Uruganda rwa Cimerwa rwinjije amafaranga agera kuri miliyali 63,1 muri uyu mwaka

Uruganda rwa Cimerwa rukora sima mu Rwanda rugaragaza ko uyu mwaka rwabonye inyungu yazamutseho kugipimo cya 1% ugereranije n 'umwaka ushize mugihe cy 'amezi 9, uru ruganda rwinjije amafaranga agera kuri miliyali 63,1 nubwo uru ruganda hari amafaranga rwatakaje rutabashije kwinjiza,  ngo nubwo bifatwa nk'igihombo ariko bagaragaza ko bamaze kunguka 1%.

Amafaranga atarabashijwe kwinjizwa ngo byatewe ni iminsi igera kuri 40 uruganda rwamaze igihe rudakora ubwo habagaho gahunda ya guma mu rugo icyorezo cya covid -19 kimaze kugera mu Igihugu cyacu cy 'uRwanda bikaba byaratumye uru ruganda hari amafaranga rutakaza muri ibyo bihe. 

Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2020 Cimerwa yagurishije sima ingana na toni ibihumbi 55 ikaba ari sima nyinshi yagurishijwe mu gihe gito mu mateka y'uru ruganda ngo bikaba byaratewe n 'ibikorwa by 'ubwubatsi bw 'amashuri bwakorerwaga mu gihugu hose,  kuko cimerwa yagurishije toni ibihumbi bigera kuri 80 bya sima zakoreshwaga mu ubwubatsi bw'aya mashuri. 

Albert SIGEI  Umuyobozi mukuru w 'uruganda rwa Cimerwa avugako mu gihembwe cy'umwaka ariko cyane mu kwezi kwa 7  habayeho kuzamuka cyane mu mikorere kutigeze kubaho mu mateka ya Cimerwa.

Ati "Mugihe cy 'umwaka twabonye ko habayeho kuzamuka mu mikorere muri buri gihembwe by 'umwihariko mu kwezi kwa 7 habayeho kuzamuka cyane kutigeze kubaho mu mateka yacu. Hakozwe sima nyinshi iranagurishwa,  kuko hakozwe sima ingana na toni ibihumbi 55 ibi byabaye mu gihe harimo imbogamizi nyinshi zirimo imipaka yafunzwe, uburyo bwo guhererekanya ibicuruzwa byari bigoye bitewe ni icyorezo cya Covid-19, ariko byagezweho kubera ubufatanye n 'abafatanyabikorwa, n 'abakiriya bacu, ibi byagaragaje ibyo cimerwa ishoboye gutanga. "

Muri rusange, Cimerwa yakoze sima ingana na toni 421,000, ariko biba igitangaza muri Nyakanga uyu mwaka ubwo uru ruganda rwakoraga toni 55,000 za sima ku kwezi, ari na yo nyinshi yakozwe mu kwezi kuva urwo ruganda rwashingwa.

Uretse igihembwe cya mbere cyaranzwe n’ibikorwa byo kuvugurura no gusana uruganda, umusaruro wa Cimerwa Plc wakomeje kwiyongera igihembwe ku kindi muri uyu mwaka, ndetse kuri ubu uru ruganda ruri gukora ku kigero cya 80% ugereranyije n’ubushobozi bwarwo bungana na toni 600,000.

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *