Ruhago nyarwanda:Fan base ikiraro cyo kugaba ibitero kuri Komite nyobozi bigakumirwa n’intsinzi.

Rayon sports yakuye intsinzi i Rubavu abarwanya Komite nyobozi bati”n’ubwo dutsinze n’ugupfundikanya nta bakinnyi dufite”ubu se ko babivuze Rayon sports yatsinze,iyo itsindwa Twagirayezu Thadee yari gukira induru n’ibitutsi byabakomeje kumugabaho ibitero?Ubwo ikipe ya Marines fc yageragezaga kotsa igitutu iya Rayon sports benshi mubagamije ko itsindwa bo bari babyishimiye.Ese niyo wakwanga Twagirayezu Thadee wakwishimira ko Rayon sports itsindwa?
Hatanira ko Rayon sports itsinda kuko ubuyobozi buvaho hakaza ubundi,n’aho kwifuriza Rayon sports gutsindwa ntuba uyikunda.

Perezida wa fan base mu ikipe ya Rayon sports Dr Norbert Uwiragiye (photo archives)

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon sports byavumbuwe,kuko ihuriro rya Fan club ,ariryo fan base niryo rikoreshwa kugirengo risese Komite nyobozi babanje kugabamo ibitero.Igitero cya mbere cyagabwe kuri Komite nyobozi ntawe utakizi,kuko cyagabwe na Rugema Jocyeline Alias Madu ubwo yafataga amajwi Perezida w’ikipe ya Rayon sports Twagirayezu Thadee akayashyira hanze.Ese umwe k’uwundi ubu Twagirayezu Thadee yakora gute ,abo bakorana bamugambanira?yakora ate umuyobozi nka Rugema amuhamagara agafata amajwi akayashyira hanze?amakuru agera k’u kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ngo umwe mubayobozi b’urwego rw’ikirenga ruyoboye umuryango wa Rayon sports wari wicaranye n’uwafashe amajwi yahise ayamusaba nawe ayoherereza inshuti ze asakara ubwo.Umukino Rayon sports yatsinzemo Amagaju fc bari bawuteze Komite nyobozi irawutsinda .Inama yabereye k’u Ruyenzi Tariki 1 Ugushyingo 2025 ikayoborwa na Dr Norbert Uwiragiye Perezida wa fan base yahawe inshingano zo kurema uko yakweguza Twagirayezu Thadee,benshi bumvise iyo myanzuro baramuwe,kuki Dr Norbert Uwiragiye atavuze kuri Rugema Jocyeline Alias Madu wafashe amajwi?niba Fan base yaravuze ku makosa ya Rutagambwa Martin yashyize amabanga y’umuryango wa Rayon sports hanze ikemeza ko azirukanwa ku mwanya wo kuyobora Nkemurampaka,kuki Rugema we atafatiwe ibihano?visi Perezida wa mbere Muhirwa prosper yanditse ibaruwa yitandukanya na Twagirayezu Thadee we ko bamuvuzeho mu nama ya fan base ko agomba kwegura,ariko Rugema we kuko yakoreshejwe nabashaka ubuyobozi yakingiwe ikibaba. Abafana b’ikipe ya Rayon sports babonye intsinzi batsinze Marines fc babyina Murera.Aha niho hari ikibazo gikomeye cyerekanako abanenga ko nta bakinnyi Rayon sports kandi batsinda birerekana kutishimira ibikorwa bikorerwa mu kibuga kuko aribyo bikenewe n’umunyamuryango wese aho ari haba mu Rwanda no mu mahanga.Niba fan base ifite ubushobozi nibanze yereke abafana utera ibibazo mu ikipe ,kuko Dr Norbert Uwiragiye natareba neza agakomeza kugendera mukigare fan club zizabura umusanzu,kuko ntabwo umufana azaba ingwate y’urwangano rwabadashaka ko intsinzi itaboneka ngo hakabyinwa Murera.Abafana bo bakeneye intsinzi bagasabako uwananiwe yegura.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *