Kiddo HUB yasabye abana bose kwitabira igitaramo cya Kiddo Talent Show, isaba n’ababyeyi kubashyigikira bakaza kureba ubushobozi bw’abana babo.
Mu rwego rwo gushyigikira no kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda, Kiddo Hub yatangije ku nshuro ya mbere igitaramo bise Kiddo Talent Show, aho yahamagariye abana bose kwitabira bakagaragaza impano zabo, inasaba ababyeyi kuza kubashyigikira no kureba ubushobozi bwabo. Iki gitaramo kizabera kuri Kepler College, Kinyinya – Gasabo, ku cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025 guhera saa munani.
Iki gikorwa cyatangijwe na Kiddo Hub, ikigo gifasha abana bafite impano zitandukanye, cyashinzwe na Mbonyumugenzi Theodomir, umurezi umaze imyaka myinshi mu burezi, akaba azwi na benshi ku izina rya Uncle G. Yatangaje ko intego ari ugufasha abana kuzamura impano zabo hakiri kare, kugira ngo zizamugirire umumaro haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Ati:“Mu Rwanda ndetse no muri Afurika, impano z’abana ntizihabwa agaciro,umwana afite impano yo kuririmba, kubyina, gushushanya cyangwa gukina ikinamico,sports nizindi zitandukanye ariko ababyeyi benshi bibwira ko azatungwa gusa n’amasomo. Kiddo Hub igamije guhindura iyo myumvire, tukazana impinduka mu mibereho y’abana.”
Mbonyumugenzi yakomeje avuga ko iki gitaramo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo guteza imbere impano zabana.
Ati:“Iyi Kiddo Talent Show ni launch, ariko ubutaha tuzajya dufata abana bahize abandi mu ntara zitandukanye, bazahagararira izo ntara mu marushanwa ku rwego rw’igihugu. Abana bafite impano ariko batagaragaza bazahabwa urubuga n’umwanya uhagije wo kwigaragaza.”
Mama wa Louange, umwe mu bana bazaririmba muri icyo gitaramo, yavuze ko yishimiye cyane ubufatanye na Kiddo Hub ndetse yamwegereye bakaganira akumva ko bagiye gufasha umwana we Louange.Yavuze kandi ko yishimiye ko umwana we agiye guhura n’abandi bana bagataramana bitari ukuba yarahuye n’abakomeye gusa ahubwo akaba agiye gutaramana n’abandi bana bagenzi be.

Ati:“Nishimiye ko Kiddo Hub yamwegereye bakaganira ku mpano ye, Louange agiye gutaramana n’abandi bana bafite impano, bitari uguhura gusa n’ibyamamare,ni amahirwe akomeye ku mwana no kuri twe nk’ababyeyi.Umwana wanjye afite imyaka 10,yatangiye kuririmba afite 6,nabonye ko afite impano ndamushyigikira,abantu benshi bambwiraga ko umwana muto atagomba kuririmba ariko ntibyampagaritse,ubu ariga neza, afite amanota meza, agira ikinyabupfura Impano ye ntizigera imubuza kuba inyangamugayo no kuba kwiga abifatnya no gukora ibyo akunze nabyo bituma abishyiramo umuhate akagira amasomo meza.”
Mbonyumugenzi Theodomir yagaragaje ko impamvu nyamukuru bashinze Kiddo Hub ari ukugira ngo abana bafite impano bahabwe amahirwe yo kuzikurikirana no kuzibyaza umusaruro.
Ati:“Turashaka gufasha umwana wese ufite impano aho yaba ari hose, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite,intego ni ukugira ‘hub’ ya mbere mu gufata impano z’abana, tukazihuza n’amahirwe, tukazikurikirana kugeza ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje asaba ababyeyi gushyigikira abana babo mu kuzamura impano zabo.
Ati:“Ababyeyi bakwiye gusobanukirwa ko impano si ukwipfusha ubusa. Umwana ushoboye kuririmba cyangwa kubyina si ikirara,iyo ahereweho akiri muto, akagira ubujyanama, akazaba umuntu w’ingirakamaro ufite icyerekezo.”

Uncle.G yavuze ko Abana bitezwe kuzagaragara muri iki gitaramo barimo Bennie, Shooter, Moriox Kids, abo muri Sherrie Silver Foundation, ndetse n’abandi bo muri Kiddo Stars. Hazaba harimo abana bafite impano zo kuririmba, kubyina no gukina ikinamico, aho bose bazahabwa umwanya wo kwigaragaza no kwakira impano zidasanzwe.
Kiddo Talent Show si igitaramo cyo kwishimisha gusa, ahubwo ni icyiciro cya mbere cy’urubuga rw’abana bafite impano, aho abazitabira bazahabwa mentorship, ndetse n’impano zidasanzwe. Kiddo Hub yakira abana bafite hagati y’imyaka 3 na 15 ku buntu, ikabigisha kubyina gakondo n’ubumaji, kubyina bwa kizungu, kuririmba, gushushanya n’ibindi.
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tariki 10 Kanama 2025, guhera saa munani kuri Kepler College i Kinyinya. Kwinjira ni 5,000 Frw, amatike aboneka kuri www.ibitaramo.com. Ababyeyi basabwe kuza gushyigikira abana babo, kubaha icyizere no kumva ko impano ari umugabane w’ubuzima bw’umwana.
By Hadjara NSHIMIYIMANA.

