Ruhago nyarwanda: Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports n’itsinda rya Muvunyi Paul ishyamba si ryeru.

Abanyarwanda haricyo bita amateka,hari nicyo bita amakuru.Mu ikipe ya Rayon sports ho ntabwo ari amateka kuko ibikorwa bigayitse bya Muvunyi Paul n’amakuru ,kuko abikora cyangwa yabikoze mugihe kitarengeje imyaka igenwa ngo bibe amateka.Ubu tugiye kuri Muvunyi Paul uvugwaho kuba ikibazo mu ikipe ya Rayon sports.Dore uko bihagaze hagati mu ikipe ya Rayon sports.Ubwo hari 2004 ikipe ya Rayon sports yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona,itangira shampiyona 2004/2005 iza gutwara igikombe cy’Amahoro itsinze Mukura Vs bitatu k’ubusa.Mugihe shampiyona y’u Rwanda yaburaga imikino itatu ngo irangire nibwo Muvunyi Paul yayigabyemo ibitero ayiteza umwiryane arema itsinda rituka umutoza Kayiranga Baptiste igikombe kibura gutyo.Muvunyi Paul ntawakwibagirwa ingoma ye muri Rayon sports na Dukundane Jean de Dieu?ntawuzibagirwa ingoma ya Muvunyi Paul na Habiyakare Said akazamura umushahara w’abakinnyi bwacya akayita akigira mu mahanga?ninde wakwibahirwa uko Muvunyi Paul yagabye ibitero kuri Komite nyobozi ya Rayon sports yariyobowe na Hon Munyabagisha Valens ,akamuteza abareyo kugeza n’ubu yahise ahunga kuzayigarukamo?ninde wakwirengagiza Muvunyi Paul 2017 ubwo yacagamo ikipe ibice kugeza n’aho asanga umutoza Karekezi Olivier kuri station ya RIB Kicukiro akamuha ibaruwa imwirukana.Icyo gihe Karekezi Olivier yari yagambaniwe na Nzamwita Vincent De Gaulle ngo aramutuka.Karekezi yararekuwe agaruka mu kazi,ariko Muvunyi amutega umukino wa Musanze birangira awutsinze,ariko ntawuyobewe uko yamunanije akigendera?ninde wakwibagirwa uko Muvunyi yagiye akora amakosa mu ikipe?2019 ho byabaye agashya kuko Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona atabishaka,nyuma yirukanye abakinnyi Manzi Thierry na Sef Olivier Rayon sports inanirwa gutwara igikombe cy’Amahoro.

Muvunyi Paul yikubanye akanyenyeri ka Rayon sports (photo archives)

Tuze turebe uko Muvunyi Paul n’itsinda yayoboye rirwanya Komite nyobozi yariyobowe na Munyakazi Sadate.Umwe k’uwundi barabizi.Turebe uko Muvunyi Paul n’itsinda rye bagaba ibitero ku ngoma ya Rayon sports.Icyambere cyazanye ibibazo nicyo bise akanyenyeri.Muvunyi Paul ushaka umwanya w’icungamutungo yibanye kode y’akanyenyeri.Inama za hato na hato zose zikorwa ntayubaka ikipe ya Rayon sports, ahubwo zirayisenya.Isesengura:ese umwe k’uwundi bahuriza ku ngingo yubaka ikipe ya Rayon sports?ese inyungu zibamo zingana gute?Niba rero byaramaze kugaragara ko Muvunyi Paul amaze imyaka 20 ar’ikibazo mu ikipe ya Rayon sports inzego bireba nimutabare.Kayitesi wayoboraga RGB yigeze gufata umwanzuro ko Muvunyi Paul adakwiye kugaruka mu ikipe ya Rayon sports.
Amategeko mpuzamahanga ashinzwe umupira w’amaguru mu isi yemerako utowe kuyobora Ikipe yizanira abamufasha.Ugaragaye ko adashoboye,cyangwa adashobotse arirukanwa.Nibyo bitegerejwe mu ikipe ya Rayon sports bigaca induru.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *