Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na FPR irakangurira buri wese korora Inka Umujyi wa Kigali ugasenya inzuri.

Umwe k’uwundi mu mihigo kuva k’u Isibo ukagera mu karere bahuza n’icyerekezo 20250 cyo kugera k’u majyambere arambye abereye buri munyarwanda.Imyaka ishize ari myinshi umwe k’uwundi mu nzego za Leta bari muri gahunda ya girinka munyarwanda,ariko ubishoboye we yagannye banki imuha inguzanyo nawe atangira ubworozi bw’inka za kijyambere zitanga umukamo.

Aha niho harimo inkuru yacu mu Mujyi wa Kigali,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagali ka Bibare, Umudugudu w’Amariza,aho umuturage Kabagambe Venuste yakoze umushinga wo korora Inka za Kijyambere,afashe inguzanyo muri banki.Uko bihagaze mu Mujyi wa Kigali.Ubwo ibice byegera imigezi cyangwa ibishanga ubuyobozi bwemereraga ba nyir’amasambu kuhakorera ubuhinzi n’ubworozi ni muri urwo rwego Kabagambe nawe yoroye inka.Uko iminsi yagiye ihita indi igataha hamwe hari haragenewe ubworozi byaje guhinduka.

Umujyi wa Kigali ugifata icyemezo cy’uko nta nka zigomba kororerwa mu murenge wa Kimironko,Kabagambe yaje kugura isambu ahitwa Bumbogo kugirengo yimure Inka ze.Nk’uko bigaragazwa na kopi z’amabaruwa dufite yandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali abusaba ko bwamuha uburenganzira bwo kubaka ikiraro mugice cyagenewe kororerwamo mu murenge wa Bumbogo,kugeza tariki 28 Ukwakira 2025 bamusenyera urwuri bamwimye uburenganzira bwo kwimura Inka.Ubwo twageraga aho urwuri rw’inka za Kabagambe Venuste ruri twahasanze benshi mubaturage yahaga amati maze babwira itangazamakuru,bagira bati”Kabagambe Venuste yaje korora Inka abana bacu bararwaye bwaki abandi baragwingiye ariko ,aho aduhereye amata ubuzima bwarahindutse.

Faustin ukora mu rwuri rw’inka za Kabagambe Venuste we yagize ati”hano niho hari hatunze umuryango wanjye sinzi uko nza kubaho.Kabagambe Venuste yabwiye ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko we byamutunguye kubona inzego z’ubuyobozi zimusenyera urwuri rw’inka ze,yaragiye abasaba icyangombwa cyo kuzimura bakanga bamubwira ngo byavuye hejuru.

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru

Nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com har’ikibazo cy’umuturage witwa Kabagambe ufite ikiraro cy’inka mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagali ka Bibare, Umudugudu Amariza.yasabye ko mwamuha icyangombwa akazimura,akazimurira Bumbogo,kugeza n’ubu ikiraro gishenywe atarahabwa icyangombwa,iki kibazo cye kirakemuka gute?

Gasamagera umunyamabanga mukuru wa FPR (photo archives)

Twakoze iy’inkuru Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ntacyo arabivugaho, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali we ntajya atanga amakuru.Urwego k’urundi murwego rw’ubuyobozi mbere y’uko batangira inshingano zo mu kazi barahirira ko batazakoresha ububasha bahabwa n’itegeko munyungu zabo bwite.Aha rero niho usanga Umujyi wa Kigali uza k’u isonga mu manza zituruka k’u bikorwa by’umuturage byangijwe.

Kabagambe nawe ashobora kuganisha Umujyi wa Kigali munkiko mugihe batamurishye igihombo bamuteye baramwangiye ko yimura urwuri rw’inka ze.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *