Ubukungu:Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ikomeje guhugura abakora ibikomoka k’uruhu bageze mu ntara y’iburengerazuba.
Uko bucya bukira ubuyobozi buhora bushakira abaturage ikibateza imbere.Ni muri urwo rwego Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yafashe iya mbere ikiyemeza guhugura abibumbiye muri Rwanda Leather value chain association bakora bakanatunganya ibikomoka k’uruhu rw’amatungo.Amahugurwa k’ubumenyi bw’inganda z’ibikora inkweto,imikandara n’amashakoshi,kandi byose biva k’uruhu rw’amatungo.Rwanda Leather value chain association yageze mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Karongi yakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere burangajwe imbere na Meya.Aya mahugurwa akoreshwa na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda nayo ibinyujije mu mishinga itandukanye harimo nka
:AFDB,hakiyongeraho n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB)Icyerekanako Rwanda Leather value chain association iriho ihabwa ubumenyi buzayifasha gutunganya neza imirimo yayo,n’uko n’urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB),nabo bateganya amahugurwa yo guhugura abakora ibikomoka k’uruhu agamije kubongerera ubushobozi .Uko abakorera mu ruganda rw’impu n’inkweto mu Rwanda bagenda bungererwa ubumenyi nabo baragenda babibyaza umusaruro.Intego yaya mahugurwa n’ukuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora ibikomoka k’uruhu.Rwanda Leather value chain association ikorera mugihugu hose ni nayo mpamvu bahugurwa babasanze iwabo .Aya mahugurwa azasorezwa mu Mujyi wa Kigali.- Igishushanyo cy’ibicuruzwa (product design),
– Ubuziranenge (standards),
– Isoko (marketing),
– Imiyoborere myiza y’ibigo (corporate governance).bose bigaragara henshi mu turere tw’u Rwanda,ariko intego nukubigeza mu mirenge.

Intego ni uguteza imbere uru rwego no kurufasha gutera imbere binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda nto n’iziciriritse (SMEs) zikora mu bijyanye n’impu n’inkweto.Meya w’Akarere ka Karongi yashimiye Rwanda Leather value chain association kuko ibyaza umusaruro ibikomoka ku matungo cyane uruhu.Yagize ati”gukora inganda zitunganya iby’iwacu n’ishema ry’igihugu cyacu.Kwihangira umurimo ni byiza kuko bifasha kwifasha bigatuma Rwiyemezamirimo nawe atanga akazi.Kamayirese Jean Damour Perezida wa Rwanda Leather value chain association nawe yagize ati”Twebwe intego yacu n’ukuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’ibikomoka k’uruhu.Fred wo muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda we yavuzeko babona intego biyemeje yo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora ibikomoka k’uruhu iriho igerwaho.Abahugurwa baravuga imyato abateguye amahugurwa.Ubwanditsi