Umujyi wa Kigali rurageretse n’umworozi w’inka wo mu mudugudu w’Ibuhoro, Akagali ka Nyagatovu,Umurenge wa Kimironko basenyera urwuri.

Imihigo ya buri muyobozi igendana n’ibikorwa byo kuzamura imibereho y’umuturage.

Meya w’Umujyi wa Kigali (photo archives)

Iyo umuturage atekanye mu mutekano usesuye nawe yiteza imbere ,akanateza imbere igihugu cye atanga inkuru yacu iri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagali ka Nyagatovu, Umudugudu w’Ibuhoro,aho umworozi w’inka witwa Kirenga Jovith yaguze ubutaka aho twavuze ruguru,nyuma agasaba uburenganzira bwo kuhororera inka.

Ikiraro cy’inka

Umujyi wa Kigali waje kumuha icyangombwa kimwemerera korora.Kirenga yatangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko akimara kubona icyangombwa yahise agana banki afata inguzanyo kugirengo yorore Inka za kizungu.Ubwo Umujyi wa Kigali wafataga icyemezo cyo gusenya inzuri muri Nyagatovu hirengagijwe ko hari icyangombwa cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali kitigeze kigira ikigisimbura kibuza Kirenga Jovith kororera muri Kimironko.

Inka

Ubu rero bikaba biteye agahinda kubona Umujyi wa Kigali wivuguruza mungingo itanga icyangombwa.Kirenga we afite ikibazo cy’uko banki igiye kumugurishiriza imitungo ye,kuko atazabasha kwishyura inguzanyo yafashe, mugihe yishyuraga agurishije amata.

Inka zigiye kwirukanwa

Abaturage bahabwaga amata na Kirenga Jovith nabo batangaje ko bagiye guhura n’ikibazo cy’uko batazongera kubona amata yo kunywa no guha abana babo.Kuba rero hazajya hakorwa igenamigambi ritungura abaturage , ahubwo rikabahoza mubukene byerekanako hazabaho inzara ikabije.Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali nawe kuri iki kibazo yaruciye ararumira,kuko nawe abakeneye amabwiriza.

Ubuhinzi bw’urutoke

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *