Ruhago nyarwanda: Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’iya Benin bishimangira ko shampiyona iciriritse

Amavubi yatsindiwe imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Hakorwa iki ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere?Ese Amavubi ategurwa nabi? Amavubi kuva 1982 kugeza ubu yabuze iki ngo azamure urwego rw’imikinire yayo abashe gutsinda ikipe zo mumahanga?Imvugo zitandukanye zivugwa ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi zibamo ibice byinshi Izo mvugo usanga inyinshi zihuzwa n’uko Amavubi ahora atsindwa.Ubwo Leta y’u Rwanda yafataga ingamba zo kugena ingengo y’imali izajya ikoresha n’ikipe y’igihugu Amavubi hashyizweho n’uburyo bwose yakina igatsinda. Ibihe byahise reka tubisimbuke tuzabigarukeho mu nkuru z’ubutaha tureba ikibazo ku kindi.Tuje kureba umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi.Itsinda ririmo Amavubi riracyarimo inzira igoranye k’uruhande rwa buri kipe,hariho naho rworoshye kurundi rw’ikipe ifite icyo idaharanira.Tariki 10 ukwakira 2025 nibwo kuri stade Amahoro haberaga umukino w’ishiraniro wahuzaga u Rwanda na Benin.Uyu mukino waje kurangira abanyarwanda batahanye intimba,naho ibyishimo bitaha muri Benin.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame Amavubi yamutengushye

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aganira n’itangazamakuru yagize ati”ntawe nashyiraho ikosa twabonye uburyo bwinshi ntitwabubyaza umusaruro,ariko uwo twakinaga abubonye abubyaza umusaruro dutsindwa gutyo”Yakomeje avugako shampiyona y’u Rwanda nayo iri hasi cyane.Aha buri wese yemeranije n’umutoza w’Amavubi kuko shampiyona y’u Rwanda ntacyerekezo ifite.Isesengura ni gute mu Rwanda ntaho wasanga abana bakina umupira w’amaguru? irushanwa ry’icyiciro cya mbere rirya gutangira izatwara shampiyona yaramenyekanye.Perezida Kagame Paul yigeze gutanga umusanzu ukomeye ko niba abanyarwanda barananiwe gukina umupira w’amaguru babireka bakajya bareba uko hanze bakina.Abanyarwanda usanga bashyira ingufu mukureba umupira w’amaguru,ariko igitangaje n’uko benshi batahana agahinda.Kuba u Rwanda rwitabira amarushanwa,ariko rugatsindirwa mu majonjora bitera kwibaza ukwiye kubibazwa.Umwanzuro n’uko hafatwa ingamba zo kureka ikipe zikitorera abayobozi ,nabo bakitorera uyobora Ferwafa.Ingengo y’imali ishyirwa ku ikipe zitandukanye zaba izo mu cyiciro cya gatatu,icya kabili,Icya mbere gusoreza ku ikipe y’Amavubi bayakoresha bashyiraho amashuri yo kuzamura ubumenyi n’impano z’abana batoya.Uwo bireba kugirengo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere niwowe uhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *