Rukundo Patrick ukomeje guteza bomboli bomboli mu ikipe ya Rayon sports abangamiye Rayon day.
Ubeshya iminsi ariko ntubeshya umunsi.Aha niho habaye ingingo ngenderwaho zavumbuye Rukundo Patrick wihishe mu ikipe ya Rayon sports ayibeshya ko ayikunda kandi yarihebeye APR fc.Ni gute Rukundo Patrick aba muri Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon sports kandi ar’umufana ukomeye w’APR fc?ni gute Rukundo Patrick yafatiwe mucyuho mubirori by’ikipe y’APR fc yambaye umwambaro wayo akegura ku nshingano yarafite muri Rayon sports ubu akaba yarongeye akagarukamo? Rukundo Patrick muri Komite nyobozi ya Rayon sports ku ngoma ya Jean Fidel Uwayezu yarimo ari nawe Perezida w’Inama nkemurampaka.Rukundo Patrick yagiye muri Pele stadium Nyamirambo mu mukino w’ikipe y’APR fc yambaye umwambaro wayo.Intimba y’abafana b’ikipe ya Rayon sports yateje induru bituma Patrick Rukundo yegura.Aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi zemeje ko Perezida wa Rayon sports Uwayezu Fidel yegura hateguwe uko hashyirwaho ubuyobozi bushya.Mu nyungu zidasanzwe nizo zimitse Rukundo Patrick ashyirwa muri Komite nyobozi ya Rayon sports.Abasesengura bemeza ko icyatumye Rayon sports idatwara igikombe cy’Amahoro cyangwa icya shampiyona byaratewe na Rukundo.Isesengura ubu biravugwako mu ikipe ya Rayon sports byakomeye kubera Rukundo Patrick,kugeza ubwo azana Liliane wo mu ikipe y’APR fc, kongeraho umubonsa wayo,ngo bazakore ku kibuga mugihe cya Rayon Day.

Uko Rukundo Patrick yateje bomboli bomboli irwanya Rayon Day?ubwo bamwe mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ,ndetse no mu karere,kongeraho abafana b’ikipe ya Rayon sports baguze amatike ku bwinshi bagamije kwirebera umukino usukuye, Rukundo Patrick we ntabikozwa yararitse abafana b’ikipe y’APR fc abizeza kubaha akazi ko kwinjiza abazaza kureba Rayon day.Byavuzwe kenshi ko Rukundo Patrick ahagarariye inyungu z’APR fc mu ikipe ya Rayon sports benshi ntibabyemera,ariko noneho ibimenyetso byagaragaye.Umufana wa Rayon sports arasaba Komite nyobozi guserera Rukundo Patrick inzira zikigendwa.Urujya n’uruza rw’ibibazo bigenda byugariza ikipe ya Rayon sports bishakirwe umuti kuko nyirabayazana yamenyekanye..
Murenzi Louis