Igitugu cya Gitifu w’Akagali ka Kagina Gahigi Charles n’uhagarariye PSF Samvura Ananias bakomeje guhangana n’abacuruzi babarega igihombo.
Abacuruzi bacururiza muri centre ya Kagina mu kagali ka Kagina Umurenge wa Runda,Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo haravugwamo ibibazo byinshi.Uko bihagaze.Gitifu w’akagali ka Kagina ariwe Gahigi Charles avugwaho guhutaza abacuruzi munyungu ze bwite.Gahigi Charles ubwe aziko umuyobozi iyo ajya gutangira akazi afata ku idarapo akarahirira ko atazakoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite none we yatatiye inshingano.Gahigi arakoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.Undi uvugwa kubangamira abacuruzi ni Samvura Ananias uhagarariye PSF.

Uyu Samvura Ananias yivuga imyato ko ntawamushyizeho,kongeraho guca amande buri mucuruzi.Kuva Samvura Ananias yajya kubuyobozi bwa PSF mu kagali ka Kagina yagiranye amakimbirane na buri mucurizi.Ubwo twageraga mu kagali ka Kagina Gitifu w’akagali Gahigi Charles yahise yurira moto yanga gutanga amakuru.Itangangazamakuru ryasabye Gitifu Gahigi Charles kugira icyo avuga ku makuru amuvugwaho aranga.Samvura we kugeza ubu yaremye itsinda ryo gutuka buri mucuruzi wavuganye n’itangazamakuru.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi nizo zihanzwe amaso ku kibazo cyatejwe na Gitifu Gahigi Charles na Samvura Ananias.Ubwo itangazamakuru ryaganiraga muri centre ya Kagina ryasanze hariyo akarengane gakabije kadakumiriwe inzu z’ubucuruzi zishobora gufunga imiryango.Kuba Gitifu w’akagali Gahigi Charles na mugenzi we Samvura Ananias barimanye amakuru byerekanako ibyo bavugwaho n’abaturage bifite ishingiro.
Ubwanditsi