Umutekano.Ibiyobyabwenge bikomeje kuba intandaro y’urugomo n’ubujura.
Biravugwa bikongera bikavugwa,ariko inzira yo guca ibiyobyabwenge yarabuze,yarananiranye.Inzego z’umutekano zihohazaho inama mu mudugudu,Utugali buri muturage wese akangurirwa kuba ijisho rya mugenzi we murwego rw’umutekano,ariko ugirengo ababwirwa baba bavuniye ibiti mu matwi nk’uko abakera babiciyemo umugani babihereye kuwabwiwe ntiyumve.Imyaka uko ishira indi igataha hagiye hashyirwaho ingamba z’umutekano zishingiye gukumira ubujura bushikuza amashakoshi y’abagore,cyangwa amatelefone agendanwa mugeri zitandukanye.Isesengura ryerekanako,ryemezako buri kiyobyabwenge cyose aricyo ntandaro y’umutekano muke.Ubu mugihugu hose usanga umutekano ugerwa ku mashyi.Dore uko byifashe:Uturere twose usanga iyo umugabo atishe umugore,mu karere runaka,usanga mukandi karere umugore yishe umugabo.Muri iki cyiciro Isesengura ryasanze ubusinzi bugiramo uruhare 97% ubushoreke ,aribwo bwakwitwa (uburaya)bwahabwa 2% naho imitungo igafata 1% kuko abenshi baba babana bakodesha.Tuze turebe uko buri karere kavugwamo urugomo naho rwiganje kurenza ahandi muri buri karere.Akarere ka Rusizi:Ahakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipika uhasanga abagabo n’abagore bitwaje ibyuma bakabikangisha uwo bagiye kwambura.Akarere ka Nyamasheke:Udusantere hafi ya twose uhasanga insore sore n’inkumi zibyuka zinywa ibiyobyabwenge bikaba bikekwako aribo bashikuza amatelefone n’amasakoshi.Akarere ka Karongi:Umujyi wa Karongi kugeza ahimuriwe Gare ,aho abagenzi bategera imodoka mu mugoroba abantu barahatinya ntawuhanyura ari wenyine.Akarere ka Rutsiro:Imbere yamwe mu maduka uhasanga ingeri z’abantu batandukanye banywa ibiyobyabwenge bakaba aribo bateza umutekano muke.Akarere ka Ngororero :Kuva kuri Gare ahategerwa imodoka kuzamuka ugana ku biro by’Akarere umugoroba waho ubuteye ubwoba.Akarere ka Rubavu:Kagize ibihazi byiyise abuzukuru ba Shitani .Akarere ka Nyabihu ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi,kongeraho Inzoga zinkorano nibyo byayayuye abaho bikababa icyuho cyo gukora urugomo.
Intara y’Amajyepfo.Akarere ka Gisagara:Inzoga zinkorano ziza ku isonga muguteza umutekano muke n’ubujura.Akarere ka Nyamagabe: Ahazwi haba urugomo ni Kitabi,Gasarenda ,Nzega kugera mu mujyi hariho abantu bagaragara kuva sakumi n’ebyeri nigice z’umugoroba bikekwako aribo bahungabanya umutekano.Akarere ka Nyanza:Aka karere kagaragayemo abagabo bishe abagore babo,cyangwa abagore bishe abagabo babo kugeza naho umuturage waho iy’umugoroba ugeze hariho aho atanyura wenyine.Ubwicanyi hagati mu miryango buravuza ubuhuha.Akarere ka Nyaruguru:Inzira zinyura ku mashyamba ntawuhanyura arumwe ikindi havaragara Inzoga zitujuje ubuziranenge.
Akarere ka Muhanga:Aha ubwicanyi buvuza ubuhuha,kugeza naho hepfo ya stade Muhanga ntawuhisukira bugorobye.Akarere ka Huye:Inzoga zinkorano kongeraho urumogi bituma abajura baboneka henshi mudusantere nka Gako,Rwabuye,Rwabayanga n’ahandi.Akarere ka Ruhango:Ubujura,ubwicanyi buravuza ubuhuha.
Akarere ka Kamonyi:Imirenge yose ivugwamo induru.Ibi bishyirwa hanze n’inzego z’umutekano kuko zibarasa.Intara y’Amajyaruguru:Akarere ka Rulindo:Ahazwi nka Rusine ,uduce twegera amashyamba hose havugwa umutekano muke, Inzoga zitujuje ubuziranenge ziza ku isonga.Akarere ka Gakenke.Umutekano ugerwa ku mashyi kuko benshi baba banyweye dundabwonko.
Akarere ka Musanze :Indaya ziza ku isonga muguhungabanya umutekano.
Akarere ka Burera.Kuva Rugarama,Kidaho n’ahandi hose usanga banywa Inzoga zitujuje ubuziranenge inyinshi ziva mugihugu cya Uganda.
Akarere ka Gicumbi:Ubwicanyi mu miryango ngo buterwa n’ubusinzi . Inzoga zinkorano kongeraho urumogi n’ibindi binyobwa bibayayura umutwe.
Intara y’iburasirazuba:Akarere ka Rwamagana:Hamaze kugaragara ibiyobyabwenge bitandukanye bikaba intandaro y’urugomo.Kuva ku isoko rya Rwamagana kuzenguruka hose uhasanga abanywa kuva mugitondo kugeza mu ijoro.Akarere ka Kayonza:Byafashe intera ku biyobyabwenge kuko hariho abashinzeyo inganda zenga inzoga,ariko ziravugwaho kuba nyirabayazana w’urugomo n’ubujura.
Akarere ka Ngoma:kuri Gare ukagera ku isoko abashikuza amashakoshi y’abagore cyangwa amatelefone bakomeje kwiyongera.Akarere ka Kirehe.Inzoga zizanwa n’abashoferi bava Tanzania bakaziha indaya nazo zikazicuruza bikurura urugomo, ubujura bukabona icyuho.

Akarere ka Gatsibo:Indwara y’ubusinzi n’uburaya yashinze imizi impfu zahato nahato nazo zikiyongera.
Akarere ka Nyagatare:Bo ngo kunywa kanyanga bikuriye muri Uganda s’icyaha,ariko niyo iteza umutekano muke mu miryango bagahora muri gatanya ndetse no kwicana rugeretse.Akarere ka Bugesera:Abagabo n’abagore bahora mu makimbirane.Abarokore n’abandi batanywa ibiyobyabwenge imiryango yabo ibana neza.Inywa ibiyobyabwenge iricana.
Umujyi wa Kigali:wo kuko arihurira ry’ingeri zitandukanye z’abantu benshi hagaragara abanywa inzoga zinkorano, urumogi.Umutekano muke ugaragara henshi hahurira abajya mu mujyi nabawuvamo.Nyabugogo iza ku isonga kuko nta manywa cyangwa ijoro udasanga banywa ibiyobyabwenge.Ubujura ho ugirengo babuhize mu muhigo.Kuba rero hariho abantu bigomeka bakabuza rubanda umutekano birababaje.Ninde bitareba?ninde bireba?
Kimenyi Claude