yubaka n’uburenganzira bw’umuturage.
Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Ubwanditsi