Ruhago nyarwanda.Ikipe ya Rayon sports yafunguye shampiyona 2025/2026 iha isomo iya Kiyovu sports.

Rayon sports yihanije Kiyovu sports umureyo abyina murera,naho umuyovu ataha yivuga imyato ko abonye ifaranga ryo gukemura ibibazo.Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee yongeye gushimangira intsinzi itsinda Kiyovu sports.Abareyo bati”kuva Twagirayezu Thadee yayobora ikipe ya Rayon sports ntaratsindwa na Kiyovu sports,ndetse nta n’ubwo baranganya”iteka intsinzi itaha muri murera.Tariki 13 Nzeli 2025 nibwo umukino Wasaga n’ifungura shampiyona y’u Rwanda watangiriraga ku ikipe zigeze ku kanyuzaho mbere 1994.Umutoza w’ikipe ya Rayon sports n’uwa Kiyovu sports nibo biguriye abakinnyi,nibo batangiye bereka abayobozi babo buri mukinnyi bifuza.Mbere y’uko umukino ukinwa habanje kuvugwa ko abafana b’ikipe ya Rayon sports batagimba kureba uwo batakiriye,kuko Kiyovu sports yaciye amafaranga menshi.Bamwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports bubahirije gahunda ntibagera ku kibuga,ariko abandi bagiyeyo.Umukino watangiye utangirana imbaraga zisa nk’aho Kiyovu sports iza kubona intsinzi.

Rayon sports yafunguye shampiyona itsinda Kiyovu sports

Ibintu byaje guhinduka Rayon sports iza kwereka iyigeze kuba mukeba wayo ko igomba kuyiha isomo rya Ruhago.Igtego cya mbere cyerekanye ko Rayon sports ishaka gutahana intsinzi cyinjijwe na Rutahizamu Ndikumana Assuman.Ibyishimo byaje gusesekara mubareyo,kuko Ndikumana yatsindaga igitego cya kabili.Umukino ukirangira abakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports bati”ni gute bagaruye Haringingo wananiwe no gutoza Bugesera fc?ngo aratoza Kiyovu sports?abandi bayovu nabo bati”ko umwaka ushize twari tugiye mucyiciro cya kabili mwarihe? abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bo ibyishimo byari byinshi cyaneko batsinze ikipe yari yabateguje kubatsinda.Abareyo barasabwa gutanga umusanzu wo gushyigikira ikipe yabo.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *