Ruhago nyarwanda: Shampiyona k’umunsi wa gatatu Kiyovu sports na Mukura Vs ntayabonye igitego.
Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda arimo ibice byinshi bitandukanye,ariko ubu amakipe yitwa ko ariyo ya kera asigaye ku izina gusa.Umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda wahuje ikipe ya Mukura Vs yakiriye iya Kiyovu sports ku kibuga cya Kamena.Umukino warangiye nta kipe nimwe ibashije kubona igitego buri yose itahana inota rimwe.Dore amateka ya buri kipe:Mukura yitiriwe Komine.U Rwanda rubonye ubwigenge nibwo habayeho Komine Mukura yo muri Perefegitire ya Butare.Ninabwo Komine Kiyovu yabayeho muri Perefegitire ya Kigali,nibabwo ikipe ya Kiyovu sports yabayeho.Kuva muri 1965 kugeza 1993 ikipe ya Kiyovu sports niya Mukura Vs zari zimwe muzakinaga ikibuga kikuzura abafana,zari zimwe muzakundwaga,ese kuki mu myaka 30 zihora muri muzunga izizunguza ?reka turebe Kiyovu sports kuva 1995 uko ihagaze?Ubwo umupira w’amaguru mu Rwanda wongeraga gukinwa ikipe ya Kiyovu sports yarimwe muzali zikomeye,kuko 1995 yatsinzwe n’iy’APR fc ku gikombe cy’Amahoro.Urugendo rwayo mu mupira w’amaguru ntabwo rwari rubi , n’ubwo nta gikombe gikinirwa mu Rwanda yigeze itwara.Isesengura ryerekanyeko Kiyovu sports yagiye igira abakinnyi bakomeye bakajya mu ikipe y’APR fc bafite amasezerano,ibi bikaba byarayisubije inyuma.Kiyovu sports ishingwa yari mubiganza bya Komine .Ubwo habagaho impinduka 1974 havuyeho Komine Kiyovu habaho Nyarugenge yitwako n’ubu iyifasha hakiyongeraho n’Umujyi wa Kigali.Ikipe za kera zihora munguni yihishemo ibibazo kuko 2017 basiganiye Kiyovu sports imanuka mucyiciro cya kabili,ariko amwe mu makosa yugarije amakipe y’u Rwanda ikingirwa ikibaba ntiyajyayo.Shampiyona 2024/2025 nabwo Kiyovu sports yari mu mazi abira Ferwafa iyirwanaho ntiyamanuka mucyiciro cya kabili.Ese iyi shampiyona Kiyovu sports izitwara gute? abakunzi b’ikipe yambara umweru n’icyatsi ishobora kuzatwara igikombe kimwe mubikinirwa mu Rwanda?Tujye ku ikipe ya Mukura Vs imyaka 30 uko ihagaze?nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ikipe ya Mukura Vs yabanje kuba mu mujyi wa Kigali kuberako benshi mubari bagize uruhare rwo kuyibyutsa ariho bari batuye.Mukura igisubira ku ivuko yafashwaga na Komine Ngoma nk’uko kuva yashingwa yari mubiganza bya Komine Mukura.Urugendo rwa Mukura Vs mu mupira w’amaguru rwaje kubamo ikibazo 1999/2000 kuko abakinnyi bayo benshi bisanze APR fc yabazamukanye muri Kigali.Hariho ibihe byugarije ikipe ya Mukura Vs ikingirwa ikibaba na Ferwafa ntiyajya mucyiciro cya kabili.Ikipe ya Mukura Vs muri kera habayeho yaje kwiyibutsa uko batwara igikombe 2018 yegukana icy’Amahoro.

Ikipe Kiyovu sports na Mukura Vs zashinzwe na ba Burugumesitiri bategekaga Komine Kiyovu na Mukura.Abakunzi bazo basanga basigaye ku izina gusa.Abana bakomoka mu miryango y’abakunzi b’iz’ikipe bikundira izibaha ibyishimo,kuko izo ababyeyi babo bakunze ntahuriro ry’umupira w’amaguru zifite.Uko bucya bukira mu mupira w’amaguru mu Rwanda havugwamo ibibazo,aho gukemuka bikarushaho kuba inganzamarumba.Abayobora amakipe nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude