Bomboli bomboli mu ikipe y’APR fc igiye kweguza umutoza Adil Mohammed na kizigenza Eto Mupenzi.

Igihe cy’iminsi gihishira ikinyoma,ariko umunsi umwe werekana ukuri.Ikipe y’APR fc iravugwamo bomboli bomboli ishingiye ku gitugu n’iterabwoba umutoza Adil Mohammed ashyira bamwe ku bakinnyi.Ikindi n’uko umutoza Adil Mohammed kuva yagera mu ikipe y’APR fc yafashijwe na Mupenzi Eto kugenda agera ku ntinzi zitavuzweho rumwe.Urugero igikombe cy’intwari cya cyinwe tariki 1 Gashyantare 2020 aho ikipe y’APR fc yagitwaye iya Kiyovu sports.Ubwo Adil Mohammed yivugaga imyato ko amaze imikino myinshi adatsindwa nibwo yihenuraga kuri Mupenzi Eto nawe amuha umwanya ikipe y’APR fc itsindwa niya Mukura V S.Turebere hamwe umutoza Adil Mohammed uko ahagaze mu ruhando rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.Adil n’umutoza uciriritse cyane wabonye intsinzi atateguye bimuha kwiyumvamo ubuhangange.Imitoreze iciriritse y’umutoza Adil Mohammed niyo yatumye agirana amakimbirane n’abakinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu,n’uwari Captaine wayo Jaques Tuyisenge.Ikindi cyavuzwe kuri Adil Mohammed naho yanze umukinnyi Nsabimana Aimable aho yamushinje gutanga penalite k’umukino batsinzwemo n’ikipe ya Kiyovu sports.Ikindi gikomeza kuvugwa naho Adil Mohammed yafashe abakinnyi b’ikipe y’APR fc akabashyira mu ikipe y’Intare fc.Aha naho hakomeza kwibazwa uko Intare fc yabaye Junior y’APR fc bikayiberana.Iz’ikipe zombi zinjiranye muri shampiyona 1995 ,ikindi Intare fc ikina icyiciro cya kabili,ibinnabyo byerekana ko Ferwafa yirengagiza amakosa akorwa n’ikipe y’APR fc.Amakuru dukura hagati mu ikipe y’APR fc n’uko Adil Mohammed na Eto batangiye kutumvikana hashingiweko har’abakinnyi boherejwe mu ikipe y’Intare mu buryo bwishe itegeko.Eto Mupenzi ninaryo mpamvu yabwiye Adil Mohammed ko agiye kumureka ntazongera kumufasha ubwo buhanga bwe avuga akareba uko atazatsindwa.Iyi bomboli bomboli niyo yatumye Mupenzi Eto areka APR fc itsindwa niya Bugesera fc.

Mupenzi Eto na Adil Mohammed Erradi ninde usiga undi mu Ikipe y’APR fc (photo archives) 

Kuki Eto Mupenzi n’umutoza Adil Mohammed batagicana uwaka biraterwa n’iki?Intandaro yavuye kuri bamwe mu bakinnyi baguzwe na Mupenzi Eto none Adil Mohammed akabatesha agaciro.Urugero naho Eto yasabye Adil kutirukana Nsabimana Aimable akanga akamwirukana.Igusasu kuri Adil nicyo kuba atagishaka rutahizamu Djabel Manishimwe waguzwe akayabo k’amafaranga.Amakuru ava muri APR fc nay’uko abakinnyi barimo Djabel biyemeje guhangana n’umutoza Adil Mohammed akirukanwa hakaza umutoza Roberthno w’umunyaburezire kuko ari mu gihugu cya Uganda aho atoza ikipe Vipers SC .Kuba rero umutoza Adil Mohammed atagicana uwaka n’abakinnyi,kuba atagicana uwaka na Mupenzi Eto byerekana ko yasohotse mu irembo ry’umuryango wamwinjije mu ikipe y’APR fc.Andi makuru ava ahizewe nay’uko Adil nawe yiteguye kugenda ahawe akayabo k’ifaranga kuko agifite amasezerano.Andi makuru nay’uko Adil Mohammed atarabona ibyangombwa byo gutoza,ahubwo we yasabye abahugura bakanigisha abatoza bakorera mu gihugu cya Libya kumufasha bakamworohereza.Mugihe rero yashakaga kujya mu gihugu cya Libya ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc bwaramwangiye.Niba rero umutoza Adil Mohammed akorera ku gihunga yumvako Roberthno ashobora kumuhimbira,benshi bazi amakosa ye bemeza ko azateza urwikekwe mu bakinnyi agatsindwa kugirengo Eto Mupenzi yirukanwe mbere ye.Andi makuru nay’uko ngo Mupenzi Eto igihe yajyaga mu gihugu cy’u Bubiligi yavugaga ko atazagarhka,ariko abamuhaye akazi bamutegeka kugaruka.Niba ntagihindutse Mupenzi Eto yabwiye abamuhaye akazi ko itangazamakuru rimumerera nabi,nabo ngo bamubwiyeko agomba gukora neza.Abagera imbere mu ikipe y’APR fc badutangarije ko ngo Adil Mohammed Erradi yasabye ko Eto Mupenzi yakwirukanwa bagashaka umusimbura.Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko ikipe y’APR fc iri hasi ku mikinire ugereranije nizindi .Mugihe hategerejwe uko bomboli bomboli ihoshwa cyangwa Adi akanga kuva ku izima ryo kugarura abakinnyi yashyize mu cyiciro cya kabili, umukinnyi Djabel we arasaba ko niba batakimukeneye bamusezerera .

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *